Sobanukirwa imiterere y’amaraso ‘Resus’ n’igihe iteza ibyago byo gukuramo inda

Nkuko umuntu wese agira ubwoko bw’amaraso (A, B, AB na O) ni na ko umuntu wese agira imiterere y’amarso bita RESUS, igaragazwa n’akamenyetso ko guteranya (+) cyangwa ako gukuramo (-).

Umugabo n'umugore badahuje Resus bashobora kugira ibyago byo gukuramo inda
Umugabo n’umugore badahuje Resus bashobora kugira ibyago byo gukuramo inda

Hari igihe iyi resus iteza ibyago byo gukuramo inda nkuko mugiye kubisobanurirwa muri iyi nkuru.

Hari ubwo abashakanye (umugabo n’umugore) babyara umwana wa mbere, akavuka neza nta kibazo, ariko inda zindi zikurikiyeho zikajya zivamo, rimwe na rimwe bikitwa amarozi, abazimu n’ibindi bitandukanye bitewe n’uko abantu babyumva n’imyizerere yabo.

Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Dr. Geneticien Mutesa Leon, arasobanura ibijyanye n’imiterere y’amaraso (resus) ndetse n’uko bigenda kugira ngo iteze ibyago byo gukuramo inda.

Agira ati “Iyo wakoresheje ikizamini cy’amaraso ukamenya ubwoko bw’amaraso yawe, ni byiza no kumenya imiterere y’amaraso ku bijyanye na Resus.

Ndatanga urugero rusobanura impamvu ari byiza kubimenya, ni uko nk’iyo umubyeyi w’umugore afite Resus negatif (-), ku bwoko bw’amaraso ubwo ari bwo bwose umugabo afite Resus positif (+), birazwi ko bashobora kubyara umwana wa mbere nta kibazo ariko inda zindi zikurikiyeho zikagira ibibazo cyangwa zikajya zivamo.

Ishusho igaragaza ukudahuza kwa Resus guteza ikibazo n'ukudateza ikibazo
Ishusho igaragaza ukudahuza kwa Resus guteza ikibazo n’ukudateza ikibazo

Ibi tubisobanura dutya: ubundi ikintu cyose kinjiye mu mubiri, ugerageza kukirwanya nk’indwara cyangwa se mikorobe. Ni yo mpamvu wa mugore ufite Resus negatif, umugabo afite Resus positif, iyo babyaye umwana akenshi umwana avuka afite Resus positif kuko iriganza”.

Akomeza agira ati “Mu gihe cyo kuvuka binyuze mu ngobyi, amaraso y’umwana yivanga n’ay’umubyeyi (wari usanzwe adafite abasirikare kuko Resus negatif ntigira abasirikare) noneho, abasirikare bari mu maraso y’umwana (ufite Resus +) bagatuma umubyeyi atangira gukora abasirikare.

Abo basirikare rero ni bo baba bazarwanya umwana wo ku nda ya kabiri uzaba afite resus positif bityo umubiri ntumwakire ikavamo”.

Ku babyeyi badahuje resus ariko, ntibakwiye kwiheba kuko hari urukingo ruhabwa umubyeyi nkuko Dr. Mutesa abivuga.

Agira ati “Iyo tumenye ko uwo mubyeyi afite resus negatif tumuha urukingo akimara kubyara umwana wa mbere, rwo kwica abasirikare bari kuzarwanya umwana wa kabiri.

Inkuru bijyanye: https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/sobanukirwa-ubwoko-bw-amaraso-groupes-sanguins-n-ibiyagize

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonese umugore umaze kubyara 3 kdi afite RH-akaba ntarukingo yakingiwe bamukingira nyuma yizo mbyaro zose cg biba byararangiye?

Ese ko abanganga akenshi nakenshi batibuka gukurikirana ubwoko bwamaraso yababyeyi babagana kugirango babafashe mubivugaho iki?

Ikindi nkabaterwa inda zitateguwe mwaba mwibuka gukurikirana resus zabo kugirango batazahura nikibazo bongeye kubyara

Murakoze,Mugire amahoro

Mukagasasira Ernestine yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Muraho neza Kigali2day.
Ndabasaba ko mwatubariza abaganga kukibazo kijyanye n’ubudahangarwa bw"’amaraso ya Grp O-
Murakoze

Ntabakivindimwe Damas yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Murakoze nababwirango ni mukomereze aho!
Turakanda cyane.

Nsabiyumva Paul yanditse ku itariki ya: 18-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka