Iyo umuntu atunzwe n’umurimo akorana ubushake n’ubwitange bishingiye ku mbaraga z’amaboko ye n’ubwenge bwe, aba yigenga koko kuko aho yajya hose, uko byagenda kose yashobora kwibeshaho. Iyo umuntu atunzwe n’ineza, inkunga cyangwa ubufasha by’abandi, baba bibwirije cyangwa bishingiye ku kubasaba, uwo muntu ntaba yigenga, aba (…)
Ku mbuga nkoranyambaga ngenda mbona abantu bashyizeho ifoto y’umuntu wapfuye, akenshi iherekezwa n’amagambo y’akababaro yo kubura uwo muntu, ariko naje gusanga hari ababikora batazi n’uwo wapfuye ari uko bamwumvanye cyangwa babibonanye undi. Ibi bintera kwibaza icyo byaba bimaze cyangwa byungura uwo nyiri kubikora.
Imwe mu ndamukanyo ubu zikoreshwa ni uguhuza igipfunsi na mugenzi wawe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Iyi yari indamukanyo izwiho abantu bafite uburere buke bakunze kwitwa ibirara. Ubu nibaza niba nyuma y’iki cyorezo izongera igaharirwa abo bantu cyangwa tuzakomeza kuyikoresha nk’uko bisanzwe ubu.
‘Lilly Tronn’ ni izina ryagarustweho cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu minsi itambutse, abenshi batangara ndetse banagaya cyane ko uyu yihinduye kuba umukobwa kandi yaravutse ari umuhungu, aho abenshi bagaragazaga ko yishe umuco Nyarwanda. Ibyo byaje kuntera kwibaza umuntu yihindura ku kihe kigero kugira ngo (…)
Imyenda migufi ni imyenda ubona isigaye ihurirwaho n’abagore benshi batwite, yaba abakiri bato cyangwa abakuze. Byanteye kwibaza niba na yo iri mu bintu umugore utwite aba akeneye kugira ngo ihurirweho n’abagore benshi kandi mu ngero zitandukanye.
« Abana b’ubu ibintu byose baba babizi ». Iyi ni imvugo ihurirwaho n’abantu benshi bakuru, ndetse bikaba urwitwazo rwo kutaganiriza abana bavuga ko ibintu byose babizi. Ibyo bikantera kwibaza iyo bavuga byose, ibyo baba bashaka kuvuga!
« Umukobwa iyo wamaze kujya kwiyerekana iwabo cyangwa ugafata irembo ntaho yahera akwangira ko mukora imibonano mpuzabitsina » Iyi ni imvugo igarukwaho n’abantu benshi, yaba ababikoze ubwabo cyangwa ababyumvise ku wundi byabayeho. Bumvikanisha ko umukobwa wanze ko muryamana, umweretse ko wiyerekanye iwabo biba birangiye (…)
« Abakobwa bo mu Rwanda basigaye bambara imyenda migufi. » Ni imvugo igarukwaho n’abantu benshi, cyane cyane abakuru cyangwa n’igitsina gabo muri rusange, aho baba bagaragaza ko abakobwa n’abagore muri rusange bambara imyenda migufi. Ariko byanteye kwibaza mu by’ukuri aho umwenda mugufi uba ugera.
“Se w’umwana aba azwi na nyina” iyi ni imvugo ikunda kuvugwa n’abantu benshi, aho baba bumvikanisha ko nyina w’umwana byanze bikunze aba azi se w’umwana, nkibaza niba mu ntanga nyinshi zisohoka izavamo umwana iza ukwayo ku buryo umugore yahita amenya ko asamye.
Kugaragaza amashusho y’ibyo kurya ku mbuga nkoranyambaga ni ibintu bihuriweho n’abantu batandukanye bo muri Kigali cyane cyane kuri sitati(status) ya Whatsap. Ariko urebye muri iyi minsi ya Guma mu Rugo urasanga ntabyo bakigaragaza nka mbere, bikantera kwibaza uko byagenze.
‘Kanaka cyangwa nyirakanaka yagezeyo’ ni imvugo ikunda gukoreshwa n’Abantu, aho baba bagaragaza ko hari urwego uwo muntu aba yaragezeho, mbese yakize. Bituma nibaza aho hantu bavuga yageze aho ari ho.
Abantu benshi cyane cyane abakuze cyangwa abashinze ingo zigakomera wumva bari kunenga urubyiruko rumwe na rumwe bavuga ko aho umusore n’inkumi bahuriye ari ahantu hatatuma bashinga urugo ngo ruzarambe.
Nkunda kwibaza impamvu abakobwa ari bo bagaragara mu mashusho y’indirimbo bambaye ubusa. Ubundi niba kwambara ubusa biryoshya amashusho y’indirimbo Abahungu na bo kuki batabwambara kugira ngo indirimbo ibashe kuba nziza cyane kandi ikundwe cyane.
Ubu intero n’inyikirizo ihari mu Banyarwanda hirya no hino ni uko ubukene bumeze nabi kubera Covid-19, ku buryo benshi bagaragazaga ko uretse no kubona ubushobozi bwo kwizihiza iminsi mikuru ahubwo no kubona ibyangombwa by’ibanze ari ingume. Nyamara iyi minsi mikuru yatumye mbona nta gikuba cyacitse nk’uko bivugwa.
Maze igihe kitari gito ngenda numva abantu aho bahuriye bavuga ko nta mukobwa w’igikara ukiba mu Mujyi wa Kigali. Aha muri make iyi mvugo iba ishaka gusobaura ko abakobwa n’abagore hafi ya bose bisize amavuta abahindura uruhu, abari ibikara baba inzobe, ku buryo bigoye kubona umugore w’igikara.
Ibi ni ibintu maze kugenzura kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’igihe abahanzi baba baganira, aho abakobwa benshi baririmba indirimbo za Kinyarwanda bavuga ko umuririmbyi bafatiraho urugero cyangwa icyitegererezo ari Kamaliza.
Nibaza impamvu abakobwa benshi b’Abanyarwandakazi kugira amabere manini babifata nk’ipfunwe, nyamara kugira ikibuno kinini bakabifata nk’ishema kandi zose ari ingingo zigize umubiri w’umuntu.
Nibaza impamvu umusore cyangwa inkumi iyo bamaze gushaka, undi muntu kuba yamubwira ngo ni mwiza bihinduka ikibazo, yaba kuri ba nyir’ubwite cyangwa n’abandi babareba cyangwa babumvise muri rusange.