Impamvu eshanu zatuma umukobwa ahera ku ishyiga

Muri iki gihe hari imvugo igira iti “Abagabo barabuze”. Ibi biterwa n’uko hari abakobwa bageza igihe cyo gushinga ingo ariko ugasanga babuze abasore babakura iwabo. Ese ni uko abasore batagishaka kurongora cyangwa n’abakobwa babigiramo uruhare?

Twagerageje kuganira na bamwe mu bagore, abakobwa n’abandi bantu batandukanye bavuga impamvu zitandukanye zituma abakobwa bagumirwa twakubiye muri izi eshanu zikurikira:
1. Kubenga cyane

Ngo hari abakobwa babura abagabo bo kubarongora kubera ko babenze abasore cyane. Iyo umukobwa amaze kubenga abasore babiri cyangwa batatu n’abandi basore batinya kumusaba kuko bishyiramo ko ntacyo barusha ababanje.

2. Kutamenya urwego urimo

Mukamwiza, umugore w’abana babiri, avuga ko umukobwa ubenga cyane abiterwa no kutamenya urwego arimo agahora ashaka umugabo wisumbuyeho. Ati: “Niba usabwe bwa mbere na mwarimu n’inshuro ya kabiri hakaza umwarimu menya ko urwego uriho ari urw’umwarimu.”

Ibi bigira ingaruka z’uko abo mu rwego rwawe baguhunga, uko imyaka igenda igusiga n’abo mu munsi yawe ukababura bikarangira uheze iwanyu.

3. Kudashamadukira abahungu

Indi impamvu ishobora kuba intandaro ku mukobwa yo kuguma ku ishyira ni ukudashamadukira abasore. Umusore akenera kuvugisha umukobwa ugaragaza ko amwitayeho. Ngo iyo umukobwa yifashe nk’umuntu usuzugura abasore, bose baramutinya kuko bishyizemo ko uri umunyagasuzuguro kandi harimo n’uwakuviramo umugabo.

Umubyeyi witwa Mukagatete, ahamya ko umukobwa agomba kurangwa n’urugwiro ku bantu bose harimo n’abasore ariko akirinda gukabya kugira ngo batabibonamo uburaya.

4. Kwiyandarika

Abantu benshi bahuriza ku kintu cy’uko igihe umukobwa yamenyekanye ko agendera mu ngeso z’ubusambanyi, nta musore n’umwe wifuza kumugira umugore kuko akeka ko yazakomeza ingeso nk’izo na nyuma yo gushinga urugo.

Kalisa ukiri ingaragu avuga ko n’abasore b’abasambanyi batifuza gushaka abakobwa biyandaritse kandi ari bo babandaritse. Yongeraho ko umukobwa wirinze ingeso z’ubusambanyi uko yaba asa kose atabura umugabo.

5. Imyitwarire y’umuryango akomokamo

Abakobwa benshi bakunda kuzira imyitwarire igayitse y’ababyeyi babo cyane cyane ba nyina. Umukobwa ufite nyina w’umusinzi cyangwa uroga nta musore utekereza kumushaka nk’uko Evode abishimangira.

Yibwira ko naramukaga amuzanye uko byagenda kose azitwara nka nyina. Ikindi, abandi bantu baguca intege iyo ushaka kumurongora; nk’uko Evode yakomeje abisobanura.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

MUBYUKURI BASHIKI BACU HARI IKINTU BIRENGAGIZA MUGUHITAMO.IBYUMUCO UBEREYE UMWARI UBEREYE URUGO BAZIKO NTAMUSORE UKIBYITAHO KANDI NYAMARA BURYA NUMUSORE WIYANDARITSE ABAYIFUZA UMWARI WABASHIJE GUKOMERA KUMUCO UKWIRIYE.ABUBU BIREBERA AHARI IBINTU,BAKIRENGAGIZAKO GUHITAMO UWO KUBANA NAWE UBUZIMA BWAWE BWOSE ARIBINTU BYOKWITONDERA.EREGA BURYA UKO WABA USAKOSE ARIKO WUBAHA UGAHA AGACIRO ABO MURESHYA,NABAKURENZEHO BAZA BAKURIKIYE YAMICO YAWE MYIZA BATITAYE KWISURA KUKO BURYA ABASORE BENSHI NTABWO BITA KUMASURA AHUBWO BITA KUMUCO.GUSA IKIBABAKE USANGA ABAKOBWA BESHI BIRAMBIRWA,NONEHO KUBERAKO BAMAZE KWIYANDARIKA UGASANGA BARAVUGA NGO ABARI BARI ABAKERA.GUSA SIKO BIRI KUKO ABARI NY’ABARI BARACYABAHO N’UBU.BAKOBWA,MUMENYEKO URUGO RUTEGUWE NEZA URUTEGURIRA MUBUKOBWA BWAWE KANDI IGIHE UMAZE KUVANWA KWISHYIGA.URUGO RUKURYOHERA KURUSHA UBUKI.

joachim yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

muraho neza mumeze mute?? abo kuri kigali today ibibintu nibyo peeeeee!!!!!!!!

aline yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

ibyo bitekerezo nibyo icyo nabwira Abakobwa bose ni uko bagira urugwiro kubantu bose kuko niho bazamenya uwo uriwe ariko ntu u zarenze urugero

dukundane nadine yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

arko burya abanyarwanda baravuga ngo inkono ihira igihe,harigiye aba ataribimwe murizo ngero cyangwa se aribyo,gusa buri wese agira igihe cye,ngo kdi inkono ihira igihe.iyo umugabo yagukunze agukunda nibyawe byose so ntampamvu yokuremereza ibintu.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Umukobwa wese uko yaba arikose Umutima we niwe umuha Umugabo,kuko imico ye niyo ngenderwaho.Bakobwa rero mwumve ko aho murihose mugomba kubaha Abahungu

manzi yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Ibi nibyo rwose uvuze ukuri 100%

Jado yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Yewe ibibazo byaravutse HASIGAYE BAKE PE, AHUBWO ABIGISHA UMUCO MUFITE AKAZI.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

Abakobwa bacu rwose bigize abarasita; keretse nibajya gushaka muri Jamayika. Nahubundi barahera iwabo. Babonye abanyamahanga bapfumuye bimwe mubie byabo by’imibiri nabo bati Isi ntidusige;nyamara basaza bacu burya bahita bakwita indaya.

MUTAKWASUKU Yvone yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

bibaho ntakwiheba na sarah yarabyaye,witwaye neza abakobwa bubu bagendana ni terambere basiganwa kandi biratandukanye n’umuco nyarwanda yitesha agaciro yiruka mubintu bitamufitiye akamaro kandi amakuru aragenda ko bagitanga inkwano akazakubera mutima ubu akubera isasu
ntamamvu.

meshake yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

ntabwo bizoroha pee!!

juma yanditse ku itariki ya: 11-05-2013  →  Musubize

Very good thing!

Dushime yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

rEKA IBYO BYOSE NI UKUBESHYA HABAHO GAHUNDA Y4uWITEKA NTABAHURIRA MU MA TOILLETTE Y’UTUBYINIRO BAKAJYANA KANDI BAKUBAKA RUKAGUMA. nIMUREKERE NTAWANGA IBYIZA ARABIBURA IBYO NI IMYUMVIRE YANYU IPFUYE.

uwineza ange yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka