Yamaze imyaka itatu muri koma, aje asanga ahari iwe barahateje

Ayingeneye Léonie utuye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arasaba ubufasha bwo kubona aho aba nyuma y’imyaka itatu arwariye mu bitaro bya Ruhengeri, aho atahiye agatungurwa no gusanga uwari umugabo we yaragurishjije inzu n’ibiyirimo byose.

Ubu Ayingeneye agendera mu kagare kagenewe abantu bafite ubumuga. Aha acumbikiwe n'uwari umuturanyi wabo
Ubu Ayingeneye agendera mu kagare kagenewe abantu bafite ubumuga. Aha acumbikiwe n’uwari umuturanyi wabo

Uwo mugore ufite umwana umwe w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka umunani, avuga ko yarwaye indwara idasanzwe yari yaramuteye guta ubwenge mu gihe cy’imyaka itatu, aho yari arwajwe n’uwo mwana we.

Aganira na Kigali Today yicaye mu kagare kagenewe abafite ubumuga, byagaragaraga ko atarakira neza, kuko avuga ururimi rutava mu kanwa, akavuga ko muri iyo myaka itatu yarwaye atabashaga kumenya aho ari n’icyerekezo aherereyemo, dore ko ngo yabaye nk’uta ubwenge.

Uretse kuba yicaye muri ako kagare, ntabasha guhagarara ngo abe yakwijyana mu bwiherero, kuko bigaragara ko amaguru ye adakora.

Agira ati “Iyo myaka yose namaze mu bitaro nta wo mu muryango wanjye waje kunyitaho nari intabwa ndetse n’umugabo wanjye ntiyigeze ansura, ni aka kana kanjye kandwaje muri iyo myaka itatu yose kuva mu mwaka wa 2017 ntazi aho ndi, abagiraneza mu bitaro bari bafite abarwayi ni bo bafashaga umwana wanjye kunyitaho muri iyo myaka yose”.

Avuga ko uburwayi yarwaye na we bwamuteye urujijo, kuko ngo bwizanye atangira kumva atakibasha kwicara no guhagarara, birangira ataye ubwenge ku buryo atamenye n’uburyo yageze mu bitaro.

Mu myaka itatu yamazemu bitaro yari arwajwe n'umwana we w'imyaka umunani
Mu myaka itatu yamazemu bitaro yari arwajwe n’umwana we w’imyaka umunani

Mu byamuteye ubwoba ngo ni ukubona abantu bambaye udupfukamunwa no kubona bamuhunga bamwita umuzimu.

Uwo mugore ngo akizanzamuka yatewe ubwoba no kubona abantu bose bamukikije bambaye udufukamunwa yibaza ibyabaye mu gihugu, ikindi ngo akigera aho yari atuye yatewe ubwoba no kubona abantu bose bamuzi bamuhunga bose bavuga ngo babonye umuzimu.

Ati “Kuba ntaramenye uko hanze hameze, ni uko ntabashaga kugenda ngo ngere hanze, nta n’ubwo nabashaga kumenya umuntu. Nsohotse bwa mbere mbona abantu bose bambaye udupfukamunwa bintera ubwoba, mbajije impamvu umwana wanjye ansobanurira ko hari indwara yateye aho abantu bose ku isi basabwe kwambara udupfukamunwa”.

Kubera ubumuga yatewe n'ubwo burwayi ntabwo abasha kuvuga neza
Kubera ubumuga yatewe n’ubwo burwayi ntabwo abasha kuvuga neza

Arongera agira ati “Ubwo naratashye nkigera mu ikaritsiye nari ntuyemo ngenda mu kagare, mbona abantu bose barampunga ngo ndi umuzimu, nyuma babonye ko ndi muzima bansobanurira ko ari umugabo wababwiye ko napfuye, mu rwego rwo gushaka uburyo agurisha inzu”.

Uwo mugore kandi ngo yatunguwe no kugera mu rugo iwe asanga inzu barayisenye bari kuzamura etaje, abajije bati “umugabo wawe yaragurishije”!

Ni ho ahera asaba ubufasha bwo kubona aho aba n’umwana we dore ko ubu acumbitse ku muyobozi w’Umudugudu. Uretse ubufasha, uwo mugore arasaba kandi abashinzwe ubutabera gukurikirana umugabo we wamutaye akagurisha n’imitungo abeshya ko yapfuye, dore ko iminsi amaze avuye mu bitaro atazi amakuru y’umugabo we ngo baherukana mu mwaka wa 2016.

Umugabo we arabihakana

Ahahoze ari iwe yasanze hari kubakwa umuturirwa
Ahahoze ari iwe yasanze hari kubakwa umuturirwa

Mu kumenya neza amakuru ku byo uwo mugore ashinja umugabo we, Kigali Today yamuhamagaye ku murongo wa telefoni igendanwa, uwo mugabo witwa Habimana Idrissa avuga ko uwo mugore yamutaye ajya iwabo ubwo bari bakimara kugura iyo nzu amugabo avuga ko yari ishaje cyane.

Ngo icyo bapfaga ni uko umugabo yashakaga kugurisha ngo bimukire ahajyanye n’ubushobozi bwabo dore ko iyo nzu yendaga kubagwaho kandi badafite ubushobozi bwo kubaka muri icyo gice gituyemo abakire, umugore bagashwana akahukana.

Ati “Uwo mugore yagiye iwabo ajyana n’ibyangombwa by’aho dutuye, biba ngombwa ko nitabaza ubuyobozi bampesha icyo gipapuro. Kubera ko inzu yari ishaje ntashoboraga kuba nakubaka muri iyo karitsiye, byabaye ngombwa ko ngurisha bantegeka gutanga ibihumbi 100 byo gufasha umwana wanjye”.

Uwo mugabo kandi arahakana ibyo umugore amushinja avuga ko yagurishije inzu abeshya ko umugore yapfuye, avuga ko yanamenye ko umugore yarwaye akomeza no kumusura aho yari arwariye mu mavuriro ya kinyarwanda anamugemuriye, ngo aho atamusuye ni mu bitaro bya Ruhengeri ariko ngo na bwo bajyaga bavugana akanamwoherereza amafaranga kuri telefoni yo kwifashisha.

Uwo mugabo wabwiye Kigali Today ko akora umwuga w’ubukanishi, avuga ko nta kindi yamarira uwo mugore kuko ngo iho yagurishije ari umutungo we wavuye mu maboko ye, gusa ngo icyo yamuha ni itike imujyana kwa Nyirarume i Rubavu aho yafatiwe n’uburwayi.

Abaturanyi b’uyu muryango bo bavuga iki?

Umwe mu baturani aremeza ko umugabo yagurishije inzu avuga ko umugore we yapfuye
Umwe mu baturani aremeza ko umugabo yagurishije inzu avuga ko umugore we yapfuye

Mu gihe uwo muryango ukomeje kwitana ba mwana ku igurishwa ry’umutungo w’urugo, bamwe mu baturanyi b’uwo muryango baranyomoza ibyo uwo mugabo avuga. Babwiye Kigali Today ko umugabo yari yarababeshye ko umugore we yapfuye.

Ayinkamiye Dancille ati “Ndi umwe mu nshuti z’uyu muryango, ni nanjye wabandikiye bagura inzu babagamo, bose barafatanyije no mu nyandiko narabyanditse, ariko ubwo umugabo yazaga kuhagurisha naritambitse ndabyanga nti ntabwo wagurisha umutungo w’urugo umugore adahari. Umuguzi wa mbere yarabyumvise aragenda, uwa kabiri yihererana uwo mugabo aramwishyura”.

Ayinkamiye avuga ko yatunguwe no kubona uwo mugore aje mu gihe bari barabwiwe ko yapfuye.

Ati “Uwo mugabo ubwo yagurishaga yemezaga abantu bose ko umugore we yapfuye ko bamaze kumuhamba. Ejobundi abana banjye baza biruka bavuga ko hari umugore babonye mu kagare abantu bayobewe.

Mu gihe ngiye kureba nsanga ni Mama Frank nsanga ndamuzi ndatungurwa, ndamubaza nti uracyanyibuka ati ndakwibuka avuga n’izina ryanjye, nti ko batubwiye ko wapfuye, ati ninde wabivuze nti ni umugabo wawe, ati yarababeshye nari ndwariye mu bitaro bya Musanze mazeyo imyaka itatu, yari amayeri yo kugira ngo agurishe”.

Ayinkamiye n’abandi baturanyi b’uwo muryango, barasaba ko uwo mugabo yashakishwa akaryozwa ibyo yakoze, uwo mugore n’umwana we bakabona ubutabera ku mitungo yabo ndetse bakanafashwa kuko ubwo burwayi bwamuviriyemo ubumuga budakira.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko ikibazo cy’uwo mubyeyi bakimenye kandi biteguye kumufasha no gushakisha amakuru nyayo y’aho umugabo we aherereye, hakarebwa n’icyo amategeko ateganya nk’uko Kigali Tiday yabitangarijwe na Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage.

Kamanzi Axelle Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage
Kamanzi Axelle Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

Agira ati “Ikibazo turi kugikemura tunyura mu buryo bwo gushakisha amakuru no kureba icyo itegeko riteganya, ariko ku mibereho y’uyu mugore mu buryo bwihuturwa turi kumushakira ahantu aba acumbitse no kumushakira uburyo abaho neza, afite ubumuga bukomeye kandi ni umuturage w’igihugu, agomba kubaho neza atekanye kuko ubumuga afite ntibuvuze ko agomba gupfa, niyo mpamvu turi ku mushakira uburyo abaho neza, ahasigaye hagakurikiranwa iby’uburenganzira bwe n’icyo amategeko amuteganyiriza”.

Uretse kuba uwo mugore atagira aho acumbika ndetse n’ibimutunga, akenera no kubona ibikoresho by’isuku bimufasha guhangana n’ibibazo yatewe n’iyo ndwara, kuko ku munsi akoresha pamperise eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mbega umugabo mubi agombe abihanirwe

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Mbega umugabo winyamanswa mubyukuri ndababaye,umuntu mwabyaranye koko ukamutererana kuriya? Uwo mugabo winyamanswa yabujije numwana we uburenganzira bwose nubwo kwiga? Mumfashe uwo imiryango ubone ubutabera peee

Nyiramwiza Sifa yanditse ku itariki ya: 2-10-2020  →  Musubize

Niba iyi nkuru ariyo koko, uyu mudamu akaba yari yarasezeranye n’umugabo we aracyafite uburenganzira 100% kuri uyu mutungo ahubwo uwawuguze yihutire gushaka uwo baguze mu maguru mashya asubizwe amafaranga yishyuye bitabaye ibyo azabihomberamo.

ikindi kandi baramutse bataranasezeranye uwo mugabo afite kuryozwa icyaha cy’ubuhemu yakorewe uwo babyaranye kdi yibuke ko uwo mwana babyaranye afite nawe uburenganzira busesuye k’umutungo se yagurishije mugihe nyina atarai ahari kabone niyo yaba yaramuhaye uyu mwana aracyari muto cyane ntiyemerewe kuba yatanga uburenganzira bwo kugurisha na cyane ko uyu mugabo atamureraga. sindi umunyamategeko ariko niko mbyumva ntibasiragize uwo mugore ngo barasshakisha umugabo babasubize ibyabo uwaguze nibwirako we aite n’ubushozi yishakire uwo baguze

HABYARIMANA Athanase yanditse ku itariki ya: 2-10-2020  →  Musubize

0788844275 Alain Bertrand muzame NOMERO MAZE MBAFASHE

Alain yanditse ku itariki ya: 2-10-2020  →  Musubize

Uwo mubyeyi niyihanga akomere imana yamurokoye
Izanagena uko azabaho nakana
Ke gsa uwo mugabo yibuke ko nawe afite umubiri yarahemutse cyane
Kigali today murabambe
Kunkuru zicukumbuye

Ntirenganya FERDINAND yanditse ku itariki ya: 2-10-2020  →  Musubize

Mbega inkuru ibabaje, nukuri ndashimira cyane itangazamakuru kuko muri ijwi rya rubanda.

uwo mugabo rwose akurikirwe abihanirwe kuko iryo gura ry’ubutaka ndumva ryarabayemo amanyanga kdi nabo bayobozi avuga bamuhaye uburenganzira bwo kugurisha kandi afite umugore ndetse n’umwana babyaranye nabo babazwe amakuru kuko ibi bintu ntibisobnutse pe kuko ndumva hari amanyanga menshi yakoresheje.
none uwaguze we yaguze ate kdi kumasezerano y’ubugure bw’inzu Bose banditseho ko bafatanyije kugura, yarangiza ngo umugore yarapfuye. isi igeze ahabi pe, ndabona bitoroshye.
urwego rw’igihugu rubishinzwe rwose rufashe uwo mudamu kuko ibyiryo gurisha ntabwo risobanutse. RIB nziza rwose twizeye ko ifasha abaturage ibibemo uwo mugabo aryozwe ibyo yakoze, agize kubeshya ko umugore yapfuye, agize kugurisha aho bari batuye birababaje pe ni agahinda gakomeye.
turashimira cyaneee, uyu mwana w’umuhungu pe yabaye intwari ikomeye kuko bishobora bacye.
abayobozi b’akarere rwose bafashe uwo mubyeyi mukibazo cye kuko n’Imana izabibahembera gufasha umukene.

murakoze.

Kennedy yanditse ku itariki ya: 1-10-2020  →  Musubize

Ubundi itangazamakuru muri ijwi rya rubanda rigera kure!
None rero nimuvuganire uwo mudamu kuko urumva ko ataranasobanukirwa aho isi igeze muri ibi bihe by’akaga. Jye ndumva akwiriye gufashwa kubona aho ataha ndetse n’igihe yazaba atariho uwo mwana akazabona aho asigara kubera ubutwari yagize bwo kudatererana nyina, ndetse uwo mugabo azaryozwe ubwo buryarya yagize ndetse no kuvuga ko yapfuye akamuta mu bitaro, agatererana na kariya kana.
Ikindi ndumva uwo mwana yakagombye kugira ishimwe agirirwa kuko imyaka 3 yose yimwitayeho adakora kdi yizeye ko azakira. Ese buriya uretse kurya Ku byo abandi bazanye, mutekereza ko uriya mwana yambaraga iki muri iyo myaka yose? Ese mutekereza ko uwo mwana atagize abamuca intege ko nyina atazakira nyuma y’iyo myaka yose? Ese iyo yabonaga abandi bana bajya Ku ishuri mutekereza ko yiyumvaga ate? Wenda hari n’abamwizezaga ngo bijyanire bazamwitaho. Ibyo uwo mwana yakoze n’imyaka afite bishobora bake rwoxe.
Please nimwihangane mumubere ijwi rwoxe!!!

Jean John YOHANI yanditse ku itariki ya: 1-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka