Tabagwe: Amaburakindi abanywesha amazi mabi
Abaturage bo mu Midugudu ya Nyabitekeri na Kabirizi, mu Kagari ka Nyabitekeri, Umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare barasaba ko bahabwa amazi meza kuko ayo bakoresha ari mabi bavoma mu mugezi w’umuyanja.
Umugezi w’umuyanja ni akagezi gato kamena amazi mu mugezi w’umuvumba. Abaturage bavuga ko amazi yako aturuka mu misozi ya Gishuro ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Amazi yako akoreshwa n’abaturage bakegereye ndetse akuhirwa n’amatungo.

Nyirahabimana Epiphanie utuye mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Nyabitekeri avuga ko amazi y’uyu mugezi bayakoresha kubera amaburakindi kuko babizi ko ari mabi cyane, akifuza ko bahabwa amazi meza dore ko ngo gukoresha amabi bibatera indwara.
Agira ati “Hari ubwo usanga abana banduje impande z’aya mazi, buri wese akarabiramo, imbwa zapfuye nimwo zijugunywa. Ariko hari ubwo uhingura wagera aha (ku muyanja) ukayanywa”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko nta cyizere cyo kuzabona amazi meza dore ko ngo n’umuyoboro urimo gukorwa ubu uzayajyana mu nzuri atari mu baturage rusange.
Bavugirije Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Nyabitekeri, umunyamakuru wa Kigali Today yasanze ku muyanja avoma, avuga ko babuze amazi meza nyamara hari umuyoboro urimo gukorwa uzayageza mu nzuri z’aborozi bo ntibabibuke, kandi bakaba batavoma mu nzuri kuko abashumba batabakundira.

Kabana Christophe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe yizeza aba baturage ko umwaka utaha bazabona amazi meza kuko umuyoboro wayo uri hafi yabo. Ngo umushinga wo kuyageza mu nzuri n’usoza ibikorwa byawo bizajya mu maboko ya WASAC ari nayo izayakwirakwiza mu baturage.
Ubusanzwe abaturage ba Nyabitekeri bari barahawe Nayikondo ikoresha imirasire y’izuba ariko ngo imirasire yaje kwibwa abaturage bayoboka umugezi w’umuyanja. Mu gihe cy’izuba ryinshi ho ngo biba ikibazo kuko uyu mugezi hari ubwo ukama.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|