Abandi bapolisi 56 bagiye koherezwa muri Darfur

Abapolisi bagera kuri 56, tariki ya 05/01/2012 bazerekeza mu ntara ya Darfur, mu gikorwa cyo gukomeza kubumbatira umutekano gihagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye, mu Butumwa bwiswe UNAMID.

Aba bapolisi bazasangayo abandi 185 bari basanzwe barinda umutakano muri iyi ntara ya Sudani y’Amajyepfo yazonzwe n’intambara z’urudaca.

Amakuru dukesha urubuga rwa polisi y’igihugu, avuga ko Umukuru wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo yabagejejeho mbere y’uko bagenda, yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura no gukorana akazi nabo umwuga. Abasaba kuzirikana indangagaciro z’igihugu no gukorana neza n’abaturage b’aho bagiye.

Commissioner Cyprien Gatete uyobora ubu butumwa b’Amahoro bwo mu ntara ya Darfur (UNAMID), nawe yabasabye kuba intangarugero no gukorera hamwe kugira ngo isura y’u Rwanda ikomeze igaragare neza.

Aba basirikare bo ku rwego rwa ofisiye bagiye mu butumwa bw’umwaka umwe, bazakora nk’abajyanama cyane muri gahunda yo gufasha abaturage mu kwicungira umutekano, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no gucunga umutekano mu makambi.

Kuri ubu abapolisi bose b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi nko muri Haiti, Cote d’Ivore, Liberiya na Sudani bagera kuri 472.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka