Ibyo kurya bitanu umugore utwite akwiye kugendera kure

Umugore utwite akwiye gufata indyo yuzuye kugira ngo ashobore kubona intungamubiri akeneye ndetse n’izitunga umwana atwite.

Nubwo umugore utwite asabwa kurya no kunywa bihagije kuko aba agaburira n’umwana uri munda, hari ibyo atemerewe kurya cyangwa kunywa mu gihe atwite kuko byagira ingaruka mbi ku mwana atwite. Ibintu bitanu umugore utwite atemerewe mu gihe atwite.

1. Ntagombwa kunywa itabi

Umugore utwite abujijwe kunywa itabi, kuko bishyira umwana n’umubyeyi mu byago binyuranye, nko kuba inda yakwivumbagatanya ikaba yavamo, umwana agapfira mu nda, cyangwa akavuka atagejeje igihe.

Hari kandi n’ikibazo cy’uko umubyeyi utwite unywa atabi, akenshi abyara umwana ufite ibiro bicye bikabije.Abaganga bavuga ko ikibazo gikomeye cy’itabi ari uko bimwe mu birigize bishobora kunyura mu ngobyi y’umwana uri mu nda, bikamugiraho ingaruka mbi.

2. Ntagomba kunywa inzoga

Umugore utwite ntagomba kunywa inzoga, kuko ishobora gutuma umwana agira ibibazo by’indwara z’umutima bikazamukurikirana ubuzima bwe bwose.

Abahanga bamwe mu buvuzi bavuga ko kunywa inzoga nkeya kandi inshuro nkeya ntacyo byatwara, hakabaho n’abaganga bavuga ko inzoga yaba ari mbi cyane mu gihembwe cya mbere (mu mezi atatu ya mbere y’isamwa ry’umwana), gusa nta bushakashatsi burabyemeza.

Umuganga w’umunyamerika w’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abagore batwite n’abana bakiri mu nda witwa Krierger avuga ko ibyiza ari ukureka inzoga mu bihembwe byose umugore amara atwite, ni ukuvuga akamara amezi icyenda atanyoye inzoga.

3.Kunywa amata adatetse cyangwa za foromaje

Si byiza ko umugore utwite anywa amata adatetse kuko iyo amata adatetse aba yifitemo udukoko two mu bwoko bwa bagiteri twitwa “listeria”,dushobora gutera indwara, utwo dukoko kandi tuboneka no muri foromaje zatunganijwe nabi.

Iyo amata atetswe arashyuha akagera ku rugero rw’ubushyuhe rwo hejuru, ku buryo utwo dukoko dupfa, icyo gihe rero uyanyoye nta kibazo yagira.

4. Agomba kwirinda inyama zatunganirijwe mu ruganda cyangwa inyama zidahiye neza

N’ ubwo inyama zatunganirijwe mu ruganda zihuta gushya mu gihe umuntu adafite umwanya munini wo guteka, ariko si nziza ku mugore utwite, kuko hari ubwo ziba zongeyemo ibindi bintu byagirira nabi umubyeyi n’umwana atwite.

Ikindi kandi hari abantu bakunda kurya inyama zidahiye neza, umugore utwite we, ntakwiriye kurya inyama zidahiye neza kuko ashobora yakuramo bagiteri yitwa “listeria” iboneka mu nyama cyangwa amata bidatunganije neza. Iyo bagiteri ikaba itera indwara.

5. Ntagomba kurya inyama z’umwijima

Iyo umugore atwite hari ibyo kugabanya kurya, ariko n’ibyo agomba kuzinukwa burundu mu gihe cyose agitwite kugira ngo abungabunge ubuzima bw’umwana uri mu nda.

Inyama z’umwijima ni zimwe mu biribwa umugore utwite atagomba gukoza mu kanwa ke. Zaba zitetse zihiye cyangwa zokeje, zishobora kwangiza ubuzima bw’umwana. Impamvu izo nyama ari mbi ku buzima bw’umwana ni uko zikungahaye cyane kuri Vitamine A.

Iyo vitamin A ikaba ari mbi ku ruhu rw’umwana uri mu nda kuko ruba rworoshye cyane. Ibyiza ni ukutarya inyama z’umwijima n’ibindi bizishamikiyeho mu gihe cyose umugore atwite.

Abaganga bavuga ko ubundi umugore utwite atagomba kurenza micrograme 800 za Vitamine A ku munsi, kandi akenshi iyo ngano ikenewe ya Vitamine A, iraboneka mu byo kurya bisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

Umuntu arekera kubyara afite imyaka ingahe?
Konkunda kunkwa inzoga bizajyenda bite?
Niryari inda yigana?
Niki warya kuburyo umwana avukana ubwenge?

Alias yanditse ku itariki ya: 1-12-2022  →  Musubize

Umuntu arekera kubyara afite imyaka ingahe?
Konkunda kunkwa inzoga bizajyenda bite?
Niryari inda yigana?
Niki warya kuburyo umwana avukana ubwenge?

Alias yanditse ku itariki ya: 1-12-2022  →  Musubize

Pfite ibibazo nshaka gusobanukirwa:
1. Kurya urusenda nibibi ko mba numba ndushaka.
2. Ko mba numva ntashaka gukora imibonano biterwa niki?
3.ese iyo ndiye ibiryo ko ndumba inda bikanga kunshiramo?
4.ese umugore utwite yaryama gute?
5.ese iyo umugore utwite ayaragura burikanya kd akanyara udukari duke biterwa niki?

Angelique yanditse ku itariki ya: 1-12-2022  →  Musubize

ndabashimiye murakoze ku ubw’inama zanyu nziza pe ibi biranyubatse cyane.

pelagie yanditse ku itariki ya: 24-09-2022  →  Musubize

Ese umugani kwikinisha utwite byangiza iki kumugore utwite cg ku mwana atwite

Alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza!nashakaga kubabaza ubu ntwite inda yamezi 2 nigice ikibazo ni iki:ndarya nkumva ibiryo byanze kuva munda cg nkumva igifu kindya ikind maze nka 2days nywa fanta ya tonic kugirango numve mbyimbutse nayobewe impamvu peuh munfashe ikind nariye akijima kamwe ejo hahise Hari ikibazo??murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Pfite inda ijyihe kujyira amezi ane arko ntumva inzoka ziruka munda nka ntatumba inda

alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza ese umuntu iyo atwite test nibone inda biba byaratewe Niki ndabinginze munsobanurire

Anisa yanditse ku itariki ya: 30-07-2022  →  Musubize

Umuravumba ugira ingaruka mbi ku mugore utwite? Murakoze

Grace yanditse ku itariki ya: 27-06-2022  →  Musubize

Mwaramutse? Nimungirinama, ngo mbese icyayi cyirimo tangawizi nikibi kumugore utwite?

Alias yanditse ku itariki ya: 2-10-2021  →  Musubize

Mwiriwe neza nashakaga kubabaza nkubu inda yanjy igeze mumezi arindwi nayujuje ejo bundi ariko igifite atandatu nariy agasenda gake ariko ubu nararuhagaritse nashaka kubaza niba harikibazo bizagira kumwana ikindi ninyama yumwijima narayiriye muruko kwezi kwagatandatu nkakabiri gusa pe mumfashe mubwire nizero ntakibzo bizagira kumwana murakoze🙏

Jojouwimana yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

Mwiriwe nababazaga else kuryama ugaramye Kandi utwite kumezi 6 arindwi7 bigira uzihe ngaruka kumwanya?

Marcelline yanditse ku itariki ya: 19-10-2022  →  Musubize

Muraho neza nashakaga kubaza nonese uwayiriye iyo nyama yumwijima nkakabiri donc imins nkibiri gusa harikibaz bizagira kumwana?? Mumfashe kunsubiza ndabinginze hanyuma inda yanjy ifite ubu 7mois ariko igifite 6 mois naryaga urusenda gake cyane kk numvaga ngashaka pe ariko ubu nararureste rwose nizere ko ntacyo bizatwara umwana wanjye murakoze🙏

Jojouwimana yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

Hello ese mwamfasha kumenya igihe umutima w’umwana uba waremwe?

Davina yanditse ku itariki ya: 17-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka