Ibyo kurya bitanu umugore utwite akwiye kugendera kure

Umugore utwite akwiye gufata indyo yuzuye kugira ngo ashobore kubona intungamubiri akeneye ndetse n’izitunga umwana atwite.

Nubwo umugore utwite asabwa kurya no kunywa bihagije kuko aba agaburira n’umwana uri munda, hari ibyo atemerewe kurya cyangwa kunywa mu gihe atwite kuko byagira ingaruka mbi ku mwana atwite. Ibintu bitanu umugore utwite atemerewe mu gihe atwite.

1. Ntagombwa kunywa itabi

Umugore utwite abujijwe kunywa itabi, kuko bishyira umwana n’umubyeyi mu byago binyuranye, nko kuba inda yakwivumbagatanya ikaba yavamo, umwana agapfira mu nda, cyangwa akavuka atagejeje igihe.

Hari kandi n’ikibazo cy’uko umubyeyi utwite unywa atabi, akenshi abyara umwana ufite ibiro bicye bikabije.Abaganga bavuga ko ikibazo gikomeye cy’itabi ari uko bimwe mu birigize bishobora kunyura mu ngobyi y’umwana uri mu nda, bikamugiraho ingaruka mbi.

2. Ntagomba kunywa inzoga

Umugore utwite ntagomba kunywa inzoga, kuko ishobora gutuma umwana agira ibibazo by’indwara z’umutima bikazamukurikirana ubuzima bwe bwose.

Abahanga bamwe mu buvuzi bavuga ko kunywa inzoga nkeya kandi inshuro nkeya ntacyo byatwara, hakabaho n’abaganga bavuga ko inzoga yaba ari mbi cyane mu gihembwe cya mbere (mu mezi atatu ya mbere y’isamwa ry’umwana), gusa nta bushakashatsi burabyemeza.

Umuganga w’umunyamerika w’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore batwite n’abana bakiri mu nda witwa Krierger avuga ko ibyiza ari ukureka inzoga mu bihembwe byose umugore amara atwite, ni ukuvuga akamara amezi icyenda atanyoye inzoga.

3.Kunywa amata adatetse cyangwa za foromaje

Si byiza ko umugore utwite anywa amata adatetse kuko iyo amata adatetse aba yifitemo udukoko two mu bwoko bwa bagiteri twitwa “listeria”,dushobora gutera indwara, utwo dukoko kandi tuboneka no muri foromaje zatunganijwe nabi.

Iyo amata atetswe arashyuha akagera ku rugero rw’ubushyuhe rwo hejuru, ku buryo utwo dukoko dupfa, icyo gihe rero uyanyoye nta kibazo yagira.

4. Agomba kwirinda inyama zatunganirijwe mu ruganda cyangwa inyama zidahiye neza

N’ ubwo inyama zatunganirijwe mu ruganda zihuta gushya mu gihe umuntu adafite umwanya munini wo guteka, ariko si nziza ku mugore utwite, kuko hari ubwo ziba zongeyemo ibindi bintu byagirira nabi umubyeyi n’umwana atwite.

Ikindi kandi hari abantu bakunda kurya inyama zidahiye neza, umugore utwite we, ntakwiriye kurya inyama zidahiye neza kuko ashobora yakuramo bagiteri yitwa “listeria” iboneka mu nyama cyangwa amata bidatunganije neza. Iyo bagiteri ikaba itera indwara.

5. Ntagomba kurya inyama z’umwijima

Iyo umugore atwite hari ibyo kugabanya kurya, ariko n’ibyo agomba kuzinukwa burundu mu gihe cyose agitwite kugira ngo abungabunge ubuzima bw’umwana uri mu nda.

Inyama z’umwijima ni zimwe mu biribwa umugore utwite atagomba gukoza mu kanwa ke. Zaba zitetse zihiye cyangwa zokeje, zishobora kwangiza ubuzima bw’umwana. Impamvu izo nyama ari mbi ku buzima bw’umwana ni uko zikungahaye cyane kuri Vitamine A.

