Rusizi: Ubukwe buri kugenda buhindura ishusho
Bamwe mu baturage b’imirenge ya Rwimbogo na Gashonga mu karere ka Rusizi bavuga ko isura nshya imitegurire y’ubukwe igaragara mu duce batuyemo igenda yangiza zimwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ubundi mu muco nyarwanda kuva kera kose bimenyerewe ko iyo umuntu afite ubukwe abimenyesha inshuti n’abaturanyi bakamufasha kubutegura, buri wese agatanga umusanzu we uko yishoboye ndetse mu gihe cyo kwiyakira bagasabana nta busumbane bubayeho.
Nyamara ngo iyo sura igenda ihinduka kuko ngo hamwe na hamwe mu gihe cyo kwiyakira buri wese yicazwa ahajyanye n’ingano y’intwererano yatanze muri ubwo bukwe bityo n’ibyo ahabwa bikaba bitandukanye n’ibyo mugenzi we wo mu kindi cyiciro ahabwa.
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Rwimbogo na Gashonga mu karere ka Rusizi bavuga ko iyo umaze gutanga intwererano bagira aho bakwandika n’umubare w’amafaranga utanze bityo bakakugenera icyo bita ijeto uzerekana kugira ngo wemererwe kwinjira ahabereye ubukwe ndetse akaba ari nayo igena ingano y’amazimano uhabwa.
Abo baturage bavuga ko iyo umaze kwicazwa ahajyanye n’ikiciro cyawe mu gihe cyo kwiyakira uhabwa ibikugenewe icyarimwe ukabifungura uko ushoboye utabasha kubirangiza ukabitahana cyangwa se ukabiha uwo wishakiye.

Uretse kuba abitabiriye ubukwe bakirwa ku buryo butandukanye bitewe n’intwererano buri wese yatanze, ngo nta n’ubwo bicazwa hamwe.
Uyoboye ubukwe agomba kumenya mbere ubwoko bw’ijeto buri wese afite kugira ngo mu gihe cyo guhamagara amenye aho yicaza buri wese bivuze ko n’ibyicaro by’izo ngeri zose zatashye ubukwe biba bitandukanye.
Nyamara ngo nubwo buri wese ahabwa ibijyanye n’ijeto afite ngo hari ubwo uwagize ubukwe ategura bike bitewe n’ubushobozi budahagije afite cyangwa se ashaka kugira icyo asagura hakagira abatabona ibijyanye n’ibyo bari biteguye guhabwa. Ibyo ngo nibyo bita gukarabya.
Aba baturage bemeza ko ibi bintu atari byiza kuko binyuranye n’umuco nyarwanda wo hambere. Banavuga kandi ko kuvumba byari umuco ariko ngo ubu byaracitse kuko ufite amikoro make ku buryo ntacyo yabona atwerera nta bukwe ashobora kwakirwamo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
ahaaaaa!!!! ndumiwe,iyo ni inda mbi,ibyo bizagume iyo.
ntibikwiye kubona umukwe yitereste inkoko kwa sebukwe nkaho utayigurira
Ariko mbere yo kwikoma ibi bikorwa murutwo duce muvuga, ababishinzwe bakabanje bakareba niba ubukwe butarataye impamvu yabwo aho usanga abantu ari ukwigana gusa bityo bikaba biri gutuma abenshi tudashaka kubera gutinya guseba!! Inteko yagashyizeho amabwiriza naho ubundi ubukwe burimo gushyirwamo imitungo myinshi yakabaye ishyirwa mubindi tugakomeza tugatera imbere.
njye ndasaba minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo ko yatabara kuko uwo muco urasenya ntiwubaka
uyu muco si muri rusizi gusa uri nabonye na za karongi ariko bimeza ntibizoroha
iyi gahunda bashyizeho ijyanye n’icungamutungo.Iyaba abaza mu bukwe batwereraga ibi ntibyakabayeho.
Uzi gutaha ubukwe waratwereye ugataha ntacyo baguhaye wikubita?
Njyee mbona bagomba kubinoza neza.Ntihagire uwo barenganya.
N’abasore batumiza inama z’ubukwe njye mbona bitajyanye n’umuco.Ubu byahindutse gusabiriza.Wari wajya mu nama y’ubukwe,umuntu agatangira akavuga ko adafite imyenda,imodoka,mbese ugasanga ababwira ko ari zero franc?Ibyo nabyo bizacike.umuntu apange ubukwe yishoboye intwererano zize ari inyongera
ni sawa pe isi icyanye nubukungu ubu undafite akantu ujye uryama ubundi se baba bajyahe guteza akavuyo nuko ari mucyaro iyo umuntu akoze ubukwe bugatahira serena niko bose bajyayo ko ho ari invitation zikora wajyayo utayifite ukijira plz tujyane nibiriho umunyamafaranga niwe ungezweho
ibyo sibyo ubwo si ubumwe bihagarare rwose kuko umuntu atanga uko yifite kdi agataha ubukwe bwamugenziwe so plz leta ibihagarike iryoryazana amakimbirane next time mugukora ubukwe ubufatanye bwahagarara kuko ntawakonera gutaha ubukwe bwa mugenziwe kuko azi ko yamyhaye duke.ok thx
nyamara ndabona bimwe aribyo,nubundi umuco harimo ibyo kuvugurura urugero nko kuvumba ni umuco ariko utari mwiza
YOOO!NDUMIWE KABISA.UMURYANGO NYARWANDA UTAYE UMUCO KOKO?
ESE BIRAKWIYE KO UMUNTU AKWIYE KUTITABIRA UBUKWE KUBERA KO,UTATWEREREYE?UBWO SE MURABONA BIKWIYE BAVANDIMWE?MUBYUKURI NJYE NAGIYE MUBUKWE ICYANGUGU ,AHO BITA MURI RUSIZI,AHO UTAHABWA INTEBE NGO NTIWATWEREREYE.UBUSE ABAKENE BAZABABANDE?UBUSE MUZABACA MUBANDI?UBUSE IBYIZA BAGOMBA KUBIHEZWA?IKIBABAJE NUKO NIZONTEBE ZABATWEREREYE NABONYE BAMWE MURIBO BATARAJE.ZISIGARA ZIRIHO UBUSA.NABONYE AHO BAHAMAGARA ABATWEREREYE PAR LISTE.YESU WEEE NARUMIWE PE.HARI UMUCECURU AGIRA ATI: NJYE NATANZE 2000FRS NGOMBA KUNYWA MUTZING.HAAAAA.NTIYAGIRA NISONI ZABAKWE BARAHO? NUKURI MUREKE TWEGUCA UMUCO,TUWUSHYIGASHYIRE,TUJYANE YEGO N’AMAJYAMBERE ARIKO AJYANYE NIKINYABUPFURA.IKINDI NABONYE UMUKWE BAMUHA INKOKO YOSE UKO YAKABAYE.YEWE NAKUMIRO,KANDI ABANDI WAPI.BANTU BA RUSIZI RERO MUJYE MUGENZURA IBYOBINTU NEZA,KUGIRANGO NAMWE BIBAHESHE AGACIRO.MURAKOZE.
Ntawanga impinduka, gusa impinduka zizana ibyiza n´ibibi. Ariko nanone twibukeko ubifite none ejo wenda atariwe uzaba ikibifite. Umugabo ni ukwiza bose(wanatanga byinshi ukemera kubisangira n´abandi). ese ko tuba twatanze contribution ngo ubukwe bw´umuvandimwe bugende neza, arinabyo twakwita kumufasha kwakira abashyitsi, kuki wakwemera kwicara ukarya wenyine ngo ni uko watanze byinshi(jya mubukwe ubundi nunashaka amafaranga aho ubawayakuye hava nandi, uzagene igihe cyo kwiyitaho). Hanyumase uzaba afite na nyirasenge ýangwa undi mubyeyi w´umukene yabimuziza. Reka Iterambere ryere gusiga umuco cyane kuko umuco w´ubusambo nawo si umuco nabure n´uwo kuvumba. Icyo mbona ni uko umuntu yajya ategura ubukwe areshya nabwo, buri wese kurwegorwe adategereje akimuhana Intwererano ikaza nyuma), agasangira byose nabose.Tujye twibuka ko iyo umuntu apfuye adahitamo abamuherekeza. Igihe rero tugifite ayo mahirwe yo kubona abadushagaye ni tububahe bose kimwe.
Nubwo mbona hari abagitsimbaraye ku muco ushaje ngo kuvumba,... ndasanga iyi ari gahunda nziza yanozwa igakwira n’ahandi. Sinzi niba aba babigaya bashima ubukwe busigaye bukorwa nta cyo kunnywa cg kurya kiburangwamo, ahandi ugasanga bose bigize abarokore nabo batanga fanta itarenze imwe kubatomboye bakaba bicaye neza. ese ntimurabona aho abantu basigaye bisunga bar ziri hafi ya salle ya reception bakibagirwa icyabazanye kubera kwiganyiriza inyota yo mu bukwe. maze kubona henshi abageni binjira mu nsengero ari bonyine cg se na bake mu batumirwa abandi bagiye kwirwanaho kuko baba bazindutse bajya gusaba,igihe cyo gufungura bakaba bagisaba bagahitamo ko icyo murusengero bagikoresha birwanaho kuko bazi ko ntacyo bari bubone mu cyitwa reception.
tugaruke kuri ya gahunda ya cyangugu hatumirwe abari bwakirwe kandi n’uwatumiwe abe yizeye ko ari bwakirwe bityo atahe ubukwe afite umutekano wo mugifu.