Igitekerezo: Umunyarwandakazi uri mu irushanwa yambaye ikariso nk’abandi byakwangiza iki ku muco?

Ni kenshi hirya no hino hagenda humvikana impaka zishingiye ku kuntu Abanyarwandakazi bagaragara mu ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu bijyanye n’imyidagaduro, bamwe bati bambare bikwize, abandi bati bisanishe n’abandi, abandi bati bagomba kujyana n’igihe….Ibi bikunda kugarukwaho ku gikorwa cyabaye, bashima abandi banenga.

Izi ni impaka zagiye zigarukwaho kenshi mu bihe bitandukanye, yaba ba Nyampinga batandukanye bagiye bagaragara baserukiye u Rwanda, yaba abakinnyi mu mikino itandukanye cyane cyane abakobwa, aho bamwe bagaragaza ko bambara bakurikije umuco nyarwanda, abandi bati Abanyarwanda basigaye inyuma ntibisanisha n’igihe,… Ariko aha bintera kwibaza ngo ubundi imyambaro yo mu myidagaduro ijyanye n’umuco nyarwanda twayita ko ari iyihe?

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yanze kwambara utwenda tw'imbere twonyine mu marushanwa ya Miss Earth 2017
Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine mu marushanwa ya Miss Earth 2017

Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amaboko ukinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) waberaga mu Rwanda wongeye gukurura izi mpaka, aho Abanyarwandakazi bagaragaye bambaye imyenda miremire, nyamara bagenzi babo bakinanaga bo bambaye amakariso n’utwenda dufashe amabere. Bamwe bati Abanyarwandakazi bari bambaye neza bakurikije umuco, abandi bati ntakigenda cyabo ntabwo ibyo bari bambaye bijyanye n’umukino bakinaga n’aho bakiniraga,…Ariko njyewe bintera kwibaza koko n’iyo bahitamo kwambara ikariso n’utuntu dufashe amabere umuco bari kuba bishe, cyane ko turi mu bihe by’ubushyuhe ahubwo byabafasha gukina neza bisanzuye.

Ubundi iyo abantu bavuga kwica umuco, bintera kwibaza aho bahera kuko kera kose mu muco nyarwanda umuntu yatangiraga kwambara afite imyaka 10, ni bwo yatangiraga kwambara imyambaro ikagenda itandukana bitewe n’ikigero umuntu agezemo. Imyambaro yari ikozwe mu biti ndetse n’impu z’inyamaswa. Abangavu bambaraga inshabure ndetse n’imyambaro bitaga indengera, abagore bo bakambara inkanda n’ibicirane, ariko iyi myambaro wabonaga ari iyo guhisha ubwambure gusa kuko ibice binini by’umubiri byasigaraga bigaragara. Aha bintera kwibaza aho byaba bitandukaniye n’uwaba yambaye ikariso agahisha ubwambure n’amabere ubundi agakina yisanzuye.

Iyi myambaro kandi si mu Rwanda ikunda kugarukwaho gusa, kuko hari n’abandi bantu bakunda kubijyaho impaka bibaza impamvu umukobwa yajya gukina igice cye kinini kitambaye. Abenshi biterwa n’umuco cyangwa n’idini baherereyemo. Ariko ku bwanjye mbona bitewe n’impamvu yo kugira ngo umukinnyi yiyumve ko yisanzuye bimufasha gukina neza abohotse, kwambara iyo myenda ntacyo byaba bitwaye ndetse nta n’umuco aba yishe.

Hari abavuga ko kwambara muri ubu buryo bituma abakinnyi birekura cyane ko baba bari no ku mucanga ahantu hashyushye
Hari abavuga ko kwambara muri ubu buryo bituma abakinnyi birekura cyane ko baba bari no ku mucanga ahantu hashyushye

Mu Rwanda tugira amahirwe tugira ahantu hitwa ku mucanga abantu bajya kuruhukira cyane cyane mu bihe nk’ibi by’izuba, ariko buri wese iyo ari kwitegura kujya ku mucanga, ategura utwenda tworohereye cyane, akenshi duhisha ubwambure gusa n’amadarubindi y’izuba kugira ngo agere ku ntego ze, zo kuruhuka yota n’ako kazuba ko ku musenyi. Ibyo kandi byo tubyita ubusirimu. Kuki rero umukobwa we uri no mu irushanwa unakeneye ibihembo n’intsinzi yambaye ibimuha amahoro ngo atsinde byo tutabyita ubusirimu?

Sindi bushimangire kuri njyewe ngo kwambara imyenda minini ni byo byiza cyangwa kwambara ayo makariso ni byo byiza. Gusa ku bwanjye mbona icyo bahitamo kwambara bitewe n’ibyo bumva byabafasha kugera ku ntego zabo, nta muco nyarwanda baba bishe. Wenda byabanza gutonda bamwe kuko bitamenyerewe, ariko nyuma byamenyerwa.

Hari abavuga ko abakobwa bo hambere bambaraga gutya kandi bakagira umuco
Hari abavuga ko abakobwa bo hambere bambaraga gutya kandi bakagira umuco

Wowe ubyumva ute ? Tubwire hepfo mu mwanya wagenewe ibitekerezo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Ahubwo ababayobora wasanga aricyo kibazo kuko iyo bitabiriye amarushanwa ya beach volley ntibamenya ko ari umukino w’amaboko wo kumucanga kandi imyambaro wayo ari bikini, ikibabaje nuko banga kuyambara ariko bajya muri nightclub bakambara impenure itagira akenda k’imbere, bamwe mu bagore batwite bakambara udukanzu tugaragaza uko bateye, abandi bakambara twa kola tugaragaza ibice by’ibanga yabo, gusa igitera abanyarwandakazi kutambara amakariso iyo bitabire amarushanwa mpuzamahanga nuko abenshi baba baraciye imyeyo bagatinya ko yajya hanze iyo bakina, gusa hari n’ubuturage bubibereyemo kuko bamwe bavukiye mu cyaro bagatinya inkwenene ya benewabo, abasore n’abandi, ariko ntibibuza abakobwa bamwe b’abasirimu bigira koga muri za piscine, ku mucanga biyambariye bikini nta kibazo ; ahubwo ba Shaddyboo, Vanesa, n’abandi bahanzikazi bo basirimutse kera bafite umukoro wo kwigisha abakobwa baserukira u Rwanda muri beach volley, Miss Word Supranational et gusa abakinnyi ba beach-volley badusebeje haba mu mikinire yabo no mu myambarire 🤣🤣🤣 ubutaha bazisubireho

Stephanus yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Baziyambarire ibyo bashaka byose rwose. Nsigaye mbona abanyarwanda utwo tuntu tw’amafuti two kuguma ngo umuco umuco bamwe batanawuzi ntawukibifitiye umwanya. Ubundi se simbona Uyu munyamakuru byose yabivuze, niba mushaka kwanika amabere hanze ngo niwo muco nababwira iki!

Naho ubundi mu giye mu marushanwa mukambara ibyo mwumvikanyeho nta muco muba mwishe namba.

Leonard yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Imyeyo yabo yaba igaragara hanze yutwo dukariso mwita string

Karaha yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Imyeyo yabo yaba igaragara hanze yutwo dukariso mwita string

Karaha yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

mumuco wabanyarwanda tugomba guharanira gukora ibyacu kurebera kubandi no tugomba kwiyambika.kwambara amakariso sumuco wacu ndabarahiye/murakoze

Rose yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Nyine sumuco wabanyarwandakazi kwambara ikariso , uyikinanye rero aba awishe kd umwali ubyemera gutyo akabyubaha ntagahato ndamushyigikiye .

jonas yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Niba amabwiriza Bich Volleyb yemera ko umuntu yambara ibyo ashaka Bose ndabona nta kibazo yaba kubagitamo kwambara bikini cg kwambara amakabutura .Bivuza ko nuwajyayo yambaye ingutiya yayikinana.

Maso yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Niba amabwiriza Bich Volleyb yemera ko umuntu yambara ibyo ashaka Bose ndabona nta kibazo yaba kubagitamo kwambara bikini cg kwambara amakabutura .Bivuza ko nuwajyayo yambaye ingutiya yayikinana.

Maso yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Abakobwa bacu bagakwiye kujya bisanisha n’igihe,umukino bagiye gukinan’aho ukinirwa.cyangwa tugahitamo kujya bitabira indi mikino. Urebye iriya photo!!

Mutabaruka Mathieu yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Abakobwa bacu bakagiye bisanisha n’igihe n’umukino barigukina naho ukinirwa. Naho ubundi bishobora kuzafatwa nkaho turi inyuma.

Mutabaruka Mathieu yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Mbese ubundi ugiye kuruhukira kumucanga simbona bambara amakariso no mu Rwanda? nonese ko Ku Gisenyi bambara ayo makariso baruhukira ku Kivu,bitwaye iki kwambara ikariso urimo ukinira kumucanga? muri indoor sinabonye baba bambaye udukora? hhhhh no mubamiss bajye bambara bikini kuko ubumiss ntibwahoze mumuco wacu.

Rutayisire yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka