Menya uko wakwirinda gukuka amenyo mu zabukuru

Mu buryo butandukanye n’ubusanzwe buzwi ku bana bato, gukuka amenyo ku bantu bakuze ntabwo ari icyiciro cy’ubuzima kigomba kubaho byanze bikunze, kuko biva ku ndwara z’amenyo.

Impamvu nyamukuru zitera gukuka amenyo ku bantu bakuze n’uburyo byakwirindwa, ni byo twabateguriye muri iyi nkuru.

Mu nkuru za Kigali Today na KT Radio zabanje zijyanye no kumera amenyo ku bana bato, gukuka ndetse no kumera asimbura ayo mu bwana, twabagejejeho uko ibyo byiciro by’ubuzima bigenda.

Hari abantu bibaza niba no gukuka amenyo ku bantu bakuze na cyo ari icyiciro cy’ubuzima umuntu wese anyuramo.

Twifashishije imbuga zitandukanye zandika ku buzima nka Doctissimo.fr na passeportsante.net, turarebera hamwe impamvu z’ingenzi zituma abantu bakuze cyangwa se bageze mu zabukuru bakuka amenyo n’uburyo byakwirindwa.

Amakuru dukesha doctissimo.fr na paaseportsante.net, avuga ko impamvi z’ingenzi zitera abakuze gukuka amenyo, ari indwara y’amenyo yitwa kari (Carie) n’indwara y’ishinya yitwa paradontite.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abatuye isi hagati ya 80 na 90% barwara indwara y’ishinya, ishobora kuganisha ku ndwara y’amenyo ndetse no gukuka kwayo.

Iyi ndwara y’amenyo izwi ku izina rya parodontite mu gifaransa, ikunze kwibasira cyane abantu barwaye diyabete, abafite ubudahangarwa bw’ubuzima buri hasi cyane, ndetse n’abanywi b’itabi. Izindi mpamvu zishobora kuba imirire mibi n’imiti ivura indwara zimwe na zimwe.

Dr. Philippe Monsenego uvura indwara zo mu kanwa, amenyo n’ishinya, avuga ko iki kibazo cy’imirire mibi nk’imwe mu mpamvu zitera gukuka amenyo ku bantu bageze mu zabukuru, kidakwiye gufatwa nk’icyoroheje.

Prof. Eric Rompen, impuguke mu ndwara z’amenyo n’isuku yayo, na we avuga ko ubundi umuntu yakagombye gusaza akarinda apfana amenyo ye yose, hadakutse na rimwe.

Prof Eric Rompen na we yunga mu rya mugenzi we, agakomeza avuga ko abantu bakuka amenyo bitewe n’impamvu ebyiri nkuru ari zo: Carie (kari) n’indwara zijyanye n’ishinya arizo parodontite. Izi ndwara zombi zikaba zituruka ku dukoko cyangwa se bagiteri (bactéries ).

Kuva ku myaka 90 y’ubukure, ntabwo indwara y’amenyo yitwa carie (kari) ari yo iza ku isonga mu gutuma umuntu akuka amenyo, ahubwo indwara y’ishinya (parodontite) ni yo iza ku isonga.

Iyi ndwara ikaba ikunze kwibasira abantu bari mu kigero guhera ku myaka 30 y’amavuko, nk’uko Prof. Eric Rompen akomeza abivuga.

Iyi ndwara y’ishinya ntihita igaragaza ibimenyetso mu gihe abantu batuye isi bari hejuru y’imyaka 50 baba bayifite kugera ku kigero cya 100%.

Hari ibimenyetso by’ingenzi bigaragaza ko amenyo y’umuntu mukuru atangiye kugira ubu burwayi bwa kari na parodontite.

Bimwe muri byo ni ugutangira kugira ishinya itukura kandi ibyimbye ndetse no kuva amaraso mu gihe cyo koza amenyo.

Prof Eric Rompen akomeza avuga ko iyi ndwara y’ishinya uko igenda ikura irenga ishinya ikagera no ku magufa yo mu kanwa, ndetse akaba yanashiraho bitewe na za bagiteri zigenda ziyamunga.

Iyi ndwara igera kuri uru rwego cyane ku bantu bageze mu myaka 50 ku kigereranyo cya 50%. Itabi rikaba riza ku isonga mu kumunga amagufa biganisha ku gukuka kw’amenyo.

Ni gute abantu bakwirinda gukuka amenyo mu zabukuru?

Kugira isuku ikwiriye y’amenyo

Kogesha amenyo kwa muganga, kugira ngo niba hari udukoko cyangwa se bagiteri zororokeyemo zipfe.

Kwita ku bimenyetso bigaragaza ko amenyo afite ikibazo nko kumva ububabare uko bwaba bumeze kose, kuva amaraso mu ishinya, n’ibindi bimenyetso byose bidasanzwe, ukihutira kureba muganga w’amenyo.

Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza bw’amenyo azarinde ayasazana ni byiza gukurikiza izi nama:

Kwirinda kunywa itabi

Kwirinda kuryagagura, kuko bituma umuntu ashobora kurwara indwara y’amenyo yitwa Carie (kari) mu gihe umuntu akunze gufata ibinyamasukari, n’ibinyobwa birimo aside

Gufata indyo yuzuye

Gusukura amenyo inshuro eshatu ku munsi mu gihe cy’iminota ibiri, nijoro ukifashisha ubudodo bwagenewe gusukura amenyo kugira ngo n’umwanda uri hagati y’amenyo uvemo.

Inkuru bijyanye:

Menya uko wakwita ku isuku y’amenyo y’abana bato

Dore uburyo abana bakuka amenyo n’uburyo bashobora kumera impingikirane

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze cyane kutugira inama zubaka ubuzima bwacu tutazasasza turi ba mapengu maze abana bakajya bagira ngo twikubise hasi

bwizere yanditse ku itariki ya: 22-11-2019  →  Musubize

Nibyo koko,indwara ifata abantu benshi ku isi kurusha izindi,ni Parodontite (indwara y’ishinya).Mu byukuri,nta muntu numwe ku isi utarwaye.Nkuko Ibyakozwe 21:4 havuga,indwara n’urupfu bizavaho burundu.Nukuvuga igihe isi izaba paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi w’imperuka.

gatare yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka