Igitekerezo: Abakobwa b’amasugi i Kigali barahari ndetse benshi

"Nta mukobwa w’isugi wabona i Kigali". Iyi ni imvugo ikunda kugarukwaho n’abantu batari bake bashaka kugaragaza ko abakobwa bose babaye abasambanyi, njyewe mfata nk’ikinyoma kuko abakobwa b’amasugi barahari ndetse benshi.

Iyo mvugo y’uko abakobwa bose baba i Kigali batakaje ubusugi sinzi aho yaba yaraturutse, gusa mpamya ko nta bushakashatsi bwakozwe ngo tubugendereho, ariko na bwo ntitwareka kubyemeranya ko iyo mvugo ihurirwaho n’abantu batari bake, cyane cyane abagabo cyangwa abantu bakuze muri rusange, uretse ko hari n’abakobwa ubwabo usanga babivuga bitewe n’uko we aba yiyizi akumva ko n’abandi bose bameze nka we.

Twagarutse muri Kigali cyane kuko ari ho bakunda kwibanda ba nyiri kubivuga, ariko bakagaragaza ko no mu Rwanda hose byakugora kubona umukobwa ukiri isugi. Abandi bavuga ibi bintu baba bashaka kumvikanisha ko abakobwa bose basigaye ari abasambanyi, nta n’ugera mu myaka 20 akiri isugi, na ho abakobwa bo babivuga, ni ababa barahisemo iyo nzira y’ubusambanyi, ndetse bakakumvisha ko umukobwa waba ugejeje imyaka muri 20 akiri isugi, muri iyi myaka yaba ateye isoni kuko bitajyanye n’igihe (Hari n’ababigarukaho bati “Ubwo iwabo baba baroga”).

Mu muco Nyarwanda ubundi tuzi ko ubusugi umwana w’umukobwa yabutakazaga ari uko agejeje igihe cyo gushaka, iwabo bakamuherekeza noneho umugabo we akaba ariwe umwambura ubwo busugi (kumukura mu bukobwa amugira umugore). Mpamya ko kandi n’ubu hari bamwe bakomera gukurikiza uwo muco, ku buryo ubusugi bazabutakaza ari uko bagejeje igihe cyo gushaka, bakabana n’abagabo babo.

Ibyo ababigarukaho rero baba bumvikanisha ko ubusambanyi bwiyongereye ku buryo abakobwa bamenya gusambana bakiri bato noneho bakazajya gukura nta ukiri isugi wabona. Ibi sindi bubyange wenda ko koko ubusambanyi bwiyongereye ugereranyije n’imibare ihora igaragazwa y’abana b’abangavu bafashwe ku ngufu, abatwise ndetse n’abandi banasambana ku bushake n’abandi bana bangana, ariko na bwo bitatuma nshyigikira abavuga ko nta mukobwa w’isugi ukibaho.

Abantu bose bagira amahitamo atandukanye, ku buryo hari abakobwa bahitamo gukomera ku busugi bwabo kuzagera abanye n’uwo bemeranyijwe kubana nk’umugabo n’umugore.

Igitanganza mu bahungu barenze umwe ushobora kubaza aho ahera avuga ngo nta mukobwa w’isugi ukiba i Kigali, we ari bangahe amaze kwambura ubusugi bwe, akubwira ko nta n’umwe, wabaza undi nawe bikaba bityo ukaba wakwibaza ahubwo niba abo bakobwa basigaye bavuka baratakaje ubusugi!

Hari abandi bahuza ibyo no kuba abana benshi basigaye bakunda kwambara utwenda tugufi cyangwa tubafashe, ukumva umuntu yakwihandagaza ngo "uriya mukobwa ntabwo byashoboka ko yaba ari isugi", ukaza kwibaza aho imyenda ihuriye no kwambura umuntu ubusugi.

Abakobwa bahisemo kutagira umugabo n’umwe bazakorana imibonano mpuzabitsina atari uwe w’isezerano barahari kandi batari bake, mu gihe hari abandi bitaba bigize icyo bitwaye bakumva ko bakora imibonano mpuzabitsina uko bashaka. Ariko ikibi ni ugufata abakobwa bose bakabashyira mu gatebo kamwe.

Amahitamo ya bamwe n’iyo yaba menshi ntayagombye kuba umwanzuro wa bose. Abakobwa b’amasugi bahozeho, bariho kandi bazahoraho.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

niba nawe uri isugi cg niba warashatse uri isugi ubwo barahari

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Ndahamya ko I Kigali hari Abakobwa b’amasugi (Vierge).Urugero ni Abakobwa b’abakristu nyakuri,birinda gukora icyaha.Gusa abasambana baruta kure abari Vierge.Kubera ko muli Matayo 7:13,14,Yezu yerekanye ko abakristu nyabo ari mbarwa.Abiyita abakristu n’abarokore ni benshi cyane.Imana yaturemye,itubuza gusambana,ikavuga ko ababikora batazaba mu Bwami bwayo.Kimwe n’abajura,abarya ruswa,ababeshya,abarwana,etc...Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi wa nyuma.

gahirima yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

ubwo nyine ni uduhinja tutaruzuza imyaka 3....

Pascal yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Nibyo nyine, ubwo dusanze bahari birakomeza kutwereka ko mu Rwanda amarozi bukomeje kwiyongera!!!!!

Mimi yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Gusa uransekeje, izi nkuru nsanzwe nzisoma ndanazikunda ariko iya none noneho muradupfunyikiye! Ngo umukobwa w’Isugi i kigali pe! no mu Rwanda ahubwo ntiwamubona ngo i Kigali.

Ese basi kugira ngo utumare amatsiko basi wowe uriyo nibura ngo tukugire uwambere tuzashakireho abandi!!!!!!!!!

Gusa urakoze....

Moses yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

sha Youyou urabavugiye ariko nawe ubwawe urabizi ko uwamugutuma utamubona pe.Byakugora cyne kandi ukaruhira ubusa.

Eric yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Nubwambere wumvise ngo umukobwa aba umwe agatukisha Bose ibitekerezo biri mubantu bikigihe muri rusange usanga aribyo bituma ntamuntu numwe ukiri isugi
Kuko abasaza bata abagore babo bagasambanya abakiri bato gusa dukurikije imirere yabana kumashuri ndetse nahandi badahurira nababyeyi usanga abana nabo ubwabo biyorobeka bagera murugo bakaba abana beza bagera hanze bakirekura niyo mpamvu bavuga ko ntawukiri isugi bitewe nimico bagaragaza nabo ubwabo nkumuntu yajya gushaka uwo bazabana akamubura neza neza kubera uburara bagira bacitse ababyeyi

Sage bro yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Ntekereza ko babivuga bitewe n uko babona bitwara, nk imyambarire basigaye bafite. Ariko sinakemeranwa n abavuga ko i Kigali ntamasugi y abakobwa ahari, gusa ntekereza ko atari benshi ugereranyije n ababutakaje. Urebye uko benshi bifata wabihamya ko byaba ari ukuri ko ababutakaje aribo benshi.

Dushi yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka