Wari uzi ko kurya umunyu mwinshi bishobora kwangiza ubwonko? - Dore izindi ngaruka

Umunyu ni ingenzi mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu, ukaba n’ikintu gikomeye mu mateka y’isi, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko abasirikare b’Abaromani bahabwaga umunyu nk’igice cy’umushahara wabo. Iyo umuntu arya umunyu ku rugero ruto cyane, bimuteza ingorane.

Umunyu ni ingenzi ku buzima, ariko iyo ukoreshejwe mu rugero
Umunyu ni ingenzi ku buzima, ariko iyo ukoreshejwe mu rugero

Nubwo umunyu uri ku rugero rwiza ruringaniye ugira akamaro mu mubiri w’umuntu, iyo umuntu ariye mwinshi bimuviramo ingaruka zirimo kurwara indwara zitandukanye zishobora no kumuhitana mu gihe ativuje neza.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko umuntu adakwiye kurenza hagati ya garama eshanu (5g) na garama esheshatu (6g) z’umunyu ku munsi ( 2.4g za sodium), ni ukuvuga akayiko gato nka ka kandi bashyirisha isukari mu cyayi.

1. Umunyu mwinshi ushobora kwangiza impyiko

Umunyu mwinshi utuma umubiri ubika amazi. Kugira ngo umubiri ushobore kugabanya umunyu umuntu yariye, biwusaba kubika amazi. Icyo gihe rero bisaba ko impyiko zikora cyane kugira ngo ziyungurure amazi y’umurengera ari mu mubiri.
Mu gihe mu maraso y’umuntu harimo amazi menshi, bituma imitsi yitwa imijyana ikora cyane ku buryo budasanzwe, ibyo rero bikananiza imijyana igana ku mpyiko.

Uko kunanirwa gukabije kw’imijyana gutuma yangirika, bigatuma n’impyiko zirwara, iyo zitavuwe neza, zigera aho zikananirwa gukora akazi kazo bikaba byahitana umuntu.

2. Umunyu mwinshi watera umuvuduko w’amaraso ukabije

Iyo umubiri w’umuntu ugerageza gufungura umunyu uri mu maraso wifashishije amazi ugumana, bituma ingano y’amaraso anyura mu mitsi yiyongera . Ubundi bavuga umuvuduko w’amaraso ukabije, iyo barebye uko umutima ukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo winjize amaraso mu mitsi y’imijyana.

Iyo imitsi y’imijyana ibaye mito bituma amaraso anyuramo bigoranye. Iyo uwo muyoboro wagenewe kunyuramo amaraso mu mutsi ubaye muto cyane, byongera igipimo cy’umuvuduko w’amaraso. Igikurikiraho rero ni uko iyo mijyana ishobora guturika cyangwa ikifunga. Iyo bigenze bityo hari ubwo umuntu ahita apfa, cyangwa hakagira inyama ye yo mu nda yangirika na byo bikaba byamuganisha ku rupfu.

3. Umunyu mwinshi ushobora gutera indwara y’umutima (Heart Attack)

Kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso byangiza imitsi ijyana mu mutima. Akenshi ikimenyetso cya mbere cyerekana ko imitsi ijyana mu mutima yangiritse, ni ukurwara indwara ya anjine (angina),no kubabara mu gihe umuntu akoze igikorwa gisaba imbaraga. Iyo icyo kibazo cy’amaraso atagera mu mutima gikomeje, hakurikiraho kubura umwuka mwiza(oxygene), nyuma bikangiza inyama y’umutima.

Umunyu mwinshi uganisha ku iturika cyangwa ifunga ry’imitsi y’imijyana igeza amaraso mu mutima. Igice cy’umutima kitageramo amaraso kirapfa, hagakurikiraho kuba umuntu yarwara umutima bitunguranye (heart attack).

4. Kurya umunyu mwinshi bishobora gutera ibibazo by’ubwonko

Kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso byangiza imitsi y’imijyana igemurira ubwonko . Iyo utunyangingo tw’ubwonko (cells) tutabona umwuka mwiza (oxygene), turapfa cyangwa ntidukore neza. Ibyo bikaba byatera indwara yitwa “dementia” mu cyongereza, iterwa no kuba ubwonko burwaye cyangwa bwarakomeretse.
Umuntu warwaye iyo ndwara arangwa no kwibagirwa cyane, guhinduka kw’imiterere (personality), agatangira gutekereza mu buryo budasobanutse.

Hakurikiraho guturika k’umutsi wo mu bwonko (stroke), iyo ibyo bibaye amaraso akwirakwira mu bice bitandukanye by’ubwonko. Ibice by’ubwonko byamenetseho ayo maraso birapfa. Kugenzura ingano y’umunyu umuntu arya, byamurinda indwara ya dementia no stroke.

5. Kanseri (Cancer)

Nubwo isano iri hagati y’umunyu na kanseri ari nto, ariko irahari. Kurya umunyu mwinshi urimo “sodium”, bitera kanseri y’igifu. Niba ari ikibazo giterwa n’indyo mbi itarimo imboga n’imbuto ubushakashatsi ntiburabisobanura.

Gusa, abantu barya umunyu mwinshi ni bo bakunda kugira agakoko ko mu bwoko bwa (bacterie) kitwa “H.Pylori”, aka kakaba kagira aho gahuriye na kanseri y’igifu.

Ikindi kandi, kurya umunyu mwinshi bitera umubyibuho ukabije(obesity), uwo mubyibuho ukabije na wo ushobora gutera kanseri. Kugabanya ingano y’umunyu umuntu arya, byamugabanyiriza ibyago byo kurwara kanseri.

6. Kurya umunyu mwinshi byatera indwara y’amagufa (Osteoporosis)

“Osteoporosis” bivuze kwangirika kw’amagufa uko imyaka ihita. Hari impamvu zitandukanye zatera “osteoporosis” harimo, kudakora imyitozo,no kunywa ibinyobwa birimo soda. Gusa uko umuntu arya umunyu mwinshi ni ko atakaza “calcium”, kandi calcium ni yo ikomeza amagufa .

Iyo amagufa abuze calcium arushaho koroha, kandi iyo amagufa yoroshye aba ashobora no kuvunika byoroshye. Kugabanya ingano y’umunyu umuntu arya no kongera ibiribwa bikungahaye kuri calcium na Vitamine D, byakumira indwara ya osteoporosis.

Umunyu uraryoha ni byo, kandi unafasha mu mikorere y’umubiri w’umuntu, ariko ikibabaje ni uko hari abantu barya umunyu ukubye kabiri uwo bemerewe ku munsi.

Nyuma yo kumenya ingaruka zo kurya umunyu mwinshi, birakwiye ko abantu biga kugabanya umunyu, bakirinda kujya bategura uducupa tw’umunyu ku meza, kuko hari abantu bongera umunyu mu byo kurya bataranabiryaho kubera akamenyero gusa.

Ikibazo gikomeye cy’umuvuduko w’amaraso ni uko ari “rwica ruhoze”. Abantu benshi bamenya ko bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije batinze . Ibyiza ni uko abantu bajya bipimisha umuvuduko w’amaraso kenshi, bakanagabanya n’ingano y’umunyu barya. Ibyo bizabageza ku buzima buzira umuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese Kenya amazi atetse arimo umyu uringaniye biafra igaruka zihe mbi kumubiri wumuntu?bimarira iki umubir
i wumuntu?

Alias yanditse ku itariki ya: 23-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka