Igitabo ntikigirwa cyiza n’ururimi cyanditsemo-Prof Ngorwanubusa

Prof Ngorwanubusa Juvenal, Umwarimu w’ubuvanganzo muri Kaminuza y’ Uburundi na Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umwanditsi ku buvanganzo no ku mateka cyane cyane y’ igihugu avukamo cy’Uburundi, atangaza ko igitabo kitagirwa cyiza n’ururimi cyanditsemo.

Ibi Prof Ngorwanubusa abitangaza mu gihe asanga urubyiruko rwo mu Rwanda no mu Burundi akenshi rukunze gutinya kwandika, rwitwaza kutamenya neza Icyongereza n’Igifaransa, indimi usanga zikunze kwandikwamo n’abanditsi benshi muri Afurika ndetse no ku isi hose.

Prof Ngorwanubusa asaba ko kwigisha kwandika byashyirwa muri gahunda z'amasomo.
Prof Ngorwanubusa asaba ko kwigisha kwandika byashyirwa muri gahunda z’amasomo.

Aragira ati ’’Igitabo ntikigirwa cyiza n’ururimi cyanditsemo, ahubwo kiba cyiza kubera ko ibyanditsemo ari byiza, byigisha, kandi byubaka ababisoma. Urubyiruko rero ntirukwiye gutinya kwandika kubera ikibazo cy’ururimi, nibandike mu rurimi rwabo bumva, igitabo nikiba cyiza kizamenyekana’’.

Prof Ngorwanubusa atanga urugero ku bitabo bikuru byamamaye mu mateka birimo na Bibiliya na Kolowani n’ibindi ko bitari byanditse muri izo ndimi batinya, ahubwo byagiye bihindurwa mu zindi ndimi, kubera agaciro ibyanditsemo byari bifitiye umuryango mugari w’abatuye isi.

Kwigisha kwandika ngo bikwiye gushyirwa muri gahunda z’amasomo

Mu Kiganiro na Kigalitoday, Prof Ngorwanubusa Juvenal agira inama abategura integenyanyigisho muri ibi bihugu ko bakwiye no gishyiramo kwigisha kwandika ibitabo, kugirango bazabashe kubona abanditsi bakomeye mu bihe biri imbere.

Aragira ati’’ Mu nteganyanyigisho tugira muri ibi bihugu byacu, usanga harimo kwigisha indimi, ariko ntusangamo ibyo kwigisha abanyeshuri kwandika.

Birakwiye rero ko abashinzwe gutegura integanyanyigisho babishyiramo, kugirango babashe gutegura abanditsi bakomeye bo mu gihe kizaza, kuko kugeza ubu tubona nta banditsi bashya turi kunguka muri ibi bihugu byacu’’.

Anasaba kandi Leta z’ibi bihugu ko zafasha abanditsi kubona inzu z’ubwanditsi mu bihugu batuyemo, kuko bituma ibitabo bihenduka, abanyagihugu bakabasha kubigura hafi bakabisoma.

Anasaba abanditsi muri rusange ko nyuma y’ibibi byinshi byagiye biba mu buhugu byo muri Afurika, ugasanga ninabyo byandikwa mu bitabo gusa, ko bakwiye no gutekereza kwandika ku byiza bitatse bino bihugu kuko nabyo birahari kandi byinshi.

Aragira ati ’’ Ibitabo byinshi byo muri aka karere dutuyemo ndetse no muri Afurika muri rusange usanga bihurira ku bucakara bwakorewe abirabura n’ivangura ribakorerwa kugeza ubu mu bihugu by’uburayi, uburyo abakuru b’ibihugu bayoboye nabi ibihugu byabo, ibindi ugasanga bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, n’ibindi. Harageze rero ko abanditsi bo muri Afurika bakwiye kwandika no ku byiza bitatse afurika kuko ni byinshi kandi bifitiye akamaro abantu benshi ku isi’’

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka