Ese niba kwambara ubusa biryoshya amashusho y’indirimbo kuki abahungu na bo batabwambara?

Nkunda kwibaza impamvu abakobwa ari bo bagaragara mu mashusho y’indirimbo bambaye ubusa. Ubundi niba kwambara ubusa biryoshya amashusho y’indirimbo Abahungu na bo kuki batabwambara kugira ngo indirimbo ibashe kuba nziza cyane kandi ikundwe cyane.

Ibi ni ibintu biharawe, ndetse ubu indirimbo hafi ya zose cyane cyane izigezweho cyangwa izakunzwe kurusha izindi, usanga zifite amashusho agaragaramo abakobwa bambaye ubusa. Nimvuga kwambara ubusa kandi ntihagire ukeka ko ari ukurengera kuko imyamya yose y’ibanga iba iri hanze n’ubwo uba ubona hari utuntu dukinzeho, ndetse abitwa ko bateye imbere bo n’ubusa buriburi barabwambara.

Igitangaje muri aya mashusho ariko ni uko ari abakobwa baba bambaye ubusa kuko abasore cyangwa abagabo baba bari kumwe bo baba bambaye bakikwiza kugeza aho banambara ingofero ndetse n’umukandara. Nyamara ukabona umukobwa yambaye ubusa kandi bombi ukabona barizihiwe.

Ibi byaje kuntera kwibaza impamvu niba aba ba nyiri indirimbo baba babona izaba nziza ari uko hagaragayemo ubwambure bw’abantu, impamvu n’abahungu batabwambara ubwo twese tukamenya ko ari indirimbo igizwe n’amashusho y’abantu bambaye ubusa, bagaragaza ubwambure bwabo.

Ikindi naje kwibaza impamvu aba bakobwa bo bemera kwambara ubusa hanyuma bakajya gukorakorwaho n’abahungu bambaye bakikwiza! Niba se ibisobanuro babiha ari ukugira ngo amashusho abe meza, kuki batabasaba ngo na bo biyambure hanyuma bagakora amashusho agaragaramo abantu bose bahisemo kwambara ubusa.

Ntabwo rwose navuga ko hari indirimbo nzi zirimo abasore bambaye ubusa, kuko n’uba yakabije ubwo yambura mu gatuza n’aho ahandi hose ukabona arikwije, nyamara ukabona bari mu mashusho amwe n’umukobwa umwe cyangwa abakobwa benshi bambaye ubusa bari kumwe n’abahungu benshi bambaye bakikwiza. Hari n’igihe ubona umusore ari umwe mu ndirimbo yambaye yikwije ugasanga ashagawe n’itsinda ry’abakobwa bo bambaye ubusa!

Ese ubu twavuga ko biterwa n’uko abasore ari bo bafite ikigero kiri hejuru cyo kugira isoni zo kugaragara mu ruhame bambaye ubusa kurusha abakobwa? None se biramutse ari nako bimeze ubwo abakobwa byaba byaratewe n’iki kuba bafite ikigero cyo hasi cyo kugira isoni zo kugaragaza imyanya yabo y’ibanga mu ruhame? Icyaba kibitera icyo ari cyo cyose njyewe ku bwanjye mbona bisa nabi ndetse binatesha igitsinagore agaciro.

Reka wenda mbyemere ko ari iterambere da, simbizi. Ariko bibaye ari iterambere ryo gukora amashusho abantu bambaye ubusa, abakobwa babwiwe cyangwa bishyuriwe kwambara ubusa bakabafata amashusho azakwirakwizwa hirya no hino bari bakwiye kubwira abo basore bazagaragarana mu mashusho na bo bakiyambura kugira ngo aya mashusho yabo azaze asa. Naho ubundi uba ubona harimo kwitesha agaciro ku mukobwa ndetse no gufatwa nk’igikoresho runaka.

Iyi nkuru ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Igitsina gabo turuzuye kandi dufite ubwenge buhagije butatwemerera gukora nkibyabo.

Micah yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Gusa birarababaje pe,ari ibishoboka hajyaho amategeko ahana kuko ntibidukwiye pe!

Alexis yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Rero muvandimwe ukoze hasi untera kuvuga.nukuri najyaga mbibona mu bazungu ariko ikibabaje nuko byageze iwacu.gusa keretse mpuye numwe mu babyeyi nabura bafite umukobwa nkumva uko bo baba babyakira.gusa biteye usoni,ababyeyi babo sinzi niba babibashyigikira

Alexis yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

N uko ari nabwenge bagira

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Abakobwa baracuruzwa , mwarimuziko murwanda umukobwa wambaye ubusa akikaraga nkawawundi WO miri too much atarenza 50k abakobwa bomiriyi Minsk nta bwenge ikindi bass nkabiyenze kuburyo ukeneye kubacuruza bimworohera

Lambert yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Abakobwa baracuruzwa , mwarimuziko murwanda umukobwa wambaye ubusa akikaraga nkawawundi WO miri too much atarenza 50k abakobwa bomiriyi Minsk nta bwenge ikindi bass nkabiyenze kuburyo ukeneye kubacuruza bimworohera

Lambert yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Iyo umuntu afite ikintu cyiza aracyamamaza (publicité ) byarimba akabimurika (exposition ). Bashiki bacu rero nabo wasanga imibiri yabo cyangwa ibice bimwe by’umubiri wabo ari byiza akaba ariyo mpamvu bakora ibishoboka byose ngo babimenyekanishe ku kibi no ku cyiza.
Gusa tuzirikane ko icyintu cyiza cyose atari cyiza ku buzima bwacu. Twirinde tudashukwa n’ubuto tutazicuza dushaje igihe tuzaba dufite abana n’ubuzukuru.

Kadhafi yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Sha ubanza warabyitegereje igihe kirekire rwose. Cyangwa koko kikubabaza pe. Inkuru yawe irimo amarangamutima. Ariko ni ukuri ibi bintu bigaragaza ko umukobwa yemeye gufatwa nk’igikoresho cy’ubusambanyi. Si uguhena bagahenura erega.

Yego n’ubwo abahungu nabo bambaye ubusa bitakuraho ko ari bibi, ariko wa mugani ibibi birarutanwa. Ubwo twarwana no gucyaha umuco mubi wo kwambara ubusa ariko atari ku bakobwa bonyine bigize ibikoresho by’urukozasoni.

Hari uwanditse iyo kuri Twitter ngo ni uko abagabo Imana yabaremanye ubwenge. Ubwo bisobanuye ko nta bwenge nyine abakobwa bgira. Ariko SI TWESE

cadette yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

ubwose bashyimo abagabo abagore babireba ntibabyiteho gusa kuba abakobwa bayina bambaye ubusa nibintu bibabaje cyane pe!!!

siriyake yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Nuko bamwe abakombwa aribo badaha agaciro imibiri wabo baba bashaka kwinjiza amafaranga yabasore icyi babaje nuko babaha macye sh "ikweto idafite agaciro niyo ujyana aho ushaka nko mumurima, kwahira

Moses yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Nta muhungu wambara ubusa kuko ntabwo agira. Iyo bavuga ubusa ni iki? Gupfa ubusa bituruka he he? Nusobanukirwa neza nibi bubazo urasanga nta mugabo ugira ubusa

Hhh yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

None se ni bashiramo abagabo bazagurisha hehe abakiriya banbere na bagabo rero nta mugabo wareba ubusa bwundi mugabo

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka