Ese gufata avance ni ngombwa ku bitegura ku rushinga?

Mu Rwanda hadutse imvugo yitwa “gufata avance” ivuga gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko abitegura kurushinga barushinga. Hari abavuga ko gufata avance ari byiza hagati y’abitegura kurushinga kuko bituma bamenyana bihagije abandi bakabirwanya ngo ni amahano.

Rutamu utuye mu karere ka Muhanga avuga ko gufata avance bishobora gutuma abagiye kurushinga bashobora kuvumbura ibyari byarabihishe mu rukundo rwabo hakiri kare.

Agira ati: “abafiyanse (fiancés) bagomba gufata ka avance kubera ko mugomba kumvana, mwakumva mudahuje mugafata ibyemezo amazi atararenga inkombe.” Rutamu yemeza ko abarushinze batana ku bwinshi kubera ko hari ibyo baba batakemuye mbere y’igihe birimo no kumenyana mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 uzwi ku izina rya Kabuga, mu kiganiro mpaka cy’abantu batanu, yahise avuga ko gufata avance ari icyaha gikomeye.

Abisobanura muri aya magambo: “gukora imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera ni icyaha gikomeye kandi Imana yanga urunuka. Nkeka ko ibyo ntacyo byakemura usibye ko abantu tuba dushaka kubiha andi mazina ngo bikunde bigire isura nziza nyamara ababikoze igihe kitaragera usanga aribo bahararukana”.

Grace M. we avuga ko kuba abantu bafata avance atari ikibazo gikomeye. “Mbona jye niba ufite boyfriend (inshuti y’umuhungu) ntacyo wakamwimye kuko n’ubundi nti muba mukundana ngo murebane mu maso gusa; bibaye ibyo ntimwamarana n’icyumweru mukundana”.

Yongeraho ati: “Biragoye ko mwaba mukundana ntihagire icyo mwimarira kereka muri ibiti mwembi !”.

Rutamu avuga ko ibi atari igikorwa cy’urukozasoni kuko bikorwa hafi n’abantu bose kandi k’uburyo bwiyubashye.

Agira ti: “Byaba bikojeje isoni mu gihe uwo mu bikorana ntacyo mwemeranijweho kuzageraho cyangwa ari umugore w’umugabo. Maze n’abiyita abakizwa basigaye bafata ka avance bakabanza bakanabisengera”.

Nubwo menshi mu madini afata abakoze imibonano mpuzabitsina batarashyingirwa nk’abanyabyaha, menshi mu ma Leta ku isi harimo na Leta y’u Rwanda ntafata abakoze imibonano mpuzabitsina bujuje imyaka y’ubukure nk’icyaha.

Ishami rya Loni ryita ku buzima OMS rivuga ko imibonano mpuzabitsina ari ngombwa ku mutu wese muzima kuko ifasha umubiri kwishima.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Avance ni ngombwa cyane. Kuko urushaho kumenyana nuwo mugiye kurushinga. Ni ingenzi kuko nicyo kintu gishingirwaho kugirango umuryango ubeho wishimye. Ukamenya niba umugabo azatanga umubyizi ugaragara mu rugo rwe;ndetse niba umugore nawe azashobora kuvubura isoko ngo umugabo yizihirwe🤗

NIYOMUFASHA Ariane yanditse ku itariki ya: 18-06-2023  →  Musubize

Ariko ubwo murashyigikira avance ntasoni ngo ni nziza? avance ni mbi, nubusambanyi ninicyaha Imana yanga urunuka ! Muragowe mwe mwiyandarika mwitwaje kuzaryoherwa mungo zanyu!

Akumiro yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

avance ningombwa

yanditse ku itariki ya: 22-01-2012  →  Musubize

Mbona avance,iterwa na couple niba ari byiza kuri bombi"move on"niba hari ibyo bagomba gutinya nk’inda bakitonda,cyangwa"Arbre dans l’oeil"

10/10 yanditse ku itariki ya: 17-01-2012  →  Musubize

Avance ningombwa cyane men ninaho haturuka abantu bajya kwipfubuza iyo mutaziranye ningo,bwa ko kumvana mbere

Jpierre yanditse ku itariki ya: 13-01-2012  →  Musubize

Nasomye iyinkuru,ndetse ni Ibitekerezo mwatanze. hari bimwe nemeye ariko hari nibindi ntemeye.abemeza ko gufata Avance aribyo ntiturikumwe kuko birengagije Icyo Ijambo ry’Imana rivugaho ubundi Avance bivuze Ubusambanyi tutabiciye kuruhande. kandi uretse n’Imana, na leta y’urwanda ntiyemera ubusambanyi ubworero Avance no.

twahirwa yanditse ku itariki ya: 9-01-2012  →  Musubize

ku bwanjye avance ntago ari nziza kuko bishobora kwica urukundo rwanyu.

nzabarinda yanditse ku itariki ya: 19-12-2011  →  Musubize

for my opinion ,singombwa ,sibyiza,sinabyo,sinumuco nyarwanda wo guhabwa agaciro,gusa njye ndatunga atatoki bashiki bacu bakabije kutugu sha mu makosa kuko bakeka ko iyo ntacyo umubaza kuri iyo ngingo uba uyibaza abandi , kandi niyo muri kumwe agushyira muri dilema iturutse kumyambarire. banyumve neza ntabwo ari bose but nibenshi muri bo .ABAS AVANCE VIVE L,AMOUR.

kaviakeynes A.K.A KAVIAfrom SFB yanditse ku itariki ya: 16-12-2011  →  Musubize

Utampaye iyo advance ubwo twaba tubyaranye abo. Ubwo se umpfunyikiye amazi cg nanjye ukazasanga bizagusaba kujya ujya kwipfubuza wenda rimwe mu cyumweru?

Rukundo Antoine yanditse ku itariki ya: 16-12-2011  →  Musubize

uuuuuuh iyi nkuru gusa irasekeje!!! avanse!!!! ariko ntitukigize nkana ubuse udafata avansi n’inde koko kereke uri ikiremba. Reka nkubwire ushobora kuba uziko uri umurokore umwe waminuje n’umufiyansi wawe ari uko, sha ntumenya aho bivuye biriko mugasanga mwariye akabuto ka amanu na eva mbere y’igihe. Erega kari kantu kararyoha sha oooooh peeeee uzi arikooooo????
Murakoze cyane bizouuuuu

yanditse ku itariki ya: 9-12-2011  →  Musubize

sha gufata avance si byiza pe, cyane ko biba ari ubusambanyi so sinzi ko wambwira ngo gufata avance bigufasha kumenya neza uwo mukundanda. ibi ni ugukurura ubusambanyi....avance no!!!!

yanditse ku itariki ya: 8-12-2011  →  Musubize

EEHHH Gembali weeee!!!! mbega inkuru ifite potential washyizeho! vraiment njye ndanyuzwe,kandi n,ubihakana cyangwa akabirwanya aba yiraza inyanza nawe yarabikoze,arabikora cg azabikora njye ndabyemera sana,bigomba kubaho,nunze murya mugenzi wanjye wambanjirije umuntu usoma iyi nkuru ntagire reactions atera ho cyane cyane nk’umuntu wize kaminuza yaba asuzuguye cyane abahimbye uru rubuga peeeee!!!

Munyentwali jerome yanditse ku itariki ya: 8-12-2011  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka