Ikoranabuhanga n’ubushobozi buke bituma abanditsi b’ibitabo mu Rwanda badatera imbere

Abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bavuga ko ubushobozi buke bwo kutagira amafaranga ahagije ndetse n’ikoranabuhanga, biri mu bituma badatera imbere babikesha ubwanditsi bwabo.

Abanditsi bagaragaje ibibazo bahura nabyo
Abanditsi bagaragaje ibibazo bahura nabyo

Babigarutseho mu nama yabahuje tariki 7 Ugushyingo 2023, ubwo bizihizaga umunsi w’umwanditsi wo muri Afurika, bagaragaza zimwe mu mbogamizi n’inzitizi abanditsi bagihura na zo, zituma ubwanditsi bwabo butababyarira inyungu zifatika.

Faustin Havugimana, umwanditsi w’ibitabo by’abana akaba n’umuyobozi w’inzu ntangazabitabo, Imbuto y’inganzo LTD, avuga ko kwandika igitabo bihenze ariko cyagera ku isoko ntikibone abaguzi, kuko abantu benshi bataragira umuco wo gusoma.

Indi mbogamizi ni uko usanga kwandika igitabo bihenze, bityo atabona ukimugurira bikamutera igihombo bigatuma nta terambere ageraho.

Ati “Nkanjye ibitabo nandika ni iby’abana, binsaba ikiguzi kiri muri 15,000,000Frw, nabishyira ku isoko kimwe kikagura ibihumbi bitatu ikugura amafaranga make, ikigura menshi ni 9000Frw, urumva rero umubyeyi kubona ayo mafaranga ntibimworohera”.

Havugimana yagaragaje ko mu bice by’icyaro usanga nta masomero ahaba, ngo ibitabo byabo bibashe kubona isoko, agasaba ko hashyirwaho amasomero hakabaho no gukundisha abana gusoma.

Bavuga ko kwandika ibitabo bihenze ariko ntibibazanire inyungu
Bavuga ko kwandika ibitabo bihenze ariko ntibibazanire inyungu

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni icy’ikoranabuhanga naryo risigaye rituma abantu batitabira gusoma ibitabo, ahubwo bakajya gusomera ibintu byose ku ikoranabuhanga.

Umwanditsi w’ibitabo, Nsanzabera Jean de Dieu, avuga ko nubwo kwandika ibitabo bisaba ikiguzi kitari gito, abanditsi na bo bakwiye gukora cyane ibitabo bikaba byinshi ku isoko, kugira ngo abaguzi bahendukirwe no kubibona.

Ati “Nubwo isoko ry’ibitabo rikiri rito, n’ibitabo ubwabyo ntibihagije ku buryo ababikenera babibona ndetse ku giciro gito”.

Umwanditsi w’ibitabo Antoine Mugesera, yatanze inama ku banditsi ko bakwiye kwandika ibitabo bandikira isoko mpuzamahanga.

Ati “Ni byizi ko mwakwandika ibitabo biri mu zindi ndimi, kugira ngo bicuruzwe no mu bindi bihugu, mukandikira abasomyi bo ku rwego mpuzamahanga”.

Mugesera avuga ko ubwanditsi bw’ibitabo nubwo buhenze kandi buvuna, ariko ari ikintu cyiza kizanira amafaranga ubukoze.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Munezero Clarisse, yavuze ko ibibazo bikigaragara mu banditsi bizashakirwa ibisubizo.

Abanditsi bunguranye inama ku cyakorwa ngo bagure ubwanditsi bwabo
Abanditsi bunguranye inama ku cyakorwa ngo bagure ubwanditsi bwabo

Bimwe mu bigomba gukorwa harimo guha amahugurwa abanditsi, gushishikariza Abanyarwanda kugura ibitabo no gusoma. Munezero yasabye abanditsi ko bakwiye kwagura ibyo bakora no mu buryo bw’ikoranabuhanga, bakaba baryifashisha bagurisha ibyo bitabo byabo.

Abanditsi basabwe gukomeza guteza imbere ubwanditsi butanga umusanzu ku Gihugu, ariko bagatera intambwe mu gukora ubwanditsi bubatunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka