Ese niba kwambara ubusa biryoshya amashusho y’indirimbo kuki abahungu na bo batabwambara?

Nkunda kwibaza impamvu abakobwa ari bo bagaragara mu mashusho y’indirimbo bambaye ubusa. Ubundi niba kwambara ubusa biryoshya amashusho y’indirimbo Abahungu na bo kuki batabwambara kugira ngo indirimbo ibashe kuba nziza cyane kandi ikundwe cyane.

Ibi ni ibintu biharawe, ndetse ubu indirimbo hafi ya zose cyane cyane izigezweho cyangwa izakunzwe kurusha izindi, usanga zifite amashusho agaragaramo abakobwa bambaye ubusa. Nimvuga kwambara ubusa kandi ntihagire ukeka ko ari ukurengera kuko imyamya yose y’ibanga iba iri hanze n’ubwo uba ubona hari utuntu dukinzeho, ndetse abitwa ko bateye imbere bo n’ubusa buriburi barabwambara.

Igitangaje muri aya mashusho ariko ni uko ari abakobwa baba bambaye ubusa kuko abasore cyangwa abagabo baba bari kumwe bo baba bambaye bakikwiza kugeza aho banambara ingofero ndetse n’umukandara. Nyamara ukabona umukobwa yambaye ubusa kandi bombi ukabona barizihiwe.

Ibi byaje kuntera kwibaza impamvu niba aba ba nyiri indirimbo baba babona izaba nziza ari uko hagaragayemo ubwambure bw’abantu, impamvu n’abahungu batabwambara ubwo twese tukamenya ko ari indirimbo igizwe n’amashusho y’abantu bambaye ubusa, bagaragaza ubwambure bwabo.

Ikindi naje kwibaza impamvu aba bakobwa bo bemera kwambara ubusa hanyuma bakajya gukorakorwaho n’abahungu bambaye bakikwiza! Niba se ibisobanuro babiha ari ukugira ngo amashusho abe meza, kuki batabasaba ngo na bo biyambure hanyuma bagakora amashusho agaragaramo abantu bose bahisemo kwambara ubusa.

Ntabwo rwose navuga ko hari indirimbo nzi zirimo abasore bambaye ubusa, kuko n’uba yakabije ubwo yambura mu gatuza n’aho ahandi hose ukabona arikwije, nyamara ukabona bari mu mashusho amwe n’umukobwa umwe cyangwa abakobwa benshi bambaye ubusa bari kumwe n’abahungu benshi bambaye bakikwiza. Hari n’igihe ubona umusore ari umwe mu ndirimbo yambaye yikwije ugasanga ashagawe n’itsinda ry’abakobwa bo bambaye ubusa!

Ese ubu twavuga ko biterwa n’uko abasore ari bo bafite ikigero kiri hejuru cyo kugira isoni zo kugaragara mu ruhame bambaye ubusa kurusha abakobwa? None se biramutse ari nako bimeze ubwo abakobwa byaba byaratewe n’iki kuba bafite ikigero cyo hasi cyo kugira isoni zo kugaragaza imyanya yabo y’ibanga mu ruhame? Icyaba kibitera icyo ari cyo cyose njyewe ku bwanjye mbona bisa nabi ndetse binatesha igitsinagore agaciro.

Reka wenda mbyemere ko ari iterambere da, simbizi. Ariko bibaye ari iterambere ryo gukora amashusho abantu bambaye ubusa, abakobwa babwiwe cyangwa bishyuriwe kwambara ubusa bakabafata amashusho azakwirakwizwa hirya no hino bari bakwiye kubwira abo basore bazagaragarana mu mashusho na bo bakiyambura kugira ngo aya mashusho yabo azaze asa. Naho ubundi uba ubona harimo kwitesha agaciro ku mukobwa ndetse no gufatwa nk’igikoresho runaka.

Iyi nkuru ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Ndagushimiye wowe wanditse icyigitecyerezo ubundi kubantu dukunda umuco nyarwanda kirazira kwiyandarika no kwambara ubusa ibyo biteye isoni noneho twebwe abemera Imana nicyaha Imana yanga urunuka Kiko imibiri yanyu arinsengero zumvuka urimurimwe iyo ufashe urusengero ukarusenya uba urigukorera satani kandi ahemba kurimbuka no gukoza isoni mureke twiyambure ibiteye isoni n’ibitagira umumaro twihane ibyaha turi mumbabazi z,Imana

Vincent yanditse ku itariki ya: 5-01-2021  →  Musubize

Erega ibi byose ni ubukoloni leta ibyitambitse imbere ibihugu bikize byahagarika imfashanyo none c ntabwo muzi uburyo ibihugu by’africa byarwanyije ubutinganyi babifatiye embargo!ntimujye kure rero

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Mubareke babwanike nibumara kuma bazabuhisha. Bazaba barashize amarora nk’amabuno y’ihene.

Tiger claude yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Abakobwa ni ibikoresho. Ikibabaje ntibabyemera: mu mbyino, ubukwe, utubari, hoteli... Kuki aribo bakoreshwa...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

birabaje cyane kandi sibyiza , leta izabidufashemo ibahane.

alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Twebwe abahungu ntabwo twemera kwambara ubusa kuko ni umuco mubi.

Joseph Ay yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Wowe youyou wakoze inkuru ariko nawe ntacyo wamariye societe muri rusange! Ushigikiyeko ubusa bwambarwa na buri wese yaba umuhungu cg umukobwa !Oya wagira uti nibicike cg ukabishyigikira!! Nge mbona ntanicyo bitwaye bibaye bitarebwa n’abana bato usibyeko bitoroshye. None se iyo ubona umuntu yambara ubusa agakurikirwa na miliyoni y’abamureba yabireka kuki kandi banashyiraho like! Ministry of culture ubona atabireba avuga iki nuko c adafite ubwenge! Ese iyo imyambaro igumya kubura twari kuba dutaye umuco? Byatwaraga iki! Ni intekerezo zange

Amamu yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Iyi nkuru inkoze ku mutima.
Reka dukome urusyo n’ingasire, Kandi aho kuntera amabuye dutekereze dusesengura.
Ubwo busa bambara, n’ababifiteho ubushobozi ntibigeze babukumira, Kandi bamwe babwambarira indonke mwayita nke cyangwa nyinshi, n’ubwo na none abenshi babwambara ari urwiganwa. Simvuze ko aba bakurikira nta cyo bakoze, ariko hari icyo bakwiye gutekerezaho: minisiteri y’umuco, urubyiruko, umuryango, uburezi n’izi ndi zigizeaho zihuriye n’iki kibazo. Kuki muba ba ntibindeba ku bihangano(message) n’izo videos zica imiteketereze y’abo musinzwe? Kuki mwemerera abo bahanzi n’abo bakobwa bambikwa ubusa bajya ku karubanda mu bitaramo bashagawe n’urubyiruko, Kandi bagafatwa nk’i dashyikirwa mu muziki? Yewe, bamwe usanga batumirwa no mu bitaramo bya leta ngo barakunzwe! Ikibabaje kindi n’uko udanga aho bigeze usibye n’ikoranabuhanga abantu bavuga, n’ababyeyi biyambikira abana ubusa na bo batiretse! Harya ubwo umuco uzava hehe? Umwera uturutse ibukuru ukwira hose. Leta ishyizeho ububasha ifite, ikikirizwa n’ababyeyi ni yo nzira yonyine yarokora urubyiruko. Ikindi Kandi mushyigikire abari mu muziki Gakondo Kandi hitabwe no kuri message yubaka aho kwangiza. Niba nta gikozwe rwose urwiganwa rw’iryo ngirwaterambere tuzanirwa n’abo basitari bimitse rizaturimbura. Tuge inama nk’abajyana twubake u Rwanda rw’ejo ntimunyumve nabi,biteye inkeke.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Ibintu aho bigeze, ubona aribyo byabaye umuco. Kuva kuri tvr kugenda ukazizenguruka zose usanga ariyo business bafite, abo ba DJ nabo ni ba nta soni. Kandi ibyo bakora bigera kuri benshi. None ngo umwana w’imyaka 10 yamenye.... Ishuri nta rindi ni izi tv zitagira isoni zi kwerekana ibishegu. Indirimbo nyinshi muzi zigira views nyinshi ni bene zino. Iz’umuco ni bake cyane bazi likinga... Muteshe bitarakwira henshi naho bitabaye ibyo, ababyeyi bafite akazi katoroshye, n’imiryango y’ejo nta cyerekezo gihamye. Murakoze!

Alias Emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Urakoze cyane wowe wabashije gutecyereza no kwitegereza ku cyibazo cyo guta umuco binyujijwe mu mashusho y’ibihangano by’abahanzi bitandukanye . Koko aba bashiki bacu bariyandarika rwose Kandi bakanabera urugero Rubi barumuna babo ndetse n’abandi Bose muri rusange,kuba ubanenga cyane ndabigushimira ariko reka najye uyu mwanya nkunenge .

Nshingiye ku murongo wanditse uvuga ngo "niba ari iterambere abakobwa bishyurwa bagakoreshwa mu mashusho bambaye ubusa bagakwiye kuba Bari kumwe n’abasore bambaye ubusa ngo kugirango amashusho agende neza"
sibyo.

Ahubwo iyo uvuga uti nibareke gushamadukira ayo mafaranga abatera kwimenera ibanga cyangwa se ikiruta ugasaba LETA kujya ihana bikomeye abo bakobwa ndetse n’ababashyira mu mashusho. Murakoze

Ntagozera Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Urakoze cyane wowe wabashije gutecyereza no kwitegereza ku cyibazo cyo guys umuco binyujijwe mu mashusho y’ibihangano by’abahanzi bitandukanye . Koko aba bashiki bacu bariyandarika rwose Kandi bakanabera urugero Rubi barumuna babo ndetse n’abandi Bose muri rusange,kuba ubanenga cyane ndabigushimira ariko reka najye uyu mwanya nkunenge .

Nshingiye ku murongo wanditse uvuga ngo "niba ari iterambere abakobwa bishyurwa bagakoreshwa mu mashusho bambaye ubusa bagakwiye kuba Bari kumwe n’abasore bambaye ubusa ngo kugirango amashusho agende neza"
sibyo.

Ahubwo iyo uvuga uti nibareke gushamadukira ayo mafaranga abatera kwimenera ibanga cyangwa se ikiruta ugasaba LETA kujya ihana bikomeye abo bakobwa ndetse n’ababashyira mu mashusho. Murakoze

Ntagozera Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Koko abafite nibo berekana ubusa!

Jean de Dieu NDAYAMBAJE yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

IBI UWABYANDITSE ARANSEKEJE CYANE UMUGABO KWAMBARA UBUSA NTIBISHOBOKA NUWASAZE IYO AKUYEMO IMYENDA ABANTU AMAGURURU BAYABANGIRA INGATA ABAKOBWA BARAHARI BEZA RWOSE BAMBARA NEZA MUVE KULI ABO BANIKA UBUSA BWABO KUGASOZI *

lg yanditse ku itariki ya: 3-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka