Menya ibyiza byo gukoresha ibumba ry’icyatsi

Ibumba ry’icyatsi ni iki?Ese umugore utwite yarikoresha ntirimutgireho ingaruka cyangwa se ngo rizigire kuwo atwite?Umwe mu basoma inkuru za Kigali Today, yasabye ko twamubwira niba ibumba ry’icyatsi ryaba ryemewe cyangwa ritemewe ku mugore utwite.

Ku rubuga www.biocoiff.com bavuga ko ibumba ry’icyatsi ari ikintu cy’umwimerere bakura ku rutare ruvungagurika, rikaba rikoreshwa akenshi nk’umuti cyangwa se mu bijyanye no kwita ku ruhu.

Ibumba ry’icyatsi rikize ku butare butandukanye nka “fer” yongera amaraso, hakabamo na potassium, sodium, calcium na magnésium.

Habaho ubwoko butandukanye bw’ibumba, rishobora kandi kugira amabara atandukanye bitewe n’aho ryavuye, gusa ibumba ryose umuntu yahitamo riba ryifitemo ikitwa “silice”, iyo silice rero igira uruhare rukomeye mu gufasha umubiri w’umuntu gukora neza.

Ikindi kandi silice igira uruhare mu gukomeza imisokoro no mu ngingo (articulations), silice kandi ituma uruhu rw’umuntu rugira ubuzima bwiza, igakomeza amenyo n’inzara, imisatsi, imitsi ndetse n’amagufa.

Silice iboneka mu ibumba ry’icyatsi kandi, ifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza.

Ibumba ry’icyatsi rikoreshwa cyane cyane mu kwita ku ruhu rwo mu maso, rigafasha cyane abagira uruhu rwo mu maso ruyaga, aho bavanga ibumba n’amazi bikamera nk’igikoma gifashe, nyuma bakagisiga mu maso kugira ngo bifashe uruhu kumera neza.

Mu byiza by’ibumba ry’icyatsi, harimo kuba ryomora aho umuntu yakomeretse, rigasohora imyanda mu mubiri ndetse rikica tumwe mu dukoko twitwa “bacteria”; rivura kandi impiswi n’ibindi.

Ibumba ry’icyatsi kandi ryifashishwa mu kwita ku musatsi ndetse no mu gukesha amenyo.

Ibumba ry’icyatsi mu gihe ribitswe neza, ahantu hatari ubukonje bukabije cyangwa urumuri rwinshi, ntirisaza.

Kuko ibumba ari ikintu gifite imbaraga nyinshi, ni ikintu cyo kwitonderwa cyane cyane kurikoresha mu mubiri imbere. Ibumba ry’icyatsi rishobora kubuza indi miti gukora akazi kayo mu mubiri. Ikindi kandi ntiriribwa cyangwa ngo rinyobwe n’abana bato, ndetse n’abagore batwite ntibabyemerewe.

Ku rubuga www.santemagazine.fr bavuga ko ibumba ry’icyatsi rifasha mu kugabanya ububabare.

Bavuga ko umuntu afata ibumba ry’icyatsi (ifu), akayivanga n’amazi ashyushye macye, agakoroga kugeza bibaye nk’icyondo, agashyira ku gatambaro nyuma akarisiga aho ababara.

Iyo amaze kurisiga ahababa agomba gutegereza nibura isaha n’igice cyangwa abiri, kugira ngo ryume neza nyuma akaba yarikaraba, ububabare bukagabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Wakoresha gute ibumba ryicyatsi igihe ukeneye kuryogesha amenyo? Nibyiza ko dukoresha imiti karemano tubungabunga ubuzima bwacu kuko biturinda kurwara indwara zinzaduka

Patrick musoni yanditse ku itariki ya: 7-01-2020  →  Musubize

Ibumba ryicyatsi riranyombwa kumugore utwite ndetse ngo rituma umwana agira ubuzima bwiza
Bisoma mugitabo cyabagorozi

Amaani yanditse ku itariki ya: 6-01-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka