Ahahoze irimbi ry’abami hagaragara imva ya Kigeli IV Rwabugili gusa

Irimbi ry’abami riherereye Mudugudu wa Nyakavunga, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, ryashyingurwagamo abami b’u Rwanda mu gihe cya cyera, risigayemo imva imwe yonyine y’Umwami Kigeli IV Rwabugili, mu gihe mu Rwanda habaye abami barenga 32.

Nk’uko byateganywaga n’ubwiru bw’u Rwanda, umwami yajyagaho ari uko uwari uriho atanze (apfuye). Muri icyo gihe rero habagaho irimbi ryihariye ry’abami akaba ariho uwatanze bamushyingura nkuko tubisoma mu gitabo cyitwa “Inganji Kalinga”.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace batangaza ko uwo murenge ari wo washyingurwagamo abami n’abagabekazi babo gusa, ariko ubu ayo mateka agenda asibangana gahoro gahoro.

Imva y’Umwami Kigeli IV Rwabugili ni cyo kimenyetso cyonyine kiranga iryo rimbi, kuko izindi zagiye zisibama burundu ku buryo utamenya ko higeze hashyingurwa umuntu.

Anatole Ntahomvukiye umusaza w’imyaka 98 wavukiye muri uyu murenge asobanura uburyo ababazwa n’uko iryo rimbi ritahawe agaciro.

Ati: “Abami b’u Rwanda bagiraga irimbi ryihariye bashyingurwagamo umwami wese watangaga bamuzanaga muri iri rimbi ubona hano, ariko ntiryahawe agaciro cyane kuko ubona ryamaze gusiba ukaba utamenya amateka yaho uretse iyo mva y’umwami Kigeli IV Rwabugili gusa ihagaragara".

Avuga ko iyo haza gufatwa neza bari kuhagira ahantu nyaburanga, abantu bakajya bahasura na ba mukerarugendo bakahamenya, bitandukanye n’uko abantu b’iki gihe batemera ko uwo murenge ubitse ayo mateka.

Uretse Yuhi IV Musinga waguye ishyanga ubwo Ababiligi bamucaga i Kamembe nyuma yaho agahungira i Moba ari naho yaguye, Mutara IV Rudahigwa watanze mu w’1959 agashyingurwa i Mwima mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ndetse n’uwari umwamikazi Rozariya Gicanda nibo bonyine badashyinguwe muri iri rimbi, nk’uko Ntahomvukiye akomeza abivuga.

Abandi batuye aho muri uwo murenge nabo bavuga ko babyirutse babwirwa n’ababyeyi babo ko aho hari irimbi ry’abami, gusa imva y’umwami Kigeli IV Rwabugili niyo yabibemezaga ariko ntibagire ikindi kimenyetso kibibemeza.

Mu 1972, nibwo hatanzwe itegeko ry’uko imva z’abami zigomba kwitabwaho, icyo gihe nibwo baronze (bahize) aho Rwabugili wari umaze imyaka 77 atanze ari, imva ye barayubakira naho izindi harimo n’iya Kanjogera wari umugabekazi barazihorera.

Kigeli IV Rwabugili yatangiye ku Kivu cy’i Nyamasheke mu rugaryi rwo mu w’i1895, amaze kuzahaza amahanga.

Uyu mwami utazibagirana mu mateka y’u Rwanda nk’ikirangirire mu bami bategetse u Rwanda kubera ubutwari bwe, dore ko ku Ngoma ye yamazeho imyaka 42, yagabye ibitero 45 yagura u Rwanda kugeza aho rwari ruri ku mwaduko w’Abakoroni.

Yapfuye azize umwambi yarashwe n’Abashi mu gitero cya nyuma yagabye ku ijwi.

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Icyo umuntu yakosoraho gatoya ni uko atari abami bose kuko hari umwami niba ntibeshya ni Cyilima Rujugira, amagufwa ye ari muri musée National i Butare. Icyakora nta rirarenga bashobora no kubifatira aho bigeze bakahitaho uko bishoboka.

Samba Diallo yanditse ku itariki ya: 18-06-2012  →  Musubize

ntabwo bavuga minisiteri ishinzwe iby’umuco,bavuga minisiteri y’umuco. Gusa jye sinayirenganya ahubwo nayigira inama yo kuhavugurura. Mugire amahoro.

kamanzi peter yanditse ku itariki ya: 15-06-2012  →  Musubize

Birababaje. Ko twumva ngo hari Minisiteri ishinzwe ibyerekeye umuco ubwo yakoze iki

!!!!!!???? yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka