Hari gahunda yo guhindura Umuganura kimwe mu bikurura ba mukerarugendo
Senateri Marie Claire Mukasine atarangaza ko u leta iteganya kugira Umuganura umunsi mukuru ndengamipaka, ukazajya unakurura ba mukerarugendo, nk’uko yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye mu kuwizihiza.
Senateri Mukasine yavuze ko leta isaka ko Umuganura ko uba kimwe mu bikorwa birenga imipaka y’u Rwanda, ukamurikirwa n’abagenderera igihugu, ukaba igikorwa gishobora no kurenga kigakurura na ba mukerarugendo.

Yavuze kandi ko uretse Abanyarwanda bari mu Rwanda, n’abari hanze yarwo na bo bizihiza umuganura. Ati “ni umunsi rero ukomeye uzajya wizihizwa buri wa gatanu wa mbere w’icyumweru cya munani.”
Yasobanuriye abanyesimbi kandi ko umuganura ari igikorwa Abanyarwanda bo hambere bakoraga cyo gusangira ku byo bejeje bagafata n’ingamba z’igihe kizakurikiraho. Muri uko gusangira kandi ngo nta wahezwaga. Wari ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uwo muco mwiza waje gucibwa n’abazungu, kandi ngo “n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwa nyuma y’abazungu ntibwigeze buwuha agaciro gakwiye kuko nta bikorwa bifatika byakorwaga icyo gihe.”
Yavuze ko ugarura umuganura kuri ubu ari ukubera ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwifuza ko Abanyarwanda bongera kuzirikana ko “bafite ibyo bahuriyeho, bafite uko bakwiye gusangira, bafite uko bakwiye kwicara hamwe, bakaganira, bakazirikana ko hari umusaruro bagezeho.”
Ati “umuganura rero murumva ko ari umunsi wahawe agaciro. Natwe tuwuvanemo inyigisho. Tuwuvanemo guhindura imikorere, gukorera hamwe, kunga ubumwe, kurushaho kuzirikana umuturanyi, ukamenya uko yaramutse, icyo akeneye kugira ngo hatazavaho hagira usigara inyuma. Ahubwo tukumva ko turi umwe kandi dutahiriza umugozi umwe.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuco wacu nimwiza, wabakurura da amadovize bakayazana.
Byashoboka rero, mumuganura abantu barasangira kandi bakarya kinyarwanda, guteka bya gakondo bishimisha abanyamahanga kubera umwimerere biba bikoranye, niyo abanyamahanga baje ino ukabakiriza ibitetse bityo barishima
hahhhh ibijumba bitekanye ibishishwa byakuruye ba mukerarugeno, ni hatari.
umugarura gukurura bamukerarugendo!!!tubitege amaso, ubwose bazakururwa niki mumuganura, kurya ubugali bw’amasaka no kunywa ikigage n’urwagwa mukibindi,no kurya ibijumba bitekanye ibishishwa.