Menya ibyiza byo gukoresha ibumba ry’icyatsi

Ibumba ry’icyatsi ni iki?Ese umugore utwite yarikoresha ntirimutgireho ingaruka cyangwa se ngo rizigire kuwo atwite?Umwe mu basoma inkuru za Kigali Today, yasabye ko twamubwira niba ibumba ry’icyatsi ryaba ryemewe cyangwa ritemewe ku mugore utwite.

Ku rubuga www.biocoiff.com bavuga ko ibumba ry’icyatsi ari ikintu cy’umwimerere bakura ku rutare ruvungagurika, rikaba rikoreshwa akenshi nk’umuti cyangwa se mu bijyanye no kwita ku ruhu.

Ibumba ry’icyatsi rikize ku butare butandukanye nka “fer” yongera amaraso, hakabamo na potassium, sodium, calcium na magnésium.

Habaho ubwoko butandukanye bw’ibumba, rishobora kandi kugira amabara atandukanye bitewe n’aho ryavuye, gusa ibumba ryose umuntu yahitamo riba ryifitemo ikitwa “silice”, iyo silice rero igira uruhare rukomeye mu gufasha umubiri w’umuntu gukora neza.

Ikindi kandi silice igira uruhare mu gukomeza imisokoro no mu ngingo (articulations), silice kandi ituma uruhu rw’umuntu rugira ubuzima bwiza, igakomeza amenyo n’inzara, imisatsi, imitsi ndetse n’amagufa.

Silice iboneka mu ibumba ry’icyatsi kandi, ifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza.

Ibumba ry’icyatsi rikoreshwa cyane cyane mu kwita ku ruhu rwo mu maso, rigafasha cyane abagira uruhu rwo mu maso ruyaga, aho bavanga ibumba n’amazi bikamera nk’igikoma gifashe, nyuma bakagisiga mu maso kugira ngo bifashe uruhu kumera neza.

Mu byiza by’ibumba ry’icyatsi, harimo kuba ryomora aho umuntu yakomeretse, rigasohora imyanda mu mubiri ndetse rikica tumwe mu dukoko twitwa “bacteria”; rivura kandi impiswi n’ibindi.

Ibumba ry’icyatsi kandi ryifashishwa mu kwita ku musatsi ndetse no mu gukesha amenyo.

Ibumba ry’icyatsi mu gihe ribitswe neza, ahantu hatari ubukonje bukabije cyangwa urumuri rwinshi, ntirisaza.

Kuko ibumba ari ikintu gifite imbaraga nyinshi, ni ikintu cyo kwitonderwa cyane cyane kurikoresha mu mubiri imbere. Ibumba ry’icyatsi rishobora kubuza indi miti gukora akazi kayo mu mubiri. Ikindi kandi ntiriribwa cyangwa ngo rinyobwe n’abana bato, ndetse n’abagore batwite ntibabyemerewe.

Ku rubuga www.santemagazine.fr bavuga ko ibumba ry’icyatsi rifasha mu kugabanya ububabare.

Bavuga ko umuntu afata ibumba ry’icyatsi (ifu), akayivanga n’amazi ashyushye macye, agakoroga kugeza bibaye nk’icyondo, agashyira ku gatambaro nyuma akarisiga aho ababara.

Iyo amaze kurisiga ahababa agomba gutegereza nibura isaha n’igice cyangwa abiri, kugira ngo ryume neza nyuma akaba yarikaraba, ububabare bukagabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Nasomye ko abana batemerewe kunywa ibumba, ni ukuri? Niba ari ukuri se abana bavugwa ni abangana bate? Murakoze

Mukeshimana yanditse ku itariki ya: 29-12-2023  →  Musubize

ese ko madam wanjye atwite kandi akaba arigata ibumba ry’icyatsi(nubamaze kubikora)kdi ndamubuza ntanyumve,ubwo ni izihe ngaruka rishobora kumutera?
murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 11-07-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza!!!
Ese ninde wadusubiza kukibazo twagarutseho turi benshi kijyanye no kurigata ibumba wanaribura ukabura amahoro kandi utanatwite?ese byamugiraho izihe ngaruka ?
Muraba mukoze cyane nukuri

Alias yanditse ku itariki ya: 6-03-2023  →  Musubize

Muraho? Uwiteka abahire! Mu gitabo cya Doctor ... Kitwa Sante par La nature vol ya 2 chap ya 6, mu nama nyinshi yatanze yavuzemo ko ibumba rirushya igogora arinayo mpamvu abaririgata baba bakwiriye kunywa amazi ya mugitondo ahagije.(ahura n’ibiro umubiri wawe ufite.) ibyo bituma ritakugiraho ingaruka Kd igogora rikihuta. Gusa ku bafite igifu gikora gahoro byaba byiza baritumbintse mu mazi amasaha 12 bakabona kurinywa. Tugishe inama kuri: 0788207777

Nkurikirende Dominique yanditse ku itariki ya: 17-06-2023  →  Musubize

Hejuru ko batubwiye ko abagore batwite batabyemerewe kdi nari nziko aribo ryakirewe

Soso yanditse ku itariki ya: 11-12-2022  →  Musubize

Nones biriya kuririgata nta ngaruka byatera umubiri rwose kurireka byarananiye mumfashe pe

Mukagasigwa emerthe yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

Muraho baganga beza, munsobanurire umufasha wange iyo atwite akunda gukoresha ibumba ry’icyatsi, ngo rituma umwana atwite agira ubuzima bwiza Kandi ngo ryongera ingano y’ubwonko bw’umwana urimunda ya nyina?. Ese nibyo?. Ese niyihe ndyo umubyeyi yakwibandaho itumwa ubwonko bw’umwana bukura kukigero kinini?. Murakoze.

Emmanuel TWIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 12-07-2021  →  Musubize

mwiriwe,,,ese umuntu ukunda kurigata ibumba yaribura akabura amahoro ,ntacyo bitwaye mubuzima? ko ngira ikibazo cya amaraso make,ese ryamfasha?

kobusingye Devotha yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Ikibazo cyajye nikimwebnkicya uwase umuntu uhora aririgata cg arirya yaribura akabura amahoro afite ikihe kibazo mumubiri?niba gihari cyavurwa Niki kuko jye ndarirya rikanzanira udusebe kururi nomwishinya kd kurireka byarananiye mpora ndishaka iyo ntaririye mpora mpekenya ururimi rurenda gucika narwo ndaribura stress zikamfata pe nabikizwa Niki

Liliane yanditse ku itariki ya: 3-03-2021  →  Musubize

Icyo wakora ni ugukoresha test sanguin ukareba ko ufite fer ihagije, nanjye byambayeho nyuma basanga mbura fer

Eugenie yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Mutubwire niba hari ingaruka ku barirya ari ifu kuko abenshi niko barirya kdi bakarirya buri kanya.Muti ryongera amaraso?ahubwo se iyo naririye ko mpungetwa nkumva nta mbaraga,gusa rimbuza kurya ibindi biryo,mba numva ariryo nshaka ryonyine.

Jeannine yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Ese umuntu ukunda kurirya cg kuririgata afite ikihe kibazo mumubiri we??iyo ari buze yumva ntamahoro afite akaba yarifataho uko agatima gateye ariko adatwite ese uwo muntu ntangaruka afite cg ikindi kibazo murakoze

Uwase yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

Ibumba ry’icyatsi ushobora kurirya? ( kuririgata).

Hope yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

Ibumba ry’icyatsi ushobora kurirya? ( kuririgata).

Hope yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka