Miss Rwanda 2012 ni Kayibanda Mutesi Aurore (inkuru mu mafoto)
Nyampinga w’u Rwanda 2012 yaraye amenyekanye mu birori byabereye i Gikondo ahabera imurikagurishwa mu mujyi wa Kigali mu ijoro rya tariki 01/09/2012. Dore uko byari byifashe mu mafoto.

Miss Rwanda 2012 (Kayibanda Mutesi Aurore) yambikwa ikamba na Minisitiri w’umuco na siporo.

Miss Rwanda 2012.

Miss Rwanda 2012 n’ibisonga bye: Igisonga cya mbere ni Uwamahoro Natacha. Igisonga cya kabiri ni Umurerwa Ariane.

Igisonga cya mbere: Natacha Uwamahoro w’imyaka 20, usanzwe ari Nyampinga wa SFB, yari yaserukiye Intara y’Uburengerazuba.

Igisonga cya kabiri: Ariane Umurerwa, umunyeshuri wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), yari ahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Kayibanda Mutesi Aurore yanabaye Miss Heritage (Nyampinga w’umurage).

Gisaro Joe Christa yabaye Miss Innovative (Nyampinga w’udushya).

Karangwa Tega Fidelis yabaye Miss Photogenic (Nyampinga mu kwifotoza).

Umutesi Mubera Liliane yabaye Miss Popularity (Nyampinga w’icyamamare).

Muri rusange abahataniraga ikamba rya Nyampinga bari 15 ariko aba batanu nibo bageze kuri final.

Abakobwa bose uko ari 15 babanje kwiyerekana.

Banerekanye imideri ndetse n’ibijyanye n’umuco nyarwanda.

Abatangaga amanota.

Abaje kureba itirwa rya nyampinga w’u Rwanda bari bishimye.
Amafoto yafashwe na Daniel Sabiiti
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo mwana arakeye nange ndamwemera nta comment keretse abatanyurwa. ariko igisonga cya kabiri cyirasebya intara y’amajyepfo kuko abana bacyeye barahari.
dore umwana uhiyesha dore umwana ucyeye yebabaweeeeeeee miss urakeye peeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!
she"z so pretty!!!!!!
mbega agahinda we ese ubu koko mu Rwanda habuze miss, mukareka gutora bariya koko.
Deborah wanjye sibwo mwamwimye igihembo na kimwe! Sha aha habayemo no gutekinika kabisa, imbere yanjye bose arabaruta kabisa! Yihangane, nizeye ko yisunze umucheri we bakimara agahinda!Cyangwa azanyishakire njye naramwemeye nitwa Karahamisundi
Guys niba atari camera zanyu zitajyanye n’igihe, cyangwa ngo abe ari abafotozi banyu babura kumenya umwuga, byaba ari ko abakobwa bezi basigaye ari ingumi i Rwanda. Ntibyumvikana ko mwerekana amafoto nkayo hanyuma mukavuga ngo ni miss Rwanda! Ni ukwihesha agaciri bicuramye!
Abakobwa barakize pee !! Sibwo bahembwe kubera uko bavutse ? Ariko abavukanye ibyo abandi bita inenge bazaba abande ?
Uyu 2nd run up ibye birimo urujijo pe. yatowe gute? déja physique ye ntimwemerera kujya mw’irushanwa, kereste niba habamo za exeption naho niba ari ibyo, abakobwa bose bameze nkawe ntibazongere kwitinya.
sha uyu mu girl wambaye red cloth arakeye uretse nyine ko arengeje 24yrs.
Ariko mbona Umutesi Mubera Liliane yakogombye kuba uwambere.
birashimishije
ariko rero sha Nyampinga umenye ko ubaye umu star ukiri muto dore nibyo byakoze kuri Bahati.