Iyo vitamin A ikaba ari mbi ku ruhu rw’umwana uri mu nda kuko ruba rworoshye cyane. Ibyiza ni ukutarya inyama z’umwijima n’ibindi bizishamikiyeho mu gihe cyose umugore atwite.

Abaganga bavuga ko ubundi umugore utwite atagomba kurenza micrograme 800 za Vitamine A ku munsi, kandi akenshi iyo ngano ikenewe ya Vitamine A, iraboneka mu byo kurya bisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

Jyewe ndatwita inda ikangwa nabi cyane pe ese hari icyo umuntu yakora basi ngo agire appetit

Uwera Esperance yanditse ku itariki ya: 27-03-2021  →  Musubize

Ese ko mfite Inda igiye kuzuza ukwezi kandi nkaba ndibwa Munda cyane nkugiye kujya mumihango biterwa niki ??? Ikindi nkiyo nunamye nkunamuka numva umugongo undiye nukubera iki????

Alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2022  →  Musubize

ESE UMUGORE UTWITE YEMEREWE GUKORESHA INDIMU?

ALIAS yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Murakoze kubwinama zanyu

Caline yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Mwiriwe kwicyinish utwite bitera iki kumwana cg kumubyey

Uwera Marie Jeanne yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Nonese ko iyo umugore utwite afite ikibazo cyamaraso make,ko mubyo bamutegeka gufata harimo ninyama yumwijima???

Alias yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza nagiye kwamuganga barambwira ngo mfite icyibazo cyimisemburo micye kuko narintinze gusama ariko nyuma yukwezi kumwe ndasama none mfite ubwoba mungire inama nkore icyi kugirango ntizongere kuvamo ese Koko byashoboka ko itavamo murakoze yesu abahe umugisha

Muraho nitwa alias yanditse ku itariki ya: 18-06-2020  →  Musubize

Gana kwamuganga ushake doc wabagore baragufasha nange byambagaho yageza amezi atatu ikavamo ngana muganga nasamye arayifunga ubu mfite atanu

Umubyeyi yanditse ku itariki ya: 3-02-2021  →  Musubize

Gana kwamuganga ushake doc wabagore baragufasha nange byambagaho yageza amezi atatu ikavamo ngana muganga nasamye arayifunga ubu mfite atanu

Umubyeyi yanditse ku itariki ya: 3-02-2021  →  Musubize

Niyihe ryo umugore utwite yarya murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Ese kurya indimu utwite haricyo byatwara ubuzima bw’umwana cg ubw’umubyeyi?

Fady yanditse ku itariki ya: 24-04-2020  →  Musubize

Mwiriwe, nkeneye ko munsobanurire muburyo bwimbitse, amafunguro umubye utwite yemerewe gufata detse ayo atemerewe murakoze. Ese ibumba ryicyatsi umugore utwite yemerewe kurinywa?

Alias yanditse ku itariki ya: 17-12-2019  →  Musubize

Mfite inda yibyumweru 32 none naciye muri ecigraohie basanga umwana afite 1kg600g uyumwana ntashobora kuvukana ibiro bike cyaneee

ALias yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Jyewe niko navutse ngana ntugire ikibazo azabaho.
Ngo bantwite yaryaga indimu gusa gusa.😂

Jojo yanditse ku itariki ya: 29-06-2020  →  Musubize

Humura umwana yiyongera ibiro mu minsi ya nyuma.

Joys yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Mfite inda yibyumweru 32 none naciye muri ecigraohie basanga umwana afite 1kg600g uyumwana ntashobora kuvukana ibiro bike cyaneee

ALias yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Humura rwose!kuko igihe gisigaye nicyo umwana yiyongeraho ibiro byinshi..amezi abiri nimenshi

Alias yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Mfite inda yibyumweru 32 none naciye muri ecigraohie basanga umwana afite 1kg600g uyumwana ntashobora kuvukana ibiro bike cyaneee

ALias yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka