Impamvu eshanu zatuma umukobwa ahera ku ishyiga
Muri iki gihe hari imvugo igira iti “Abagabo barabuze”. Ibi biterwa n’uko hari abakobwa bageza igihe cyo gushinga ingo ariko ugasanga babuze abasore babakura iwabo. Ese ni uko abasore batagishaka kurongora cyangwa n’abakobwa babigiramo uruhare?
Twagerageje kuganira na bamwe mu bagore, abakobwa n’abandi bantu batandukanye bavuga impamvu zitandukanye zituma abakobwa bagumirwa twakubiye muri izi eshanu zikurikira:
1. Kubenga cyane
Ngo hari abakobwa babura abagabo bo kubarongora kubera ko babenze abasore cyane. Iyo umukobwa amaze kubenga abasore babiri cyangwa batatu n’abandi basore batinya kumusaba kuko bishyiramo ko ntacyo barusha ababanje.
2. Kutamenya urwego urimo
Mukamwiza, umugore w’abana babiri, avuga ko umukobwa ubenga cyane abiterwa no kutamenya urwego arimo agahora ashaka umugabo wisumbuyeho. Ati: “Niba usabwe bwa mbere na mwarimu n’inshuro ya kabiri hakaza umwarimu menya ko urwego uriho ari urw’umwarimu.”
Ibi bigira ingaruka z’uko abo mu rwego rwawe baguhunga, uko imyaka igenda igusiga n’abo mu munsi yawe ukababura bikarangira uheze iwanyu.
3. Kudashamadukira abahungu
Indi impamvu ishobora kuba intandaro ku mukobwa yo kuguma ku ishyira ni ukudashamadukira abasore. Umusore akenera kuvugisha umukobwa ugaragaza ko amwitayeho. Ngo iyo umukobwa yifashe nk’umuntu usuzugura abasore, bose baramutinya kuko bishyizemo ko uri umunyagasuzuguro kandi harimo n’uwakuviramo umugabo.
Umubyeyi witwa Mukagatete, ahamya ko umukobwa agomba kurangwa n’urugwiro ku bantu bose harimo n’abasore ariko akirinda gukabya kugira ngo batabibonamo uburaya.
4. Kwiyandarika
Abantu benshi bahuriza ku kintu cy’uko igihe umukobwa yamenyekanye ko agendera mu ngeso z’ubusambanyi, nta musore n’umwe wifuza kumugira umugore kuko akeka ko yazakomeza ingeso nk’izo na nyuma yo gushinga urugo.
Kalisa ukiri ingaragu avuga ko n’abasore b’abasambanyi batifuza gushaka abakobwa biyandaritse kandi ari bo babandaritse. Yongeraho ko umukobwa wirinze ingeso z’ubusambanyi uko yaba asa kose atabura umugabo.
5. Imyitwarire y’umuryango akomokamo
Abakobwa benshi bakunda kuzira imyitwarire igayitse y’ababyeyi babo cyane cyane ba nyina. Umukobwa ufite nyina w’umusinzi cyangwa uroga nta musore utekereza kumushaka nk’uko Evode abishimangira.
Yibwira ko naramukaga amuzanye uko byagenda kose azitwara nka nyina. Ikindi, abandi bantu baguca intege iyo ushaka kumurongora; nk’uko Evode yakomeje abisobanura.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
GUSHAKA N’ITEGEKO RY’IMANA HARI ABAKOBWA BAMWE BUMVA KUBAHO BURAYA NTACYO BIBA TWAYE KUKO BABA BASHOBORA KUBONA ABO BAKORANA IMIBONANO BAKIRENGAGIZA KO IKIBA KIGENDEREWE MUGUSHAKA ATARI IMIBONANO GUSA. AHUBWO ARI UGUSOHOZA UMUGAMBI W’IMANA.
Har’impamvu nyinshi ituma baheraho ariko murizo ikomeye cyane n’UKWIFUZA (umusore ufite amafaranga n’ibindi) kandi iwabo nawe batabifite usanga muri iki gihe cash ariyo bashyizwe imbere.Ikindi n’uko ubu abakobwa benshi baba barasambanye cyane kandi abahungu n’ubwo aba arabasambanyi bifuza abakobwa batabikoze.
Imyitwarire y’umuntu uwariwewese turetse nabo bakobwa bagumirwa;imugiraho ingaruka zitandukanye,ariko amahirwe yo kwikosora aba agihari. Kandi burya hari imvugo ya kinyarwanda igira iti "Nta nkweto ibura ikirenge cyayo"
Bakwiye rero gutegerezanya kwihangana.
Agasuzuguro ka bamwe nako kabaheza iwabo.
ushaka nkuko nyina yashaste aba agira Imana!
sha murabeshya, abakobwa bazengurutse abasore benshi nibo babona abagabo kuko baba bazi abeza
Imyambarire yabarumuna bacu iteye isoni pe, ubu urareba amatwi y’umukobwa ukibaza niba ari urutete kubera imyobo y’amaherena yacukuyeho ngo arigana umuririmbyi runaka; hejuru y’amaso basigaye basiza reka sinakubwira bityo njye nkibaza : Ese barashaka umugabo w’umunyarwanda cg umunyamahanga?? Mureke two kuvanga imico kuko ndabivuga Nk’umuyobozi kandi wagenze n’amahanga rwose mbabwize ukuri benshi bari kwiheza ku ishyiga bitewe n’imyifatire yabo kuko nta musore ukunda umukobwa umeze nk’ikirugu
Very good thans for your umusanzumwiza mukubaka sosiyeti nyarwanda
Iyi nkuru nayikunze irigisha abakobwa batarahura n’uruva gusenya ngo bamenye icyo gukora.
ibyo umunyamakuru yavuze ni byo. ubu nabuze ntuntera inda kandi ari njye wabyiteye numva ko nzarongorwa n’umusore usa neza ufite Degree n’imodoka nanga abo turi mu rwego rumwe none ndakabakaba 40 nta ntuwantera inda nabona. Big up K2D!
Mukomere, nu mukobwa wateye umuco bishobora kumuviramo guhera iwabo; abakobwa bikigihe usanga barushaho gusatira imico y’abanyamahanga haba mu myambarire; mu mivugire, mu mbyino ho sinakubwira. Gusa mukobwa nakubwira ko agukunda mu maranye igihe ntaburaya yifujeko mukorana ujye ubiha agaciro kandi ubimushimire kuko we aba yararangije kugushima imico wasanga yaranazindukaga aza iwanyu utazi icyi mugenza ngo arebe uko usa ubyutse.
Naho uwo muhura akokanya ngo ndagukunze nawe uti yeee kuko yambaye neza ahaaaaaa
Very good story. K2D mukomereze aho ndabemera kabisa.