Ntibarumva neza akamaro k’amata bagahitamo kwinywera inzoga

Ubuyobozi buhangayikishijwe n’uko ababyeyi batuye mu Murenge wa Katabagemu muri Nyagatare, batitabira kunywa amata kandi boroye ahubwo bakinywera inzoga z’inzagwa.

Begerejwe ikusanyirizo ry'amata ariko ntibayanywa.
Begerejwe ikusanyirizo ry’amata ariko ntibayanywa.

Nyirahakuzimana Domitille umwe mu batuye muri uyu murenge, yemeza ko kuba hashize umwaka we n’abana be barindwi badakoza amata ku munwa atari ukutamenya akamaro kayo ahubwo ari amikoro make.

Ati “Umugabo yantanye abana, nta mafaranga y’amata nabona rwose. Ahubwo mbaha igikoma cy’Amasaka na Soya kuko ndabyihingira.”

Ngiruwonsanga Jean Bosco yemeza ko kutanywa amata biterwa n’uko aho agurirwa ari hake ugereranyije n’ubushera cyangwa urwagwa.

Ati “Impamvu benshi tunywa urwagwa n’ubushera ni uko biboneka hose. Ariko amata aboneka hacye cyane. Batwegereje aho agurirwa buriya benshi twayanywa kuko adahenze.”

Benshi binywera urwagwa ariko ugasanga n'isuku yazo ikemangwa.
Benshi binywera urwagwa ariko ugasanga n’isuku yazo ikemangwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Dusabemungu Didas avuga ko kubera iki kibazo, batangije ubukangurambaga ku kigo nderabuzima aho ababyeyi bakangurirwa akamaro k’amata ku mikurire y’abana.

Agira ati “None se ko babona 500 y’urwaga kandi harimo litiro 2 z’amata? Ni imyumvire mike kuko hari n’abayakama bakayagurisha bakigurira urwagwa n’ubushera. Ubu abaje kwa muganga basobanurirwa akamaro k’amata ku mikurire y’umwana, yenda bazabyumva.”

Yizera ko ubufatanye bw’inzego zose ikibazo cyo kutanywa amata kizarangira burundu, n’ubwo bamwe bitwaza ko amikoro make ari yo atuma batanywa amata.

Koperative y’aborozi muri uyu murenge ivuga ko ifite gahunda yo kugura ibyuma bikonjesha amata bizashyirwa ahantu hahurira abantu benshi, kugira ngo abayashaka bayabonere hafi.

Litiro imwe y’ubushera muri uyu murenge iri hagati ya 150Frw na 200Frw, iy’urwagwa ikagura 300Frw.

Litiro y’amata ku ikusanyirizo rya Katabagemu igura 200Frw igiciro kiri hasi ugereranije n’ahandi mu Karere ka Nyagatare, byakozwe kugira ngo abaturage bayagure ari benshi.

Ubuyobozi bw’iri kusanyirizo buvuga ko mu mpeshyi hagurwa litiro 60 z’amata, mu mvura hakagurwa izitarenga 20 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka