Sobanukirwa ubwoko bw’amaraso (Groupes Sanguins) n’ibiyagize
Abantu benshi bibaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’ubwoko bw’amaraso. Hari ababihuza n’imyitwarire ndetse n’imiterere ya muntu (Caractères), hari ababihuza n’ibibazo bamwe bagira byerekeranye no gukuramo inda ku babyeyi, yewe hari n’abazi ko bikenerwa gusa igihe umuntu yagize ikibazo cy’amaraso make, agakenera kongererwa andi kwa muganga, cyangwa se guhabwa urundi rugingo.

Muri iyi nkuru, Dr. Mutesa Leon, umuhanga mu by’iyororoka (Généticien) arasobanura mbere na mbere ibigize amaraso, ndetse n’ubwoko bwayo.
Mbere yo kuvuga ubwoko bw’amaraso Dr. Mutesa Leon yasobanuye ibigize amaraso, avuga ko agizwe n’ibintu byinshi ariko ibice byayo by’ingenzi bikaba ari bibiri.
Yagize ati: “Hari igice kigizwe n’amazi ari nacyo kinini, n’ikindi kigizwe n’uturemangingo (cellules/cells). Utu turemangingo turimo utw’umweru (globules blancs/white blood cells) aritwo dufasha gukora abasirikare bafasha umubiri mu kurwanya indwara ndetse n’utw’umutuku ari two dutanga ibara ry’umutuku ry’amaraso (globules rouge/red blood cells, natwo tugena ubwoko bwose bw’amaraso)”.
Dr. Mutesa yasobanuye ko hari ubwoko bw’amaraso bune. Yagize ati: “Kuri twa turemangingo tw’umutuku hariho antigenes z’ubwoko bune. Ubwa mbere bwitwa A (groupe sanguin A), ubu bukagira umusirikare uba mu maraso ariko utayirwanya witwa B. Ubwoko bwa kabiri ni B (Groupe sanguin B), bukagira umusirikare A (anticorp A), ubwa gatatu ni A na B (AB) ubu nta musirikare bugira uburwanya. Ubwa kane ni O bugira abasirikare (anticorps) A na B.”
Kumenya ubwoko bw’amaraso yawe ni byiza kuko bifite akamaro. Dr.Mutesa atanga urugero asobanura impamvu umuntu akwiye kubimenya avuga ko nk’iyo umuntu agize ikibazo cyo kubura amaraso, arwaye cyangwa se yakoze impanuka, kuko aribyo kwa muganga bifashisha kugira ngo ahabwe ubwoko bw’amaraso buhuje n’ubwe kuko bitabaye ibyo byamugiraho ingaruka zirimo n’urupfu.

Inkuru bijyanye:
Menya uwaguha amaraso mu gihe urembye kandi uyakeneye
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Nshak kumenya amaraso pfite mumubira
Mwamfasha mukansobanurira ingaruka nshobora kugira mukubyara cg mugusama kuko ntahuje numutware wange rhesus
we afite A- nge ni A+
Ufite group A+ agira iyihe myitwarire
Mfite group A+ ibiyiranga nibihe cg uhifite arangwa niyihe myitwarire
murahoneza mfite ikibazo ku maraso ya group A. Munsobanurire neza amaraso yo muri group ya A. murakoze
nifuzaga kumenya kubinjyane na amaroso ya A- mwaba mupfashije murakoze
Musobanurire umuntu ufite grouper Sanguin ya B-
Nifuza kumenya ibintu biranga umuntu ufite groupe sanguin O murakoze
Ubwo ko bwamaraso budapfa kwandura virus itera soda ni ubuhe
Ntabwo bubaho. Ingabo ikomeye ni UKWIRINDA UBUSAMBANYI, gusa nibikunanira uzibuke agakingirizo