Rusizi: Ubukwe buri kugenda buhindura ishusho
Bamwe mu baturage b’imirenge ya Rwimbogo na Gashonga mu karere ka Rusizi bavuga ko isura nshya imitegurire y’ubukwe igaragara mu duce batuyemo igenda yangiza zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ubundi mu muco nyarwanda kuva kera kose bimenyerewe ko iyo umuntu afite ubukwe abimenyesha inshuti n’abaturanyi bakamufasha kubutegura, buri wese agatanga umusanzu we uko yishoboye ndetse mu gihe cyo kwiyakira bagasabana nta busumbane bubayeho.
Nyamara ngo iyo sura igenda ihinduka kuko ngo hamwe na hamwe mu gihe cyo kwiyakira buri wese yicazwa ahajyanye n’ingano y’intwererano yatanze muri ubwo bukwe bityo n’ibyo ahabwa bikaba bitandukanye n’ibyo mugenzi we wo mu kindi cyiciro ahabwa.
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Rwimbogo na Gashonga mu karere ka Rusizi bavuga ko iyo umaze gutanga intwererano bagira aho bakwandika n’umubare w’amafaranga utanze bityo bakakugenera icyo bita ijeto uzerekana kugira ngo wemererwe kwinjira ahabereye ubukwe ndetse akaba ari nayo igena ingano y’amazimano uhabwa.
Abo baturage bavuga ko iyo umaze kwicazwa ahajyanye n’ikiciro cyawe mu gihe cyo kwiyakira uhabwa ibikugenewe icyarimwe ukabifungura uko ushoboye utabasha kubirangiza ukabitahana cyangwa se ukabiha uwo wishakiye.
Uretse kuba abitabiriye ubukwe bakirwa ku buryo butandukanye bitewe n’intwererano buri wese yatanze, ngo nta n’ubwo bicazwa hamwe.
Uyoboye ubukwe agomba kumenya mbere ubwoko bw’ijeto buri wese afite kugira ngo mu gihe cyo guhamagara amenye aho yicaza buri wese bivuze ko n’ibyicaro by’izo ngeri zose zatashye ubukwe biba bitandukanye.
Nyamara ngo nubwo buri wese ahabwa ibijyanye n’ijeto afite ngo hari ubwo uwagize ubukwe ategura bike bitewe n’ubushobozi budahagije afite cyangwa se ashaka kugira icyo asagura hakagira abatabona ibijyanye n’ibyo bari biteguye guhabwa. Ibyo ngo nibyo bita gukarabya.
Aba baturage bemeza ko ibi bintu atari byiza kuko binyuranye n’umuco nyarwanda wo hambere. Banavuga kandi ko kuvumba byari umuco ariko ngo ubu byaracitse kuko ufite amikoro make ku buryo ntacyo yabona atwerera nta bukwe ashobora kwakirwamo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
kabisa umuco umaze gucika,noneho iyo ujyeze nkaho basaba umujyeni nagahomera munwa .iyo wumva amagambo bavuga naya vision koko.abumuco nibatangirire hafi.
ibi ndabigaye uwabuze intwererano se ntagomba kujya mu bukwe!
hari n’aho basigaye bashyira abashinzwe umutekano ku marembo hakinjiramo abahawe invitations kandi batwereye
ndabishimye cyane rwose imitegurire y’ubukwe ikwiye guhinduka,cyane cyane ibibugendaho
uyu muco rwose ndawushimye uragerageza kugabnya Depanse mu makwe,abantu bakwiye kumenya ko ubukwe ari event atari consomation bakomerezaho
ibi nibikomeza gutyo ubukweke buzabura ababutaha.ubukwe butagira umuvumba ntibuba ari ubukwe.
Ndabashyigikiye rwose bazi kuyabara ni ukuvuga ko niba wazanye 5000 uzaryamo 2000 andi akore ibindi. Utagize icyo azana ntazaza ni ukuvuga ko abantu koko baba batwereye kuko hagira igisigara mu rugo. Uyu mubare tuwige. Ni nko gukoresha ubukwe noneho buri wese akigurira nkuko abikora bisanzwe. Ndabona bizoroshya amakwe menshi
Mbega ingeso mbi, mbega ubusambo!! mu bukwe umuntu aba akeneye abantu b’ingeri zose, aba akeneye soutien moral et materiel: Hari umuntu ukuba hafi akagufasha byinshi utabasha no kubara mu mafaranga! Ubwo se uwo ntagufashije uzamwicaza he niba atabashije kuguha amafaranga? Ubu ni ubusambo, ni ingeso mbi!!!
Ibyo ni byiza kuko bizaca umuco wo kuvumba kandi ari ububwa n’ubwo tubyitirira umuco nyarwanda, abo baturage ba Rusizi bakomeze iyo gahunda kuko ari nziza ibuza abantu kwisenyera ngo baragaburira abahisi n’abagenzi.