Umugoroba w’ababyeyi ni umwanya wo guhanurana mu miryango - Depite Mujawamariya
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wabereye mu karere ka Kirehe, Depite Mujawamariya Berthe yasabye ababyeyi bahurira muri gahunda yiswe « Umugoroba w’ababyeyi » kujya bafata umwanya wo guhanura abana babo mu rwego rwo kubatoza uburere bakiri bato.
Depite Mujawamariya yakomeje asaba ababyeyi kwita ku mubyeyi mugenzi wabo uba atwite kandi bagafata n’umwanya wo kwita ku mirire y’abana bari munsi y’imyaka ibiri babatekera indyo yuzuye, kuko umugore utwite agomba gufatwa neza kugira ngo azabyare neza.

Muri uyu muhango wabaye nyuma y’umuganda rusange tariki 26/10/2013, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yibukije abatuye mu kagari ka Nyakabungo ho mu murenge wa Mpanga ko bagomba kuba aba mbere mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Kuri uyu wa mu karere ka Kirehe habereye umuganda rusange usoza ukwezi kw’ukwakira,banizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ibi bikaba byabereye mu murenge wa Mpanga mu kagari ka Nyakabungo aho batanze n’amata ku bana banabaha igaburo ryuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana.

Muri iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro hahembwe Kabagwira Gloria, umugore wo mu cyaro witeje imbere mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi aho yahembwe ibihumbi magana abiri anahabwa seritifika.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ubusanzwe wizihizwa ku itariki 15/10/2013 ukaba mu Rwanda wizihijwe kuri uyu wa 26/10/2013 aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti « Munyarwanda komeza wiheshe agaciro,uharanira kwiteza imbere».

Mu muganda wakozwe uwo munsi, bibanze ku gikorwa cyo kubaka uturima tw’igikoni, kubaka ibimponteri, bakaba banubakiye umuturage utishoboye.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|