Bajya gusezerana bagenda n’amaguru kuko bagenze mu modoka byagaragara nk’ubwirasi

Bamwe mu batuye akarere ka Burera batangaza ko kuba abageni baho bajya gushyingirwa cyangwa gusezerana bagenda n’amaguru ari umuco wo muri ako gace kuko bituma abanyamuryango babo babashyigikira bakabaherekeza inzira yose babaririmbira.

Akarere ka Burera kagizwe hanini n’icyaro. Muri ako karere mu gihe cy’impeshyi hakunze gutaha amakwe menshi kubera ko nta mvura iba igwa kuburyo ishobora kunyagira abageni.

Ubwo usanga ahantu henshi mu Rwanda abagiye gushyingirwa bagenda mu modoka zishoreranye zigenda zivuza amahoni, zicana n’ibinyoteri, mu karere ka Burera ahenshi siko bimeze kuko abageni bahitamo kugenda n’amaguru nubwo baba baturuka kure y’urusengero bagiye gusezeraniramo.

Abo bageni bajya gushyingirwa bagenda n’amaguru baba baherekejwe n’abantu batandukanye biganjemo abasore n’inkumi bagenda baririmba, babyina, bavuza ingoma ndetse n’amafirimbi, bakagenda mu muhanda bihuta.

Umwe mu bakecuru batuye mu karere ka Burera, ufite imyaka 80 y’amavuko, waganiriye na Kigali Today yavuze ko kuba abageni bagenda n’amaguru ari ukwigana umuco wa cyera wo muri ako gace ndetse bishobora no guterwa n’ubukene bw’abageni.

Ivumbi n'izuba ntibibaca intege. Baherekezwa n'abantu bagenda baririmba banavuza ingoma.
Ivumbi n’izuba ntibibaca intege. Baherekezwa n’abantu bagenda baririmba banavuza ingoma.

Agira ati “Ino hose niko bigenda. Ni ukugenda n’amaguru, indirimbo baba barazisobanuye…cyera ntabwo byabagaho byo kugendera ku modoka, ariko byabagaho ibyo gukurikira umugeni. Udashoboye kumukurikira agasigara iwabo w’umukobwa, udashoboye kandi kumukurikira agasigara iwabo w’umuhungu”.

Akomeza avuga ko ariko iyo baturuka kure bifite bashobora gukodesha imodoka ikabageza hafi y’aho bagiye gushyingirirwa hanyuma bakagenda n’amaguru nk’uko uwo mukecuru abihamya.

Abageni bashobora no kuba babona amafaranga yo gukodesha imodoka ariko ntibabikore kugira ngo abo mu miryango yabo batabafata nk’abirasi bavuga ko abo bageni banze ko imiryango yabo ibaherekeza.

Izuba n’ivumbi ntibibaca intege

Dusengimana Sylvere ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko. Yadutangarije ko ubukwe yatashye muri iyo myaka yose afite abageni bagenda n’amaguru mu birori byabo byose kuko ariwo muco.

Uyu musore asobanura ko hari igihe bavuga bati buri muntu uzataha ubukwe ushaka kugenda mu modoka aratanga amafaranga 500…abaturage bamwe bakavuga bati ntabwo turajya gutaha ubukwe, dutange n’amafaranga 500 tugerekeho n’ibyo kumusaba ahubwo imodoka yarorera tukagenda n’amaguru.

Bagendeye mu modoka ngo hari ababibona nk'ubwirasi.
Bagendeye mu modoka ngo hari ababibona nk’ubwirasi.

Iyo bagenze n’amaguru abaherekeje abageni bagomba kugenda baririmba mu rwego rwo kubagaragariza ko babishimiye cyane. Abatashye ubukwe bagiye batabyina ntabwo byaba ari byiza ushobora no kwibaza impamvu kuko ntibibaho; nk’uko Dusengimana abihamya.

Yongeraho ko uko kubyinira abageni kandi bituma baticwa n’irungu aho bagenda banyura hose ku buryo n’abageni ubwabo hari igihe babyina kubera ibyishimo.

Nubwo abo bageni baba bagomba kugenda n’amaguru ibirometero n’ibirometero, ku zuba ndetse n’ivumbi, bambaye n’imyambaro y’abageni ntabwo bibaca intege ngo babe babireka. Ahubwo barakomeza kugeza igihe ubukwe burangiriye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Murakoze kumakuru mutugezaho turayishikira cyane Imana ikomeze Kuhaha imigisha

Samy yanditse ku itariki ya: 9-09-2012  →  Musubize

numuco mwiza nino kwereka abaharika ko atalibyiza,cyangwa kudasezerana atalibyiza.mail,muracosg yahoo.fr

yanditse ku itariki ya: 2-09-2012  →  Musubize

urabna ukuntu baberewe,iriya mbaga ibaherekeje ishobora kugira uruhare runini mukubaka urugo rwa bariya bageni bityo rugakomera dore ko izubu zisenyuka buri munsi,ariko iriya mitwe ibari inyuma hari icyo ivuze cyane mukubashyigikira mubuzima bwabo.URUGO RUHIRE!!!

yanditse ku itariki ya: 19-08-2012  →  Musubize

eee bameze neza kubera kugenga n’amaguru baragera muru bashonje

gasaro aela yanditse ku itariki ya: 19-08-2012  →  Musubize

@kigali today iyi nkuru nk’uko bigaragara ni nziza congs kuko muba mwigereye kuri source, ariko muge mreba ibintu cg inkuru zitananiza abantu. nk’iyo urebye usanga hari ahantu inkuru yisubiramo kenshi
ex:1)....bagenda n’amaguru baba baherekejwe n’abantu batandukanye biganjemo abasore n’inkumi bagenda baririmba, babyina, bavuza ingoma ndetse n’amafirimbi....
2).....Ivumbi n’izuba ntibibaca intege.
Mukomeze mutugerere aho tutagera. thanks

DUSENGE Martin yanditse ku itariki ya: 18-08-2012  →  Musubize

Agahugu umuco akandi umuco. burya ngo ikanzu y’umugeni iyo yuzuye ivumbi bitera amahirwe murugo.

papy yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

yooo ndabikunze rwose

innoto yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

UMUCO MWIZA WARI UKWIYE KUGERA N"AHANDI MU RWANDA

Muzira yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka