Rwamagana: Impanuka ikomeye yahitanye batatu abandi barakomereka

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Nyarusange ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020 ahagana saa kumi n’imwe n’igice habereye impanuka yahitanye ubuzima bwa bamwe abandi barakomereka.

Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda aravuga ko iyo mpanuka yaturutse ku modoka ya Jeep Toyota Prado RAE 583N yari itwawe na Ruzindana Etienne w’imyaka 39 y’amavuko.

Yavaga i Nyagatare yerekeza i Kigali, ageze hafi ya Station ya SP agonga umunyegare witwa Habimana Alphonse w’imyaka 30 y’amavuko. Abapolisi bari aho ngo bahagaritse Ruzindana wari utwaye iyo modoka ariko yanga guhagarara arakomeza, ageze nko muri metero magana inani (800m) imodoka ita umuhanda wayo igonga imodoka yo mu bwoko bwa Actros Mercedes Benz RAD806W yari itwawe n’uwitwa KABANGO IDDI HUSSEN w’imyaka 20 y’amavuko irakomeza igonga moto TVS RF394G yari itwawe na Nshimiyimana Alphane w’imyaka 36, ndetse irakomeza igonga igiti cyari hakurya y’umuhanda igwa muri Rigole.

Motari Nshimiyimana Alphane n’umugenzi yari atwaye w’umugore bahise bapfa .

Muri Jeep Toyota Prado RAE 583N hari harimo abantu batanu, umwe muri bo witwa Niyonsaba Aloys w’imyaka 42 yahise apfa, abandi bane barakomereka.

Abakomeretse bikomeye barimo Ruzindana Etienne wari utwaye iyo modoka yateje impanuka n’undi witwa Mugabo Vincent w’imyaka 34 y’amavuko.

Naho abakomeretse byoroheje barimo uwitwa Muhire Jean Claude w’imyaka 33 na Umugwaneza Emelyne w’imyaka 20.

Abapfuye uko ari batatu bajyanywe mu buruhukiro (morge) ku bitaro bya Rwamagana. Abakomeretse na bo ngo bajyanywe ku bitaro bya Rwamagana.

Usibye abapfuye n’abakomeretse, ibyo binyabiziga byose byasakiranye n’iyo mpanuka byangiritse.

Biravugwa ko impanuka yaba yatewe n’uyu Ruzindana Etienne wagenderaga ku muvuduko udakwiye, akaba ngo azakurikiranwa avuye mu bitaro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko abatwara ibinyabiziga bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwirinda umuvuduko urenze uwagenwe, ndetse bakirinda no gutwara ibinyabiziga basinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nshimiyimana Harufani imana imwakire neza.
Twari duturanye urugo kurundi ni Umunyagatsibo kavukire naho yaratuye irwamagana

Igitekerezo cyanjye nuko twakumvira reta yurwanda kuko arumubyeyi wacu kuko niba bakubwiye ngo akariro gacye na feri ntiwumve inikurikira nuguteza abandi ibibazo

Ikindi kugirango urwanda rugire umutekano wa Covide 19 nuko bapima neza abava kubibuga byindege bakarinda umupaka neza nyihagire abasesera bagacunga amasoko neze bagacunga insengero ndetse nabagenzi mumodoka ibyo nibabidukorera hehe na Covived 19 murwanda
Imana iyuturinde murakoze.

Asman yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Mana weee biteye agahinda uwo mumotari numvise ngo babuze umutwe we bashyinguye igihimba imana ibakire mubayo bambi

Jojo yanditse ku itariki ya: 30-08-2020  →  Musubize

Gusa nkurikije impanuka maze gusoma kubinyamakuru byimivuduko wakwiye gitekerezwa kwisaha ya saa moya kuko barahashirira kdi uyurembye ibinyabiziga nabantu muma saa 6h00 zumugoroba ntamategeko akurikizwa buriwese yirwanaho agere murugo kugihe.

Keza yanditse ku itariki ya: 29-08-2020  →  Musubize

Iryo niribanje kubera saa moya,gusa may eternal life rest in peace

Peter yanditse ku itariki ya: 29-08-2020  →  Musubize

uyu muvandimwe witabye Imana, Imana imwakire. ikibazo njye ndabona atari ugusinda ahubwo ari amasaha. nikoko bamuhagaritse ariko wasanga atanabumvise bitewe n’igihunga.

Ernest yanditse ku itariki ya: 28-08-2020  →  Musubize

Impamvu mbona yateye iyo mpanuka nuko uwo muvandimwe etienne amasaha kuko yahindutse yabonaga ari bumufatire munzira urumva SAA kumi nimwe knd ajya kigali yihutaga cyne gsa nawe yakoze amakosa yo kutumvira aba polisi azabihanirwe

Kalim yanditse ku itariki ya: 28-08-2020  →  Musubize

Icyonkuyemo nicyo ko buriya kaka nyanga kanyagatare yari yagafasheho doreko ari akarere kegereye umupaka

Njyewe yanditse ku itariki ya: 28-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka