Mu Rwanda harimo kubera imurikabikorwa ry’abanditsi bo muri Afurika y’Uburasirazuba
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Ambasaderi Habineza Joseph, ubwo yatangizaga kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015 imurikagurisha ry’ibitabo ryateguwe n’abanditsi bo mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba ndetse na babiri bo ku rwego mpuzamahanga, yijeje aba banditsi kubabera umuhamya w’ibikorwa byabo.
Ambasaderi Minisitiri Habineza, yabivuze nyuma y’uko bamumurikira ibitabo bitandukanye banditse byiganjemo iby’abana, iby’ abantu bakuru bivuga ku buzima busanzwe, ibitabo bibumbiyemo amategeko yose y’u Rwanda, ibitabo by’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ndetse n’ibitabo bikubiyemo amasomo atandukanye yigwa mu Rwanda ndetse n’ayigwa ku rwego mpuzamahanga.

Muri uwo muhango wo gutangiza iri murikagurisha ry’ibitabo rizasozwa ku cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2015 rihuje abanditsi bo mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba hamwe na babiri bo ku rwego mpuzamahanga barimo ubahagarariye Oxford Book Zone n’uhagarariye Cambridge University Press, Minisitiri Habineza yanasabye abo banditsi kutihererana ibikorwa byabo kuko ari byiza kandi bifitiye akamaro gakomeye abantu.
Yagize ati ’’ Nimutangire gukundisha abantu ibyo mukora, kandi ntimutegereze ko babasanga aho muri, ahubwo mubasange aho bari mubakundishe gusoma, mubakundishe no kwandika, mubereka ibyiza byabyo, kandi nanjye sinzabatererana nzabafasha muri urwo rugendo. Nkaba nizera ko nidufatanya tuzateza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange’’.
Minisitiri Habineza yanasabye kandi itangazamakuru kugira uruhare mu guhesha agaciro abanditsi bo mu gihugu, bakundisha abantu ibihangano byabo kuruta kubakundisha iby’ahandi.

Yagize ati ’’ Nk’ubu njya numva ku maradiyo menshi yo mu Rwanda bari kuvuga inshamake ya firime yo hanze banayikundisha ababumva.
Baramutse bafashe n’umwanya bagakundisha abantu nk’igitabo cy’Umunyarwanda, bakabikora inshuro nyinshi ndizerako umuco wo gukunda gusoma mu Rwanda watangira kwinjira ukaniyongera mu banyarwanda’’.

Minisitiri Habineza kandi yanatanze ubutumwa ku Banyarwanda muri rusange abasaba gukomera ku muco wo gusoma no kuwukundisha abana babo, kuko ubuhanga ubumenyi ndetse n’amakuru yose aganisha ku iterambere yanditse mu bitabo.
Yanabakanguriye kandi kwikuramo umuco wo gukunda iby’ubusa, abakangurira kugira umuco wo kugura igitabo nk’uko bagura ibyo kurya cyangwa kunywa, kuko gutizanya ibitabo bituma abanditsi bahomba kuko abakagombye kubigura babateza imbere baba babitiye.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
erega ntawanga gusoma ni nzara!!! Gute wagura igitabo cya 10000 waburaye???
Rirabera he?
umuco wo gusoma no kwandika ukomeze uturange maze abana bacu bakomezanye uwo muco, iyi nzu y’ibitabo ikomeze iteze imbere imyigire mu Rwanda
ririmo kubera hehe