Biyemeje gufasha abakobwa bagorwa no kubona ibikoresho mu gihe cy’imihango

Banki ya Kigali yinjiye mu bufatanye bw’amezi atandatu na I Matter Initiative, umuryango udaharanira inyungu uyobowe n’urubyiruko, ukaba ugamije gufasha abakobwa kubona ibikoresho bakenera mu gihe cy’imihango, no kutagira ipfunwe muri icyo gihe, mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda.

I Matter Initiative yagiye ikorana n’abakobwa bato hirya no hino mu Gihugu ku rwego rw’imidugudu kuva muri 2019, hagamijwe gukemura ikibazo cyo kubura ibikoresho abakobwa bakenera mu gihe cy’imihango, binyuze mu gutanga serivisi, ubukangurambaga, n’ubuvugizi.

Banki ya Kigali yashimye ibikorwa by’umuryango wa I Matter Initiative, maze biyemeza gufatanya, igenera uyu muryango inkunga ya 16,760,000 Frw kugira ngo bagere ku bakobwa benshi babashe kubafasha kubona ibyo bikoresho, kandi babafashe gutinyuka no kwigirira icyizere, bityo basobanukirwe no guharanira uburenganzira bwabo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK (Head of Corporate Affairs), Emmanuel Nkusi Batanage, yagize ati “Twishimiye cyane gufatanya na I Matter Initiative ku bw’iyi mpamvu nziza. Turizera ko kongerera ubushobozi abagore ari ingenzi mu guteza imbere imiryango. Ni n’uburenganzira bwa buri mukobwa muto, kuba yabona ibikoresho nkenerwa mu gihe cy’imihango.”

I Matter Initiative irateganya gusura amashuri no gutanga ibyo bikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango. Umuyobozi Nshingwabikorwa wa I Matter Initiative, Ingabire Divine, yagize ati "Kuva muri 2019, Umuryango I Matter Initiative wihatiye kurwanya ubukene bwo kubura ibikoresho mu gihe cy’imihango. Uyu munsi haje andi mahirwe yo kwishimira ubufatanye bwacu na Banki ya Kigali, kuko buzafasha abakobwa babarirwa mu 1,500 bakabasha kubona ibikoresho by’isuku batabashaga kwigurira mu gihe cy’imihango, bikaba byabateraga ipfunwe.”

Ingabire Divine uyobora I Matter Initiative, yashimiye ubuobozi bwa Banki ya Kigali bwashimye ibyo uwo muryango wabo ukora bukemera kubatera inkunga no gufatanya mu guhindurira ubuzima abana b’abakobwa no kubafasha guharanira uburenganzira bwabo bwo kugira isuku mu gihe cy’imihango y’abakobwa n’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka