Epimaque Rwandenzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi i Runda muri Kamonyi, ari na we ukuriye abanyamabanga nshingwabikorwa bo mu Rwanda, ngo umuganura w’uyu mwaka uzarangwa n’imurikabikorwa no kuremera abatishoboye.

Agira ati “Twasanze umuganura ari kimwe mu bisubizo by’iterambere rirambye, kuko twabonaga hari ibikorwa byinshi bikorerwa mu tugari bitamenyekanaga, abaturutse hirya bakabibona, twe abaturage bikorerwa tutabizi.”
Umuganura w’uyu mwaka rero ngo uzaba ari uwo kumurika ibikorwa biri mu tugari, hanyuma abaturage bose babibone, noneho batangire kujya babyigiraho.
Rwandenzi akomeza agira ati “Hari aho usanga umuturage yarahinze insina za kijyambere, akaba yatema igitoki kimwe kikamuha nk’ibihumbi 15, nyamara ugasanga umuturanyi we afite insina bita indaya (zicucitse zera udutoki duto), akarinda gutema ibitoki nka 50 kugira ngo abone ijerekani y’urwagwa. Ku bw’umuganura rero, abaturage bazatangira kujya bigira ku bandi kugira ngo na bo babashe gutera imbere.”
Igitekerezo cyo kwizihiza umuganura ariko ngo si abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bakizanye, ahubwo ngo cyagarutsweho mu nama y’Umushyikirano iheruka, kuko ngo ari ho havugiwe ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ari bo bagomba kuwushyira mu bikorwa bakawuha agaciro, kuko ari bo begereye abaturage.
Ngo uzizihizwa ku wa 1 Kanama kandi ngo uzaba ari umunsi w’ikiruhuko nk’uko byahozeho.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tuzawutungqnya kabisa kuburyo uzaba ari umunsi ukomeye. abaturage twatangiye kubamenyesha ndetse nibikorwa byindashyikirwa byatangiye gusurwa