Miss Rwanda 2012 ni Kayibanda Mutesi Aurore (inkuru mu mafoto)
Nyampinga w’u Rwanda 2012 yaraye amenyekanye mu birori byabereye i Gikondo ahabera imurikagurishwa mu mujyi wa Kigali mu ijoro rya tariki 01/09/2012. Dore uko byari byifashe mu mafoto.

Miss Rwanda 2012 (Kayibanda Mutesi Aurore) yambikwa ikamba na Minisitiri w’umuco na siporo.

Miss Rwanda 2012.

Miss Rwanda 2012 n’ibisonga bye: Igisonga cya mbere ni Uwamahoro Natacha. Igisonga cya kabiri ni Umurerwa Ariane.

Igisonga cya mbere: Natacha Uwamahoro w’imyaka 20, usanzwe ari Nyampinga wa SFB, yari yaserukiye Intara y’Uburengerazuba.

Igisonga cya kabiri: Ariane Umurerwa, umunyeshuri wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), yari ahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Kayibanda Mutesi Aurore yanabaye Miss Heritage (Nyampinga w’umurage).

Gisaro Joe Christa yabaye Miss Innovative (Nyampinga w’udushya).

Karangwa Tega Fidelis yabaye Miss Photogenic (Nyampinga mu kwifotoza).

Umutesi Mubera Liliane yabaye Miss Popularity (Nyampinga w’icyamamare).

Muri rusange abahataniraga ikamba rya Nyampinga bari 15 ariko aba batanu nibo bageze kuri final.

Abakobwa bose uko ari 15 babanje kwiyerekana.

Banerekanye imideri ndetse n’ibijyanye n’umuco nyarwanda.

Abatangaga amanota.

Abaje kureba itirwa rya nyampinga w’u Rwanda bari bishimye.
Amafoto yafashwe na Daniel Sabiiti
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
hari hashize iminsi tutabonye miss ariko namwe mwatwigirije ho nkana iki gisonga cyaturutse mu yihe ntara ko mbona yari akwiye kuba muri yamarushanwa y’Abakobwa babyibushye. sha nabatora umenya barya ruswa pe!
amberi numberi hai..
kuberi iki nta foto ya Miss Congeniality (Nyampinga ubana neza na bagenzi be) nawe dukeneye kumureba please
ko mbona mu baje kureba itorwa rya nyampinga ariho hakagombye kuvamo miss Rwanda?
Uyu mu baby nanjye niwe nari nahaye amahirwe pe.
ariko se buriya icyo gisonga cya mbere kiraseka cg kirarira ba nyampinga bacu barasekeje peeeeeeeeeeeeeeeee.
jye sinzi uko mbona amafoto ya 2nd runup kuko mbona ari ikibonge yagombaga kujya mui ya marushanwa ya ba ALINE GAHONGAYIRE