Nyaruguru: Polisi yafashe Gitifu uvugwaho gukubita abaturage

Polisi y’u Rwanda yafashe Umuyobozi w’Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru witwa Kayigamba Valens w’imyaka 35 y’amavuko akaba yari yafatanyije na bagenzi be babiri n’abaturage bakirimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, bakurikiranyweho gukubita umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko n’abakobwa be barimo uw’imyaka 54 n’undi w’imyaka 38 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo,Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko uriya mukecuru n’abakobwa be bakubiswe bashinjwa amarozi no kujya mu bapfumu nyamara nta bimenyetso bifatika mu byo babashinja.

CIP Twajamahoro yagize ati "Uriya mukecuru n’abakobwa be ngo babakekaho kuroga abantu, tariki ya 23 Mata mu gitondo bafatiwe mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Nyanza mu Kagari ka Nyaruteja abaturage bo muri uyu murenge bafatanyije na Sibomana ushinzwe umutekano mu Mudugudu w’Urugomero muri aka Kagari ka Nyaruteja. Babafashe bavuga ko baje kubaroga no kuraguza ku mupfumu uhaba."

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko aba baturage ba Gisagara bamaze gufata uriya mukecuru n’abakobwa be barabakubise bahamagara umuyobozi w’akagari baturutsemo ka Nyamirama muri Nyaruguru ari we Kayigamba Valens na we abajyana abakubita abashinja amarozi.

Ati "Uriya muyobozi Kayigamba amaze guhabwa bariya baturage na we yarabakubise afatanyije n’abandi baturage ari nabwo amakuru yaje kugera kuri Polisi Kayigamba ahita afatwa. Ubu haracyashakishwa Sibomana wo mu Karere ka Gisagara ndetse n’undi muturage witwa Minani Evariste w’imyaka 41 na we ukurikiranyweho gukubita abo baturage."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo yakanguriye abaturage kwirinda kwihanira ndetse nibagira uwo bafatira mu makosa bakajya bahamagara inzego z’umutekano zikaba ari zo zifata ukekwaho icyaha.

Yagize ati "Bariya bantu bakoze icyaha cyo guhohotera abaturage babakubita babashinja amarozi kandi nta bimenyetso bafite n’iyo babigira nta muntu wemerewe kwihanira."

Iyi nkuru Kigali Today ikesha urubuga rwa Internet rwa Polisi ivuga ko Kayigamba yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho.

Umukecuru n’abakobwa be baragaragaza imibyimba y’inkoni ku mubiri wabo, ubu bakaba barimo gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Ubuyobozi na bwo bwafatiye ibyemezo Kayigamba

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François, yanditse kuri Twitter ko nyuma yo gushyikiriza RIB uwo munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, hakurikiyeho ibihano mu rwego rw’ubutegetsi.

Muri byo harimo kuba yahagaritswe ku kazi by’agateganyo mu gihe ikibazo cye kikigwaho, nk’uko amategeko abiteganya.

Meya Habitegeko ati "Imiyoborere myiza, ni umusingi dukomeyeho."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase na we abinyujije kuri Twitter, yamaganye ibyo uwo muyobozi yakoze, ati "Kirazira guhohotera umuturage, cyane ku muyobozi umushinzwe! utatiye igihango wese agomba kubibazwa."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka