Ese gufata avance ni ngombwa ku bitegura ku rushinga?

Mu Rwanda hadutse imvugo yitwa “gufata avance” ivuga gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko abitegura kurushinga barushinga. Hari abavuga ko gufata avance ari byiza hagati y’abitegura kurushinga kuko bituma bamenyana bihagije abandi bakabirwanya ngo ni amahano.

Rutamu utuye mu karere ka Muhanga avuga ko gufata avance bishobora gutuma abagiye kurushinga bashobora kuvumbura ibyari byarabihishe mu rukundo rwabo hakiri kare.

Agira ati: “abafiyanse (fiancés) bagomba gufata ka avance kubera ko mugomba kumvana, mwakumva mudahuje mugafata ibyemezo amazi atararenga inkombe.” Rutamu yemeza ko abarushinze batana ku bwinshi kubera ko hari ibyo baba batakemuye mbere y’igihe birimo no kumenyana mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 uzwi ku izina rya Kabuga, mu kiganiro mpaka cy’abantu batanu, yahise avuga ko gufata avance ari icyaha gikomeye.

Abisobanura muri aya magambo: “gukora imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera ni icyaha gikomeye kandi Imana yanga urunuka. Nkeka ko ibyo ntacyo byakemura usibye ko abantu tuba dushaka kubiha andi mazina ngo bikunde bigire isura nziza nyamara ababikoze igihe kitaragera usanga aribo bahararukana”.

Grace M. we avuga ko kuba abantu bafata avance atari ikibazo gikomeye. “Mbona jye niba ufite boyfriend (inshuti y’umuhungu) ntacyo wakamwimye kuko n’ubundi nti muba mukundana ngo murebane mu maso gusa; bibaye ibyo ntimwamarana n’icyumweru mukundana”.

Yongeraho ati: “Biragoye ko mwaba mukundana ntihagire icyo mwimarira kereka muri ibiti mwembi !”.

Rutamu avuga ko ibi atari igikorwa cy’urukozasoni kuko bikorwa hafi n’abantu bose kandi k’uburyo bwiyubashye.

Agira ti: “Byaba bikojeje isoni mu gihe uwo mu bikorana ntacyo mwemeranijweho kuzageraho cyangwa ari umugore w’umugabo. Maze n’abiyita abakizwa basigaye bafata ka avance bakabanza bakanabisengera”.

Nubwo menshi mu madini afata abakoze imibonano mpuzabitsina batarashyingirwa nk’abanyabyaha, menshi mu ma Leta ku isi harimo na Leta y’u Rwanda ntafata abakoze imibonano mpuzabitsina bujuje imyaka y’ubukure nk’icyaha.

Ishami rya Loni ryita ku buzima OMS rivuga ko imibonano mpuzabitsina ari ngombwa ku mutu wese muzima kuko ifasha umubiri kwishima.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

iyi nkuru ni nziza pe!gusa ndibaza niba abana b’abanyarwanda bazabivamo da,ubwo se ko byatuma hari ababihomberamo,nk’abashobora kunengwa biramutse bitagenze neza(uko umwe muri bo abyumvise.hakwiriye ubushishozi ariko kdi twimike urukundo ruyobowe n’ukuri
naho ubundi hari ababyitwaza wenda nta na gahunda bari bafite yo kuzarushinga,bakajya bifatiraho gusaaaaa,nyuma bati apuuu,wapi rwose nabonye nta kigenda
ngaho rero tekereza bigenze gutyo,abakundana mu guhitamo kwabo nababwira iki gusa mushyiremo n’umutima wa kimuntu,nk’abantu basobanutse,intore mbese!!!!!!!!

Thierry Tharcisse Mbarubukeye yanditse ku itariki ya: 7-12-2011  →  Musubize

Ndi umusore ugeze igihe cyo kurushinga, nsomye iyi nkuru sintange igitekerezo kuri yo naba nsuzuguye abakoze uru rubuga koranabuhanga mpuzabantu (Technological world wide Social media). Imibonano mpuzabitsina nuwo ukunda byukuri, nimwe mu munezero wuzuye kandi utanga ubushobozi bwo guhuza ibyiyumviro mba gingo na mba bwenge (Body and psychological feelings) kuburyo uwo mutabihuje mu gihe mutarabana, ntuzigera umwishimira mwarabanye ari naho wagombye kumukenera kenshi, icyo gihe rero nibwo usanga umugabo cg umugore aca inyuma uwo bashakanye. Mean while that uwo wahararukwa mubikoze muri fiancaille nubundi uba uzamuhararukwa utararangi Honeymoon. "on my side!!"

inararinyoye yanditse ku itariki ya: 7-12-2011  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka