Amateka y’umuhanzi Andre Sebanani

Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura Gitarama, ubu akaba ari Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Amashuri yisumbuye yayize i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali : COK” nyamara yaje kwirukanwa hagati ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

Nk’uko bitangazwa n’inyandiko y’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zikurikira : Discothèque-Phonotèque, Urwenya, Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda, Umukinnyi w’ikinamico mu itorere “Indamutsa”.

Azwi cyane mu makinamico akinanye ubuhanga n’ubu agikundwa n’Abanyarwanda. Azwi cyane ni Nzashirira ingurugunzu nkiri Ngangi ; Icyanzu cy’Imana (Uwera), n’izindi.

Sebanani yashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979 babyarana abana bane aribo, Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane, wavutse mu 1984 ; Shyengo Frida, wavutse mu 1985 ; na Songa Aristide ariwe bucura , wavutse mu 1988.

Nyina w’aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka Jenoside, akaba avuga ko Songa atazi se neza kuko agize imyaka ibiri mu 1990, Sebanani yahise afungwa mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by’Inkotanyi. Afunguwe ubuyozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana n’ibyitso.

Yari Umunyamakuru n’Umuhanzi, ukundwa ndetse ugikundwa na benshi

Indirimbo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Susuruka yaririmbanye n’umufasha Anne Marie, Nkumbuye umwana twareranywe n’izindi zinyuranye ; ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda.

Kubera urukundo rwamurangagaho byatumye umufasha we amutura indirimbo y’urwibutso yise “Uracyariho”.

Mukakalisa avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bituma aguma mu mitima y’abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’amakina mico atandukanye.

Ngo kuba Sebanani atakiriho ntibivuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n’umuryango we akaba ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.

Sebanani kandi yari afite impano yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n’ibindi.

Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi” nyuma yaho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre “Impala” yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikunzwe na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose” .

Nyakwigendera Sebanani ni we wabaye umuhanzi mu muryango w’iwabo ari na yo mpamvu Mukamulisa yemeza ko inganzo ye nta handi yayikomoye uretse kuba yarabyiyumvagamo gusa.

Yari afite ibihangano by’umwimerere we, kandi yibandaga cyane ku buzima busanzwe, kwerekana ibitagenda iyo yabonaga ibintu bizamba mu muryango Nyarwanda ndetse no ku rukundo.

Mukamulisa yagize ati “Sebanani iyo yajyaga guhanga yarabanzaga akitegereza uko umuryango Nyarwanda uhagaze ku gihe cye ahereye ku baturanyi be ba hafi, yaririmbaga urukundo rwa kivandimwe ndetse n’urw’abasore n’inkumi agamije kurubyutsa kuko urwa benshi rwari rwarakonje”.

Nyakwigendera Sebanani Andereya yari umuntu urangwa n’urugwiro ndetse ugasanga arangwa no gususurutsa abo bari kumwe akoresheje ibiganiro bisetsa.

Sebanani yakundaga kwegera abana be akabigisha kwanga umugayo n’umushiha nk’uko mu buhanzi bwe habaga higanjemo amagambo yamagana urwango, amatiku, kwivanga, munyangire, n’ibindi.

Sebanani yagiraga abantu inama nk’uko byumvikana cyane mu butumwa bukubiye mu ndirimbo ye yise “Karimi ka shyari”, aho yakanguriraga abantu kurangwa n’umutima ukunda batababazwa n’ibyiza abandi bagezeho.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Mbanje kubashimira uburyo mwita kubakunzi banyu mubamenyesha bimwe mubyo batazi,Sebanani yari umuhanzi nyawe kuburyo nemeza ko n’abahanzi bacu b’iki gihe bakagombye kumwigiraho nibabashaka kubaka societe nyarwanda koko.tuzahora tumwibuka.

Fidele yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Nanjye n’ubwo atakiriho ndamukunda pe. Iyo ikinamico nyumvisemo Sebanani ndayumva uko byamera kose. Impano ye yari umwimerere nta wamwigana ngo abishobore

yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Nyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira,ese abana be bose bariho? niba bariho ntawasigaranye inganzo ya se? bishobotse mwatubwira n’amateka ya RUGAMBA Cyprien. Murakoze

KAGAME Faustin yanditse ku itariki ya: 4-11-2012  →  Musubize

mwabantu mwe, twabuze umuhanzi w’ikitegererezo m’urubuga rw’abahanzi,ubu abamaze guteza ubuhanzi imbere,uke abubu, ndamwibuka mw’ikinamico yakinnye yitwa Rusisibiranya, ariko se reka mbibarize nihehe umuntu ashobora kubona cg kugura ziriya kinamico za cyera?.

Nkende yanditse ku itariki ya: 4-11-2012  →  Musubize

Murakoze kutugezaho ayo mateka yiyo Ntwari,muzatugezeho n,Amateka ya bagenzi be muri Orchestre Impala.

Stanys yanditse ku itariki ya: 4-11-2012  →  Musubize

Yishwe ate? nande? mbese abo bahemu batubujije kugumana n’umuhanzi useruka abanzi bagasepfura baba baramutsinze he?
Ndabyibaza ntibyakorohera Mukamulisa kutugezaho inkuru y’uko Pepe la rose yatuvuyemo arko rwose abakunzi be ndetse n’abandi bahanzi batuvuyemo tuba dukeneye kumenya uko batabarutse.

Rwizanye yanditse ku itariki ya: 2-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka