Nyamasheke: Ku nshuro ya mbere akarere kitabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda
Abakobwa bo mu karere ka Nyamasheke bagiye kwitabira amarushanwa yo guhatanira kwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, bamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012.
Musabe Lydia w’imyaka 25, Umuhire Dényse w’imyaka 20 na Murekatete Consolee w’imyaka 22, ni nabo gusa bitabiriye aya marushanwa muri aka karere bahitae babona itiki yo kujya guhatana ku rwego rw’Intara.
Musabe yavuze ko yabyakiriye neza kuba yatoranijwe ngo agahagararire kandi ko ngo yiteguye guhatana muri aya marushanwa.
Musabe avuga ko yiteguye gukora uko ashoboye kose ngo abashe guhagararira neza akarere ke ndetse azanabashe kwitwara neza muri aya marushanwa.

Kwigirira ikizere akumva ko ashoboye niyo ntwaro umukobwa Murekatete nawe watoranijwe guhagararira akarere azagenderaho. Yavuze ko yabyakiriye neza kuba yatoranijwe kandi ko yumva azagerageza kwitwara neza mu marushanwa ngo aheshe ishema akarere ke.
Aba bakobwa batanga ubutumwa kuri bagenzi babo babasaba gutinyuka kwitabira amarushanwa yo kuba nyampinga ndetse n’ibindi bikorwa byose bagira amahirwe yo gutumirwamo. Basaba bagenzi babo kwigirira ikizere bakumva ko bashoboye ngo kuko iyo wifitiye ikizere ugera kubyo ushaka kugeraho.
Akarere ka Nyamasheke ubusanzwe ntikajyaga kitabira aya marushanwa ariko ngo si uko abakobwa babereye u Rwanda batahaba; nk’uko bitangazwa na Nyirahabimana Noëlla, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere.

Aganira na Kigali Today, Nyirahabimana yavuze ko aba bakobwa bazahagararira akarere baganirijwe bagasabwa gutinyuka, bakaba bategerejweho uruhare mu guteza imbere igihugu no guhagararira bagenzi babo.
Yasabye abaturage kumva ko kuba abakobwa bakwitabira amarushanwa ya nyampinga atari uguta igihe ko ahubwo bifite akamaro kanini.
Abaturage ngo bakwiye kumva ko ari ishema kuba nyampinga yaturuka mu gace kabo kuko agira uruhare runini mu kumenyekanisha akarere, gukora ubuvugizi ndetse no mu iterambere muri rusange.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe, ndumiwe koko, musigaye mufite ibirori rwose byo kwereka, cyakora jyewe ndabikunze pe, buri karere kagomba guhagararirwa nababyiyumvamo koko!gusa sinzi niba hazakurikizwa amategeko asanzwe akurikizwa muguhitamo miss!!!!!!!!
Courage sha , mwirinde ababaca intege n’ababaserereza .kuko ibintu byose biraharanirwa , tuzabatoraaaaa kandi mushobora no kuba mu bambere mu gihugu courageeeeeeeeeeee
Yewe ni ubwa mbere mbonye aba nyampinga biyereka bambaye imipira y’imbeho ngo barerekana uburanga!Ese bose batonganye na salon ?Wagirango bagiye ku repeta/izo guhimbaza neza neza!Inkweto se wa gacwa we?!Nibahatane ra.Ariko mbonyemo umwe nzi wize muri familiyare
Ariko koko ubu nti muba mushaka gusetsa abantu gusa!!!!Abakobwa baragwira naragenze ndabona.
hahahahaha!!! mbega ba Nyampinga icyakoze ntankumi yigaya koko??? baragirango se bitwe nibura ba miss bakarere!!!ni byenda gusetsa gusa!!!!!!!!!!!!!
Yego ko ba nyampinga!! Ko mutatubwiye amashuri bize se mukeka ko kuba nyampinga ari ukwerekana amabere namatako gusa? Icyakora ndabona basa nabamenye ku ibanga rya Nyiransibura kurya yari uwo hafi y’iwabo! Na bariya babarokore se nabo bazashobora kwiyambika ubusa ra? Ni hatari. Courage twongeye twariye! iyo abana nka bariya bigaragaje baba banifitemo agashyuhe ukuntu!!
abo banympinga ndabona bahagaze neza peeee,tubari inyuma