Ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyafurika bakoresha nabi inzitiramibu
Abaturage b’abanyafurika batari bake bakomeje guca agahigo mu gukoresha nabi inzitiramibu ugereranyije n’abandi batuye ku yindi migabane igize isi.
Ibi bigaragara mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Isabel Marques da Silva, umushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima bw’umuntu, ugaragaza uburyo bamwe mu baturage bo ku mugabane w’Afurika badakoresha inzitiramibu mu kwirinda Malariya, ahubwo usanga bazikoresha mu burobyi bw’ amafi, abandi bakayikoresha nk’inshundura zo mu bibuga by’imipira, ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari abazikoresha nk’amakanzu y’abageni, cyangwa se amazu y’amatungo magufi.

Ibyo bihugu bivugwaho imikoreshereze mibi y’inzitiramibu muri ubu bushakashatsi byiganjemo ibyo muri Afurika yo hagati, iy’amajyepfo ndetse hakiyongeraho na Madagascar.
Nk’uko bikomeza bitangazwa na Isabel, ibi bice by’Afurika usanga ari na byo byiganjemo iyi ndwara ya Malariya bitewe n’uko ari na byo byiganjemo ibikorwa by’uburobyi bw’indagara ndetse n’utundi dukoko two mu mazi turibwa, ahanini byifashisha izi nzitiramibu kuko ari zo zibibakorera neza.


Ubushakashatsi bwakorewe ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika bwerekanye ko umubare w’abaturage barobesha inzitiramibu mu bihugu birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Zambiya na Tanzaniya wazamutse cyane.
Andi makuru atangwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita mu buzima (OMS), avuga ko mu mwaka w’2000-2013, umubare w’abaturage bapfa bazize malariya wagabanutse ukagera kuri 54% mu gihe abaturage bagera kuri miliyoni 214 bo ku mugabane w’Afurika bahawe inzitiramibu zikoranye umuti ku buntu mu mwaka wa 2014, ariko abaturage bo mu bihugu by’Afurika yo hagati n’iyo mu majyepfo bo bakazikoresha mu bundi buryo.

Ubusanzwe izi nzitiramibu zagenewe gukingira imibu itera indwara ya Malariya ndetse n’utundi dukoko tubasha kuba twasanga abantu mu buriri.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|