Abayeho ate nyuma y’amezi atandatu avuye muri koma agasanga iwe haragurishijwe?

Ayingeneye Léonie utuye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arishimira ko akiriho nyuma y’uko yari yarihebye abona ko nta gihe asigaje ku isi.

Aha yari avuye muri koma yari amazemo imyaka itatu
Aha yari avuye muri koma yari amazemo imyaka itatu

Kigali Today yabagejejeho inkuru ku itariki 01 Ukwakira 2020, yari ifite umutwe ugira uti “Yamaze imyaka itatu muri koma, aje asanga ahari iwe barahateje” yatabarizaga uyu mugore wasabaga icumbi nyuma y’uko yari amaze imyaka itatu muri koma. Yari arwariye indwara ikomeye mu bitaro bya Ruhengeri, arwajwe n’umwana we uri munsi y’imyaka 10 nyuma y’uko uwo bashakanye amutaye.

Yavugaga ko umugabo we yabonye amaze kurwara indwara idasanzwe aramuta, agurisha imitungo yose yo mu rugo irimo n’inzu, ajya kwishakira undi mugore.

Uwo mugore akimara gukanguka nyuma y’imyaka itatu, ngo yisanze arwajwe n’umwana we agwa mu kantu amushimira ubutwari yagize.

Mu kiganiro yongeye kugirana na Kigali Today nyuma y’amezi atandatu avuye mu bitaro, avuga ko ubwo yirebaga, uburyo yari yarananutse, atabasha kuvuga no guhaguruka aho yari aryamye mu bitaro, ngo byamuteye kwiheba ndetse atekereza byinshi ku buzima bwe nyuma y’uko atararwara ngo yari umugore munini.

Avuga ko ubwo bamwicazaga mu kagare atashye ahahoze ari we yatunguwe no gusanga hari kuzamurwa etaje, abajije abaturanyi bamubwira ko umugabo yagurishije ababwira ko umugore we yapfuye, gusa ngo yaganiraga n’abo baturage bamwe bamuhunga ngo ni umuzimu dore ko umugabo we yari yarabumvishije ko umugore we yapfuye.

Ayingeneye avuga ko ubwo abantu bose bamuhungaga yakiriwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Muhe witwa Murekatete Delphine, ari na we ngo utumye kuri iyi saha akiriho dore ko yiyemeje kumwitangira, amukorera byose bikenerwa n’umurwayi nta kiguzi ubu akaba atangiye kugarura ubuzima.

Ati “Uyu mubyeyi ntacyo nabona namwitura, ni Imana yamundangiye, buriya igihe cyanjye cyo gupfa ntabwo cyari cyageze impa uyu mubyeyi”.

Arongera ati “Nageze iwe musaba kumfasha ngo ndebe ko namara byibura icyumweru kimwe kuri iyi si kuko nta cyizere nari mfite cyo kubaho, none dore maze amezi atandatu nkiriho ahubwo ndi gukira, uyu mubyeyi amfashe neza pe ibyo ankorera mbona bindenze bikora bake, nta n’ubwo nari nzi ko umuntu yakwitangira undi bigeze aha, nzakira kubera Imana”.

Uwo mubyeyi avuga ko intoki n’amaboko byamaze kurambuka, ngo ibice byose by’umubiri birakora neza ngo igisigaye ni amaguru atarakora. Ni ho ahera asaba ubufasha bwo kujya mu bitaro akanyuzwa mu cyuma bakareba ikibazo imitsi y’amaguru yagize.

Ati “Intoki n’amaboko ntibyakoraga ariko ubu birakora neza, ubu ndafata ikintu mu ntoki, ariko igisigaye ni amaguru, sinzi niba Leta yamfasha ikanyuza mu cyuma bakareba niba imitsi y’amaguru igikora, kuko ntabwo mbasha kurambura amaguru, Leta indwanyeho ikamfasha ku kibazo cy’amaguru nagira icyizere ko nzakira nkabasha kongera kugenda”.

Avuga ko yamaze kugarura icyizere cyo kubaho
Avuga ko yamaze kugarura icyizere cyo kubaho

Umuyobozi w’Umudugudu wa Muhe, Murekatete Delphine, wita ku burwayi bwa Ayingeneye, avuga ko ashimira Imana kuko na we yabonaga ko ubuzima bw’uwo mugore buri mu marembera ubwo yamwakiraga akiva mu bitaro aho atabashaga no kurya.

Yagize ati “Ubwo namuzanaga hano iwanjye, ntabwo nari nzi ko ashobora kumara icyumweru ariho kuko atabashaga no kumira akayiko k’igikoma, ariko nasenze Imana iramfasha, ntangira kumushakira ibiribwa bifite intungamubiri nkatogosa inyama nkamutamika agasosi nabona karenze umuhogo nganshimira Imana”.
Uwo muyobozi avuga ko uko iminsi yagendaga ishira ari ko yabonaga Ayingeneye agarura ubuzima.

Ati “Buhoro buhoro buri munota nkamuha ako kurya, niba umuhaye imbuto mu kanya ukamuha amata, niba umuhaye amata mu kanya ukamuha umutobe w’imbuto (jus), hashira akanya ukamuha agasosi k’inyama gutyo gutyo, none ubu uramuha ibiryo ku isahani akabimara”.

Uwo mubyeyi avuga ko azakomeza kurwana urugamba ryo gufasha uwo murwayi kugira ngo abone ko yakira neza, akarokoka urupfu aho ngo yari yarihebye.

Gusa aravuga ko kuba yita kuri uwo murwayi biri mu nshingano ze, kandi biri no mu butumwa Imana isaba abantu bw’urukundo.

Ati “Erega hari ikintu kimwe Imana iba idushakaho, ni uko tutajya tukimenya, Imana idushakaho urukundo ikatubwira ngo muhoze abarira kuko nawe ntabwo uba uzi uzaguhoza ejo, gusa nk’ubu Imana imfashije nkabona aratambutse, Mana nayibyinira, nk’ubu uwampa ubushobozi namujyana no mu bihugu byo hanze bakamunanura amaguru agakira kuko ikibura ni amafaranga naho amaguru yo yakira akongera akagenda, njya nsenga Imana ntizankoze isoni byibura azakire”.

Uwo muyobozi w’Umudugudu avuga ko umugabo wa Ayingeneye yafashwe n’inzego z’ubuyobozi arafungwa, ariko nyuma ngo yarafunguwe ategekwa gusura umugore we aho arwariye aho yanasabwe kwereka umugore we aho amafaranga yagurishije inzu yayashyize, dore ko yabwiraga ubuyobozi ko yayamuguriyemo indi.

Ngo bamusabye kujya kubereka iyo nzu yaguriye umugore we, mu gihe abemereye ko bajyana kuyireba abaca mu rihumye arabatoroka, ubu ngo ntibazi agace yerekejemo.

Uwo mubyeyi avuga ko ikibazo cya Ayingeneye kikimara gutangazwa mu binyamakuru hari umugiraneza wabahaye inkunga yo gufasha uwo mubyeyi muri ubwo burwayi.

Umwana we wamurwaje muri iyo myaka itatu ubu yarasubiye mu ishuri aho yiga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ribanza rya Regina Pacis, ni ku nkunga y’umugiraneza wiyemeje kumwishyurira amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mana we uri umukozi wumuhanga kdi ushoboye byose uzakize uyu mubyeyi kdi uhe umugisha ukomeje kumwitaho

Jeannette yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

Mana we uri umukozi wumuhanga kdi ushoboye byose uzakize uyu mubyeyi kdi uhe umugisha ukomeje kumwitaho

Jeannette yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

Mana ujya utanga abantu bazima bakita ku bandi bakeneye ubufasha, ndagushimye wa Mana we uri umukozi wumuhanga pe

Munezero solange yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka