Niba Grace Bahati atwite, MINISPOC izamwambura ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda

Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo (MINISPOC) yatangaje ko nibigaragara ko Bahati Grace atwite koko azamburwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe umuco muri MINISPOC, Makuza Laurent, yatangaje ko ibivugwa kuri Bahati Grace biramutse aribyo byaba ari ikosa rikomeye ridakwiriye Nyampinga w’u Rwanda.

Niba Miss Rwanda 2009 atwite koko azahita yamburwa ikamba ryo kuba Nyampinga w’u Rwanda kuko byaba ari ugutandukira ku nshingano ze zirimo guhagararira u Rwanda no kuba intangarugero bikubiye mu masezerano Nyampinga ubwe yasinye na MINISPOC; nk’uko ushinzwe umuco muri MINISPOC yabitangarije ikiganiro Salus Relax.

MINISPOC izafata umwanzuro kuri iki kibazo ubwo bazaba bamaze kwivuganira na Grace Bahati kuri telephone kuko kugeza ubu batarabasha kuvugana. Nibasanga koko atwite nibwo imyanzuro yo gusinyura amasezerano harimo no kuba yanamburwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda izafatwa.

Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo itangaje icyo yakora kuri Grace Bahati nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko Nyampinga w’u Rwanda yaba atwite inda atatewe n’umugabo we byemewe n’amategeko kandi ariwe ucyambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda kuva mumwaka wa 2009.

Umuyobozi ushinzwe umuco muri MINISPOC kandi yaboneyeho gutangaza ko vuba aha iyi minisiteri izatangariza itangazamakuru igihe cyo gutora undi Nyampinga w’u Rwanda dore ko ariyo ibifite mu nshingano zayo.

MINISPOC itangaza ko ikiri gushaka abaterankunga b’iki gikorwa bityo bakabona gutangariza itangazamakuru igihe igikorwa cyo gutora Nyampinga mushya kizabera.

Igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda cyabayeho inshuro imwe gusa mu Rwanda nyuma ya Jenoside ari nabwo hatorwaga Bahati Grace watowe mu mwaka wa 2009 cyari cyatewe inkunga na sosiyete Rwandatel.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

ese komutangiye kumucira urubanza ntasoninbibateye? utarabikora namutere ibuye? wasanga uwo atwite ariwe uzavamo miss rwanda muminsi iri imbere/murumvako yaba agiriye akamaro igihugu njye ndamushyigikiye 100% kuko anwe ni umumntu nkabandi akeneye afection

claude yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Byaba bibabaje kuko Nyampinga aba atagomba kwiyandarika kandi asabwa kuba intangarugero ku bakobwa bose b’u Rwanda,na none ntiyagombye kwirengagiza ko aba ari ambasaderi w’u Rwanda.
Mwanditsi w’inkuru bibe byiza ushatse Grace Bahati na we ukamubaza niba ibyo avugwaho ari byo. Thx

Rene yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka