Gishamvu: Ntibavuga rumwe ku myambarire no kubaha by’urubyiruko

Ababyeyi n’urubyiruko bo mu Murenge wa Gishamvu ho mu Karere ka Huye, ntibavuga rumwe ku myambarire y’abana b’abakobwa ndetse no ku muco wo kumvira ababyeyi. Ababyeyi bavuga ko urubyiruko rwataye umuco, naho urubyiruko rukavuga ko rugendana n’ibigezweho, kuko ari igihe cyabo.

Umubyeyi witwa Bujeniya Uwera w’i Gishamvu, anenga ubwigenge bw’urubyiruko agira ati “Twe twabyirutse twumvira ababyeyi, washaka kujya ahantu umubyeyi yakubuza ukabireka. Waba ukubaganye, akakubwira ngo saba imbabazi ugapfukama ukazisaba. Nyamara umwana w’ubu we arishyira akizana. Umubuza kujya kureba tereviziyo akanga akagenda, byanarimba akararayo.”

Uyu mubyeyi kandi avuga ko uku gusuzugura k’urubyiruko ntacyo babasha kugukoraho kuko ngo abana ntibashaka kumva, kabone n’ubwo bafata inkoni. Yunzemo ati “ntiwahora ukubita umwana. Baratunanira tukarekera.”

Ku bijyanye n’imyambarire y’urubyiruko, uyu mubyeyi anenga imyambarire y’abana b’abakobwa. Yagize ati “ipantalo ntacyo itwaye kuko yambika kugera ku birenge. Ariko iriya myenda idatuma umuntu atambuka, akagenda asobanya wagira ngo arwaye imitego, iriya turayinenga nk’ababyeyi.”

Igitekerezo cy’uyu mubyeyi gisa n’icya mugenzi we wagize ati “iyo ubona umwana w’umukobwa yambara ijipo igera hejuru y’amavi, rwose biba birenze. Ubundi nta mukobwa ukwiye kwambara umwenda ugera aho. Byonyine no gutambuka, ukabona ntabishoboye.”

Urubyiruko ariko ntiruvuga rumwe n’ababyeyi. Emmanuel Bizumutima, akaba ari umwe mu bahagarariye inzego z’urubyiruko mu Murenge wa Gishamvu. Yagize ati “usanga hari ibyo tutumvikanaho n’ababyeyi bacu, twagendana n’ibigezweho bakumva ko twataye umuco.”

Yunzemo ati “ibyo urubyiruko dukora ntabwo binyuranyije n’umuco nyarwanda, kuko tunumvira n’ababyeyi bacu. Ahubwo ababyeyi bacu turi gushaka uko twagenda tubahindura na bo bakagenda mu muco igihugu cyacu kigezemo.”

Umubikira witwa Tereza Mukabacondo, umwungiriza w’intebe y’inteko mu nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, akaba ashinzwe umuco muri iyi nteko, we avuga ko gushyamirana k’urubyiruko n’ababyeyi ku bijyanye n’umuco nta gihe bitabayeho.

Yagize ati “Nta ngoma itagira ab’ubu. Iteka, ab’ubu usanga basa n’abashyamirana n’aba kera mu byerekeranye n’umuco. ”

Yunzemo ati “Kuba isi isigaye ari nk’umudugudu, bituma hari byinshi urubyiruko rugeraho bitariho kera. Ikigomba kwitabwaho kuri iki gihe ni uguhugura urubyiruko, rukumvishwa ko rutagomba kumira bunguri ibyo rubonye byose, ahubwo bagafatamo ibishobora kungura umuco ariko bitawucuyura. ”

Umubikira Tereza ati “nta ngoma itagira ab’ubu”, urubyiruko ruti “ababyeyi bacu tuzabahindura na bo bajyane n’ibigezweho. ” Ababyeyi na bo bati “ipantaro ku bakobwa ntacyo itwaye kuko yambika uyambaye, icyo tutemera ni amajipo magufiya. ” Ibyo ari byo byose aba bose bazagera aho bahuze kuko n’ipantaro ku bakobwa mbere ababyeyi batayemeraga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ibyomuvugabyose ntagaciro. Kumukobwa kokwambara ubusa bararata inkovu zimiringa kandi bagamije kumraho abantu abobakozi ba eliminate ntmubiteho.

Aliasi yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Muhitemo kwambara umwambaro mwishakiye nk’Adamu na Eva bamaze gucumura. Izi n’ubundi ni ingaruka zo kuba kure y’Imana. Naho mwe mwamaze guhura n’Imana ikabaremera umwambaro utari ibicocero bigaragaza ubwambure; mukomeze iyo nzira kuko Imana byayitwaye akanya mu gushakira muntu umwambaro nyuma yo guta ubwiza yari yararemanwe. Ubwo bwiza busubizwamo no kwakira Kristo akaguha ubwenge bw’ibyo ukwiye kurya n’ibyo udakwiye kurya, kwambara, kuvuga, gukora.... None rero nimuhitemo....kwambara ukikwiza ni itegeko ry’Imana kuko nayo itihanganiye ko adamu na Eva bambara amashabure!!!!

Chas yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

Ariko uretse ko batunaniye mwaretse kubashyigikira ngo mbere bambaraga ubusa indwara zarinke nubusambanyi batarabugira nkibikino mureke bapfe ahubwo.

Yves yanditse ku itariki ya: 7-10-2013  →  Musubize

Ayo mashashi muri kuyarenganye, muyareke yiteshe agaciro. iyo umuntu atihaye agaciro ntawe wakamuha.

KWEZI yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Ayo mashashi muri kuyarenganye, muyareke yiteshe agaciro. iyo umuntu atihaye agaciro ntawe wakamuha.

KWEZI yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Jye ndumva mubarenganya.Mwabaretse bakajya biyambarira ubusa. Emancipation de la femme murashakira iki kuyibangamira? Rata! nababwira iki nimushaka mujye mugenda mwambaye ikariso ya string na sutiye gusa .Njye nkeka ko byababera rwose. Uwo rero ushaka ko mwihesha agaciro sinzi, nta mpamvu yo guhatira abakobwa kwihesha agaciro, batagashaka cyangwa nta n’ako basanganywe.Ntimuziko umuntu atanga icyo afite,mwebwe murashaka kuzabuza abantu kwimerera uko bari.Mujye mwiyambarira rata,gusa guhera mu masaa yine za mu gitondo kugirango mutajya mutera abantu umwaku w’ubwo bwambare bw’ubusa bwanyu.Ahandi nababwira iki.

Ranjith yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Ibi nta kibazo biteye. Kubyishyiramo Ni mu mutwe gusa.
Mbere y’umwaduko w’abazungu abantu bambaraga ubusa kugeza ku myaka 12.
Nyuma yaho, bambaraga uruhu ruhisha imbere gusa ku ngingo ariko amabere bakayanika. Ubusambanyi bwari buke. None rero nimureke bambare ibigezweho.

jado yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Abana ntimukabarenganye! Muri za 1970 ariko muzi ukuntu abakobwa bambaraga! Hari umu maman nzi, ubu afite imyaka 60, ariko yambwiye ko abakobwa be bafite imyaka iri muri za 30, babonye amamini maman wabo yambaraga barumirwa! Kandi koko nanjye ndamuzi uko yambaraga afite 20 ans!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

ngewe ibindabinenze kumugaragaro

marakiya yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Ubu se aba bana mbona aha bamenya kugitanga neza ra? Ndabona batwereka nikariso neza neza! Ntimumbwire ko ariya ari amajipo bambaye!! ibi ni byiza kabisa

mabwa yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Wanyeretse neza bariya bana sha? Urabona ukuntu bafite ibibero by’imfura? Ohhhh, bicaye nk’abagitanga neza! Mujye mureka abana bacu bakitwereke Imana yakibahereye ubuntu! None se iyo ujyanye ibicuruzwa ku isoko ntubishyira ahagaragara!!

karaha yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Njye ndumva umukobwa akwiye kwambara icyo ashaka icyambere nuko aba azi kwihagararaho kandi yiyubaha naho imyenda ntacyo itwaye ubwo umuco muvuga nuwuhe abakera ko bambaraga ubusa sibabagaho kdi ugasanga abenshi ari amasugi abandi ari imanzi.

umuhoza lucky yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka