Panthères Noires: Kera habayeho urugomo muri ruhago
Mu Rwanda, kujya kureba umupira w’amaguru ni ibintu bikundwa na benshi cyane cyane urubyiruko, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore n’ubwo hari n’abasaza batahatangwa by’umwihariko ababyirutse bawuconga.

Si ndi impuguke mu mupira w’amaguru, ariko mvuze ko kuri ubu wateye imbere mu buryo bw’umwuga kurusha uwo mu Rwanda rwo hambere sinaba mbeshye!
Urugero natanga aha, ni ibibuga bimaze kubakwa hirya no hino mu gihugu, ibyari bisanzwe byashyizwe ku rwego mpuzamahanga, n’ibyagiye bishyirwa ku bigo by’amashuri. Ibyo bikaza byiyongera ku makipe mashya yavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi n’ayari asanzwe ubona ko yateye imbere haba mu mikinire, imiyoborere n’imibereho y’abakinnyi muri rusange.
Kuba inzira ikiri ndende byo ntawabishidikanyaho mu rwego rw’imikinire n’ubuyobozi, ariko hari ikintu kimwe nifuzaga kubasangiza cyatumye mpurwa kureba umupira w’amaguru gusa nkizera ko ubu ntaho bikiba kuko byaterwaga na politike mbi y’icyo gihe.
Hari mukuru wanjye wari umupadiri witwaga Kabagema Edmonds (RIP) wakundaga ikipe ya Mukura Victory Sports. Umunsi umwe ari ku Cyumweru yanshyize kuri moto ya SUZUKI TF y’ibara rya orange, anjyana kureba umukino wa Mukura yahuye n’ikipe yari iy’ingabo z’u Rwanda yitwaga Panthères Noires.
Uwo mukino wabereye ku kibuga cyari ahahoze ikigo cya gisirikare mu mujyi wa Kigali (Camp Kigali), ubu hari ikigo cyakira ibirori bitandukanye kizwi nka Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV).
Icyo gihe nari mfite imyaka icyenda (9), nkaba narakundaga ikipe ya Rayons Sports kuko ari iy’iwacu i Nyanza, ariko nkanakunda Mukura kuko ari iy’iwabo wa Mama i Butare (Huye). Data we yikundiraga Kiyovu Sports yo mu mujyi wa Kigali dore ko yari n’umwe mu mfura zayo zakiniriga ku kibuga cya Ste Famille ahagana mu 1970.
Ako kari akanyuzemo. Reka twigarukire ku mukino wa Mukura na Panthères kuri Camp Kigali, ari naho nakurije kuzinukwa kujya kureba umupira w’amaguru n’ibindi byose bisa nawo kugeza magingo aya.
Mukuru wanjye ati ngwino sha tujye kureba umupira, kuko n’ubusanzwe najyaga ngenda n’amaguru nturutse ku Muhima nkajya i Nyamirambo cyangwa ku Mumena. Icyo gihe rero nari ngiye kugenda numva umunyenga kuri moto, ngenda nahindutse umufana wa Mukura nk’ikipe yanjye ya kabiri.
Umukino wahuje Mukura na Panthères watangiye mu ma saa cyenda. Aho abafana bicaraga hari ku mabaraza ya sima nta ntebe, ubwo nicara iruhande rwa mukuru wanjye, ariko inyuma hari abafana ba Panthères barimo abasirikare n’abana babo bigaga mu ishuri ribanza rya Camp Kigali.
Umukino wageze mu minota ya nyuma y’igice cya mbere nta kipe n’imwe irareba mu izamu ry’indi, habura iminota nk’ibiri Mukura Victory Sports iba itsinze igitego cya mbere, nanjye aho nicaye mba nitereye hejuru! Ngiye kumva numva umuntu ankubise inkonji imeze nk’intosho mu mutwe, mpindukiye ngo nanjye mwishyure mukuru wanjye ahita ansubiza hasi, ndicara ariko amarira ari yose. Nari mfite imyaka icyenda.
Hashize akanya gato ntangiye gutuza, ariko umujinya urimo kunsya, igice cya kabiri kigeze hagati, mbona abakinnyi batangiye gushwana, aba Panthères batangiye gukubita aba Mukura. Mukuru wanjye abibonye ahita ampagurutsa vuba ati ca aha dutahe, ariko ntiyambwira impamvu.
Tugeze hanze ni bwo yansobanuriye ambwira n’impamvu nakubiswe inkonji, ndamubaza nti none se umuntu yaza kureba umupira adafana bikaba bimaze iki? Kugira ngo mbashe gusobanukirwa, byabaye ngombwa ko abihuza na politike yari igezweho icyo gihe: Irondakoko n’irondakarere.
Mukura yari yiganjemo abakomokaga i Butare mu majyepfo, aho bitaga mu Banyenduga, Panthères ikaba yari yiganjemo ingabo z’igihugu hafi ya bose bakomokaga mu majyaruguru (Gisenyi na Ruhengeri) aho bitaga mu Bakiga.
Mu bakinnyi 22 bari bagize Mukura Victory Sports, 13 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Panthères yo nta Mututsi wabarizwagamo.

Ku myaka icyenda, nari ntarasobanukirwa neza ibya politike, ariko maze kwigira hejuru gato ni bwo naje kubihuza n’uko mu ishuri bajyaga baduhagurutsa bakatubaza ubwoko bwacu n’uturere dukomokamo, kugeza turangije amashuri abanza. Icyo gihe twabyandikaga ku mafishi (fiches signalétiques) yabaga ariho amashami twahitagamo kuziga nidutsinda (byahe byo kajya!) hakaba n’aho kwandika ubwoko butatu: Hutu, Twa, Tutsi.
Umunyeshuri yagombaga gushyira akamenyetso ku bwoko bwe, yaba atabuzi akajya kubaza ababyeyi. Ibyo byose rero maze guca akenge, nabihuje na ya nkonji nakubiswe nzira Mukura Victory Sports, mbona n’ukuntu natsinzwe ikizamini cya leta ntari umuswa, ndeba n’uburyo data yari yarirukanwe mu kazi azira ubwoko, ni ko gushyira umupira hasi. Ndavuga nti hehe no kuzongera gusubira kureba umupira cyangwa kujya mu bindi bikorwa ibyo ari byo byose byasabaga gufana no kwiyerekana.
Nakomeje gukurira muri uwo mwuka kugeza mbaye umugabo, no mu gihe u Rwanda rwari rumaze kubohorwa bikomeza bityo kugeza na magingo aya, kuko nta kipe n’imwe yamvana mu rugo ngo ngiye kuri stade, cyangwa kwicara imbere ya televiziyo ngo ndareba shampiyona zo hanze.
Ngayo nguko bagenzi!
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|