Burera: Abageni bagiye gusezerana bagenda n’amagaru baherekejwe n’amagare atatseho ibyatsi

Mu karere ka Burera, mu gihe cy’impeshyi, nibwo abasore benshi bakunze gushinga ingo, aho bajya gusezerana n’abo bagiye kurushingana ku murenge, imbere y’amategeko ndetse no mu kiliziya, imbere y’Imana.

Impamvu ubukwe bwinshi bwo muri ako karere bukunze kuba mu gihe cy’impeshyi ni uko akenshi haba heze amasaka yo kwengamo ibigage kandi hakaba nta n’imvura iba igwa bityo bikaborohera kujya gusezerana bagenda n’amaguru nk’uko ari umuco wabo.

Abasore n'inkumi bagiye bababyinira inzira yose.
Abasore n’inkumi bagiye bababyinira inzira yose.

Abanyaburera bafite uwo muco wo kujya gusezerana bagenda n’amaguru, aho abageni baba baherekejwe n’abantu benshi bagenda baririmba, banabyina kuburyo, bavuza ingoma ndetse n’amashyi kandi ngo n’iyo abageni baba bafite ubushobozi bwo gukodesha imodoka yo kugendamo batabikora kuko ngo “byagaragara nk’ubwirasi”.

Gusa ariko nubwo bajya gusezerana bagenda n’amaguru bagerageza gukora ibintu bishya kuburyo n’ababona aho banyura hose babyishimira kandi bakabona ko koko binogeye amaso.

Abanyamagare bari baherekeje abageni bagendaga bavuza inzogera.
Abanyamagare bari baherekeje abageni bagendaga bavuza inzogera.

Tariki 30/07/2013, mu ma saa cyenda z’umugoroba, muri santere ya Kidaho, iri mu murenge wa Cyanika, hanyuze abageni bagiye gusezerana, bagenda n’amaguru, baherekejwe n’abantu benshi biganjemo urubyiruko bamwe bari ku magare menshi atatsehoho ibyatsi ndetse n’indabo.

Bakigera muri iyo santere bahahagaze nk’iminota igera ku icumi maze ababaherekeje barababyinira ivumbi riratumuka, abandi nabo bari ku magare babaherekeje, bazenguruka mu mu ihuriro ry’umuhanda bari ku magare maze bituma abantu benshi baza kwihera ijisho kuko byari binogeye amaso.

Abantu benshi baje kureba iby'abo bageni kuko byari bitangaje.
Abantu benshi baje kureba iby’abo bageni kuko byari bitangaje.

Bamwe mu barimo bareba iby’abo bageni wabonaga byabashimishije, hari na bamwe bavugaga ko ari ubwa mbere babonye abageni bajya gusezerana bagenda n’amaguru bagakora ibintu nk’ibyo barimo babona.

Abageni nabo wabonaga byabashimishije cyane nubwo bagendaga n’amaguru kandi ari ku zuba ryinshi. Imbere yabo hari hari abana b’abakobwa bafite uduseke turimo ibintu bimeze nk’indabo bagenda banyanyagiza aho abageni banyura.

Abageni bahagaze muri santere ya Kidaho nk'iminota 10 maze abantu baza gushungera.
Abageni bahagaze muri santere ya Kidaho nk’iminota 10 maze abantu baza gushungera.

Abanyaburera bavuga ko uwo muco wo guherekeza abageni bagenda n’amaguru wahozeho kuva kera. Kuba babaherekeza baririmbira ndetse banababyinira ngo bituma abageni bumva ko bashyigikiwe, bakajya gushinga urugo banezerewe.

Aba bana b'abakobwa bari bari imbere y'abageni. Uduseke bafite turimo indabo bagenda banyanyagiza aho bagiye kunyura.
Aba bana b’abakobwa bari bari imbere y’abageni. Uduseke bafite turimo indabo bagenda banyanyagiza aho bagiye kunyura.
Amagare menshi yari aherekeje umugeni yageze muri Santere ya Kidaho.
Amagare menshi yari aherekeje umugeni yageze muri Santere ya Kidaho.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Twebwe dushimiye icyo gitekerezo

timoth yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

ububukwenibwiza kuko ubukwe bivuze kwishima bukubahwo nabanubse kandi butavunywe abantu bwose burabwujuje

mugenziphilbert yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

KUGENDANAMAGURU KWABAGENI.NUMUCYO WACYU.ARIKO ABITABIRIYE UBUKWEBABA ARIBENSHI.IKINDIKANDI NTAMIHANDADUFITE.YANYURAMO TAGISI HARIMO NABAGENI.KUBERA UBWINSHIBWABANTU NTAMAFARAGA WABONA.YOGUKODESHA.IMODOKA.ZATWARA ABOBANTU.

TITE yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Erega nubundi ngo Kuku yakura kadiri ya mdomo yake, buri muntu yakagombye gukora ibingana n;ubushobozi bwe

ishimwe.alain yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Buriya bukwe rwose ni sawa cyane , n’abandi barebereho tujye dukora ibirori bihwanyije n’ubushobozi bwacu , muri iyi minsi iyo umuntu aguhaye invitation ,uhita utangira gutekereza inkunga uzamuha , yagutumira mu nama y’ubukwe bikaba ibindi ,kuko burya comite itegura ubukwe ninayo yishakamo cyane amafrw azakora ibirori , iyo rero weretswe bujet ugasanga ni nka 3 Millions ,utangira guhangayika kandi ibirori atari ibyawe , n’abakwemereye amaFrw ,mu minsi ya nyuma bakuraho za Tel zabo ,bisomanuye ko dukunda kwirarira tukisumbukuruza kandi nta bushobozi tubifitiye . Umunsi tuzamenya ubushobozi bwacu ,nibwo tuzaba twihesheje agaciro .

Mutesa yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Ubu bukwe ndabushyigikiye,niba baranyoye ibigage n’urwagwa bakabyina ikinimba nkuko byahoze kera.Abasore rero nababwir’iki ubu bukwe bura hendutse kandi inzira zose abandi banyuramo nabo bazinyuzemo.

gumaguma yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

nibyiza ariko aho ntemeranya nuwakoze iyi nkuru nuko avuga ngo uyu muco nuwakera nkaho amagare yahoze ho. Uyu numuco wavuye mubafumbira igihe batwaraga abageni babo kuri boda boda twe bagendaga namaguru ariko icyiza mubyo yavuze nuko kera abantu bakubitaga umudiho nkubungu nubwo bagendaga namaguru.

kigunda yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza cyane. Si itegeko ko ikintu kiba cyiza ari uko cyagutwaye ibya mirenge. kdi sinangombwa ko abantu bagumirwa ngo kuko amafaranga yabuze. Uru ni urugero rwiza.

orema yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

singubu bukwe nahabandi bagapfushubusa amafaranga ngo bari mu maraha. ubu ni umwimerere. ndabashigikiye bazabyare ibitsina byombi kandi barere

augustin yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Norbert we, nawe uhashake umugeni igare ryo ndarifite nzaguherekeza!

Freddy yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka