Gishamvu: Ntibavuga rumwe ku myambarire no kubaha by’urubyiruko

Ababyeyi n’urubyiruko bo mu Murenge wa Gishamvu ho mu Karere ka Huye, ntibavuga rumwe ku myambarire y’abana b’abakobwa ndetse no ku muco wo kumvira ababyeyi. Ababyeyi bavuga ko urubyiruko rwataye umuco, naho urubyiruko rukavuga ko rugendana n’ibigezweho, kuko ari igihe cyabo.

Umubyeyi witwa Bujeniya Uwera w’i Gishamvu, anenga ubwigenge bw’urubyiruko agira ati “Twe twabyirutse twumvira ababyeyi, washaka kujya ahantu umubyeyi yakubuza ukabireka. Waba ukubaganye, akakubwira ngo saba imbabazi ugapfukama ukazisaba. Nyamara umwana w’ubu we arishyira akizana. Umubuza kujya kureba tereviziyo akanga akagenda, byanarimba akararayo.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko uku gusuzugura k’urubyiruko ntacyo babasha kugukoraho kuko ngo abana ntibashaka kumva, kabone n’ubwo bafata inkoni. Yunzemo ati “ntiwahora ukubita umwana. Baratunanira tukarekera.”

Ku bijyanye n’imyambarire y’urubyiruko, uyu mubyeyi anenga imyambarire y’abana b’abakobwa. Yagize ati “ipantalo ntacyo itwaye kuko yambika kugera ku birenge. Ariko iriya myenda idatuma umuntu atambuka, akagenda asobanya wagira ngo arwaye imitego, iriya turayinenga nk’ababyeyi.”

Igitekerezo cy’uyu mubyeyi gisa n’icya mugenzi we wagize ati “iyo ubona umwana w’umukobwa yambara ijipo igera hejuru y’amavi, rwose biba birenze. Ubundi nta mukobwa ukwiye kwambara umwenda ugera aho. Byonyine no gutambuka, ukabona ntabishoboye.”

Urubyiruko ariko ntiruvuga rumwe n’ababyeyi. Emmanuel Bizumutima, akaba ari umwe mu bahagarariye inzego z’urubyiruko mu Murenge wa Gishamvu. Yagize ati “usanga hari ibyo tutumvikanaho n’ababyeyi bacu, twagendana n’ibigezweho bakumva ko twataye umuco.”

Yunzemo ati “ibyo urubyiruko dukora ntabwo binyuranyije n’umuco nyarwanda, kuko tunumvira n’ababyeyi bacu. Ahubwo ababyeyi bacu turi gushaka uko twagenda tubahindura na bo bakagenda mu muco igihugu cyacu kigezemo.”

Umubikira witwa Tereza Mukabacondo, umwungiriza w’intebe y’inteko mu nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, akaba ashinzwe umuco muri iyi nteko, we avuga ko gushyamirana k’urubyiruko n’ababyeyi ku bijyanye n’umuco nta gihe bitabayeho.

Yagize ati “Nta ngoma itagira ab’ubu. Iteka, ab’ubu usanga basa n’abashyamirana n’aba kera mu byerekeranye n’umuco. ”

Yunzemo ati “Kuba isi isigaye ari nk’umudugudu, bituma hari byinshi urubyiruko rugeraho bitariho kera. Ikigomba kwitabwaho kuri iki gihe ni uguhugura urubyiruko, rukumvishwa ko rutagomba kumira bunguri ibyo rubonye byose, ahubwo bagafatamo ibishobora kungura umuco ariko bitawucuyura. ”

Umubikira Tereza ati “nta ngoma itagira ab’ubu”, urubyiruko ruti “ababyeyi bacu tuzabahindura na bo bajyane n’ibigezweho. ” Ababyeyi na bo bati “ipantaro ku bakobwa ntacyo itwaye kuko yambika uyambaye, icyo tutemera ni amajipo magufiya. ” Ibyo ari byo byose aba bose bazagera aho bahuze kuko n’ipantaro ku bakobwa mbere ababyeyi batayemeraga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Nubwo bivugwa munvugo nyarwanda ko; "Ntangoma itagira abubu" mbona hakwiye kugyaho amategeko arengera umuco nisura yigihugu. Amategeko nubukangurambaga bigomba kugyaho kugirango bihe abadashaka gukomeza umuco wabo bawushimbuje iyo babona abatayigira cyangwa abafite imico itarinyarwanda!!

Kanibonera yanditse ku itariki ya: 15-09-2013  →  Musubize

Hari bimwe bigenda byaduka mu muco nyarwanda bigasimbura uwari usanzwe. Iyo umukobwa abonye abazungu bambaye imyenda migufi nabo bahita biyambara kandi batazi impamvu ese ko batajya bambara ibikote ba Bote ko nabyo babyambara bo rero babikora kubera igihe cya climat bagezemo ariko ino twabibona ngo twatanzwe. Ntabwo ijipo ngufi cyane ariyo kwmbara mu ruhame, oya icyakoze i Muhira mu rugo birashoboka ariko nabwo bitewe nuwo mubana,uretse no guteza isi ikibazo ivumbi n’undi mwanda wirukira ku mubiri ejo usanga indwara z’uruhu zasheze. Naho kwereka ibibero mu myumvire y’uburanga si uwo uriwe wese ugomba kwereka uburanga bwawe Reka inteko ishinga amategeko izabiturebere mu ndangagaciro k’umunyarwanda habeho policy yo gukumira icyo cyorezo.

Paulin yanditse ku itariki ya: 15-09-2013  →  Musubize

Ese ko umuntu yambara ikote ngo adakonja ,abakobwa bakambara amasutiya ngo afate amabere ,bakambara inkweto ndende ngo bagerageze kuba barebare,urumva bambara mini -jupe bagamije iki?Si ukureshya abahungu ? UZATARE IGITOKI MUNZU UREBE KO HARI INYONI IGISABGA MUNZU ;ARIKO IYO CYANEKEYE KU KARUBANDA IKIBONA KIGITANGIRA GUTUKURA .
NAWE URI UMUHUNGU UKABONA IYO MINEKE (IBIBERO)YANITSE KU KA RUBANDA URETSE KWIHANGANA WUMVA WAHITA UTANGIRA PROCEDURES.

maso yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize

Erega mu bintu byose ikibi ni ugukabya...kuko umukobwa wambaye impenure nawe ubwe uretse kwihagararaho nk’ikibyimba cyanze gucyura,,,ubundi nawe bimitera isoni akagenda akurura,kwicara akabyiga abandi,,,naho iyo wambaye wikwije ukubonye arakubaha. Abafite umuco mu nshingano bagomba kumenya gucyamura...None se amategeko si icyo abereyeho...atabayeho cg ntiyubahirizwe haza akajagari n’andi mafuti yose. Umuco nawo ubungabungwa na Bene wo Inteko y’umuco n’ururimi irabe maso..Ere mukuru ni icyo abereyeho..kurebera abana

Kajisho yanditse ku itariki ya: 14-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka