Urubyiruko rwishyize hamwe ngo rufashe abarwayi batishoboye
Urubyiruko rwishyize hamwe mu kigo cyitwa Solid Africa kugira ngo rufashe cyane cyane abarwayi bakunze kugana ibitaro bafite ubushobozi buke butuma babaho nabi kandi barwaye, bikabagiraho ingaruka zo kudakira neza.
Ibi uru rubyiruko rukora rwabitekereje nyuma yo kubona ko hari abarwayi baba nta bushobozi bafite mu bitaro, ugasanga baravurwa bakabura imiti bandikiwe kuko ubwisungane mu buvuzi butayibishyurira, abandi ugasanga babyaye ariko babura amafaranga yo kwishyura bagafungirwa mu bitaro, abo imiti imerera nabi kubera kubura amafunguro ahagije n’ibindi byinshi byatumaga abarwayi baheranwa n’ubwigunge, bikabaviramo kudakira neza.

Umuyobozi wa Solid Africa, Kamaliza Isabelle yatangarije Kigali today uburyo bakora iki gikorwa ndetse anakangurira abandi kugira umutima utabara kuko ineza buri gihe umuntu akora ayisanga imbere.
Aragira ati “Nyuma yo kubona ibibazo abarwayi batishoboye bakunze guhura nabyo mu bitaro bya Leta, twishyize hamwe nka Solid Africa urubyiruko rufite umutima utabara, kugira ngo tugire icyo twabafasha, babashe gukira basubire mu ngo zabo”.
Iki gikorwa Solid Africa ikorera mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) no mu bitaro bya Muhima, Kamaliza avuga ko mu byo bafasha abo barwayi harimo kugaburira abagera kuri 300 buri munsi, kugurira imiti abarwayi ubwisungane mu buvuzi butabishyurira, no kubaha ibikoresho by’isuku birimo amasabune, imiti y’amenyo n’ibindi.

Solid Africa kandi ibaha amazi meza asukuye aho babashyiriyeho icyuma gisukura amazi buri murwayi akaba anywa amazi meza, igaha amatike yo gutaha abasezerewe mu bitaro batayafite, ndetse ku bufatanye n’ibitaro bakaba barashyizeho n’icyumba abana bakiniramo bise “Kina ukire” kugira ngo abana be kwicwa n’irungu cyane cyane mu gihe bagikurikiranwa n’abaganga borohewe, cyangwa se bari kumwe n’ababyeyi babo barwaye.
Ibi bikorwa Solid Africa ikorera abarwayi bo muri ibyo bitaro buri munsi, Kamaliza atangaza ko ubushobozi bw’ibanze babwivanamo nk’abanyamuryango, ubundi bafite ibigo bibafasha muri iki gikorwa birimo icya Minimex kibaha ifu batekamo igikoma bagemurira abarwayi, ikigo cya Soft kibaha impapuro z’isuku, bakagira na Rwanda Chik ibaha amagi.

Uru rubyiruko kandi rugurisha imipira yo kwambara, bagakora ibitaramo by’abahanzi byishyuza amafaranga, ndetse bakaba bafite n’abandi bantu babashyigikira muri icyo gikorwa, aho buri kwezi babagenera amafaranga yo gukoresha muri icyo gikorwa cy’urukundo.
Kamaliza asaba abandi bantu cyane cyane urubyiruko kugira umutima utabara ababwira ko gufasha nta kintu kinini bisaba.
Aragira ati “Gufasha nta kintu kinini bisaba usibye umutima utabara gusa, buri muntu n’ubwo yaba umukene aba afite umuntu ubabaye kumurusha, agize icyo yabasha kumufasha yajya agikora”.

Uwakenera kubashyigikira muri icyo gikorwa yagerageza kubibamenyesha anyuze ku rubuga rwabo rwa facebook na twitter rwa Solid Africa bakamurangira aho bakorera bakabonana, iyo nkunga akayibagezaho kugira ngo bakomeze gufasha abatishoboye bagana ibitaro.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|