Nduhungirehe yasabye Shadyboo gutanga impapuro z’isuku muri #FreeThePeriod

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasabye Shadyboo gutanga impapuro z’isuku (sanitary pads) mu bukangurambaga bwiswe #FreeThePeriod.

Abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye ubu bukangurambaga (Ifoto: Lucas)
Abantu batandukanye bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye ubu bukangurambaga (Ifoto: Lucas)

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’uwitwa Autumn Marie mu cyumweru gishize, bukaba bugamije gushakira abana b’abakobwa impapuro z’isuku bakenera cyane cyane mu gihe bari mu mihango.

Ubu bukangurambaga bwa #freetheperiod buri gukorerwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bugamije guha ibyo bikoresho by’isuku abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bageze mu gihe cyo kujya mu mihango ariko bakabura ibikoresho by’isuku kuko bihenze kuri bamwe.

Uko bukorwa ni ukwandika umubare w’ibyo bikoresho by’isuku utanze ubundi ugahamagarira abandi bantu ko bakwifatanya nawe mu guhashya ubukene butuma abana b’abakobwa batiga. Ni ubukangurambaga burimo gukorwa hifashishijwe hashtag zirimo #Endperiodpoverty na #FreeThePeriod .

Amb.Nduhungirehe Olivier abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yiyemeje gutanga udupaki 100 tw’impapuro z’isuku zikorerwa mu Rwanda zitwa Tamu, ahamagarira umunyamideli Mbabazi Shadia, abenshi bazi nka ShadyBoo kwitabira ubwo bukangurambaga.

Umwana w’umukobwa akenera gukoresha nibura udupaki 3 cyangwa 4 ku gihembwe kandi imwe igura amafaranga y’u Rwanda magana atandatu (600frw) kuzamura.

Kugeza ubu hari abantu batandukanye bakomeje gushyigikira ubu bukangurambaga, bamwe ndetse bakaba baramaze gutanga ubufasha bwabo bemeye.

Inkuru bijyanye:

Ange Kagame na Jeannette Kagame na bo batanze impapuro z’isuku ku bana b’abakobwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nukuri ubwo hajemo nuruhare rwabanyaparitike kbsa iyo gahunda igiye gushinga imizi muri byose kdi abana babakobwa nibitabweho kabsa

Gerard Ndayisenga yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Min. ndamwemeye, azi neza ko Shaddy Boo akurikirwa na benshi mu rubyiruko rw abakobwa, nawe rero nabiture kabisa azitange. Likes zabo nawe zituma arushaho kwamamara

Dsp yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka