Igitekerezo: Uzi umukobwa mwiza umuntu yashaka narangire abahungu

“Nta mukobwa udafite amafaranga nashaka, umukobwa ufite amafaranga menshi ntawe nashaka.” Aya ni amagambo ukunda gusanga mu biganiro by’abasore benshi bagejeje igihe cyo gushaka. Ugasanga mu by’ukuri ntibafite amahitamo y’umukobwa bazashakana.

Izi ni imvugo zihabanye, nyamara ukunda gusanga mu biganiro by’abasore batari bake, bigatuma wibaza niba koko baba bafite amahitamo y’umukobwa bazashakana. Akenshi bakunda kuganira bagasoza nta mwanzuro. Wumva ari ukutagira amafaranga babigize ikibazo, noneho kuyagira bikaba bibi kurushaho.

Rimwe ukumva aravuze ati “Umukobwa udafite amafaranga muri iyi minsi ntawe nashaka”, bwacya kabiri ati “Umukobwa ufite amafaranga asuzugura umugabo agahinduka inganzwa ntawe nashaka” Ubwo wakumva uwaba ari mwiza muri aba bombi, ugasanga na we ubwe nta mahitamo afite niba umukobwa wazavamo umugore mwiza ari ufite amafaranga cyangwa ari utayafite.

Muri iyi minsi ugenda ubona ikintu kijyanye n’umutungo w’umuntu kiza ku isonga mu bari kwitegura gushinga urugo. Yaba umusore ndetse n’umukobwa. Ariko igiteye urujijo ni uko usanga abasore bamwe na bamwe bagaruka yego mu kuba umukobwa mwiza ukenewe muri iyi minsi ari uwaba afite amafaranga, ariko bagatsindagira cyane ko nabwo umukobwa ufite amafaranga ahita akugira inganzwa ku buryo nta jambo uba ufite mu rugo rwanyu.

Ntabwo nzi ubushakashatsi bwakozwe kugira ngo byemezwe ko koko, umugore ufite amafaranga kurusha umugabo we, ahita amuhindura inganzwa, icyo nzi ni uko ari ibintu bihurizwaho n’abatari bake.

Icyo nemera neza ni uko umukobwa wese ashobora kuvamo umugore mwiza bitewe n’uko ateye, bitagendeye mu kuba afite amafaranga cyangwa atayafite. Naho ukugira umugabo inganzwa (ku bemera ko bibaho), ubwo na byo nibwira ko biterwa n’imiterere y’uwo mugabo ndetse na kamere y’uwo mugore.

Nibwira ko umuntu ugiye gushaka uwo bazabana amafaranga atariyo yashyira ku isonga, ngo areberemo umugore bakwubakana urugo rugakomera cyangwa ntirukomere. Amafaranga ni umushyitsi none asura umwe bwacya agasura n’undi.

Ariko nabwo kandi, umuntu ugiye kubaka urugo aba afite nibura ibintu nka bingahe aha umwanya wa mbere uwo bazashakana agomba kuba yujuje. Niba wowe amafaranga arimo, bihagarareho ubihitemo, nabwo niba atarimo ubwo ubihagarareho, aho kwerekana ko waba nawe ubwawe utazi uwo ushaka uwo ari we, ugaragaza ko umukobwa udafite amafaranga ari mubi, ariko n’uyafite na we ari mubi.

Ibi ni ibisanzwe ikintu cyose kigira uruhande rwiza n’uruhande rubi. Bisobanure ko kugira amafaranga ku mukobwa no kutayagira, byaba bifite izo mpande zombi bitewe n’ubireba. Ariko iyo ushaka kugira icyo uhitamo ureba ahari ibyiza kuruta ibibi bitewe nawe, ubundi ukaba ari cyo uhagararaho, aho kwerekana ko nawe ubwawe utazi icyo ushaka.

Wowe ubyumva ute? Washaka ufite amafaranga, cyangwa utayafite?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umukobwa ufite gahunda yokubaka azampamagare ariko indaya wap

Nitwa niyonzima fred yanditse ku itariki ya: 3-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka