Sobanukirwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu ku bagabo

Ubusanzwe bimenyerewe ko mu bashakanye abagore ari bo baboneza urubyaro bakoreshe uburyo bunyuranye, hakabaho n’ubuhuriweho na bombi nko kwiyakana, gukoresha agakingirizo, kubara no kwifata, gusa n’abagabo baboneza urubyaro.

Gukora Vasectomie ni ugufunga imiyoboro itwara intanga
Gukora Vasectomie ni ugufunga imiyoboro itwara intanga

Hari ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu ku bagabo butaramenyerwa, ndetse butinywa na benshi baba abagabo n’abagore babo, kuko hari ababyita gukona, bakibwira ko byabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba byabatesha kuba abagabo babasha kuzuza inshingano z’abashakanye.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na muganga w’ababyeyi, Dr. Butoyi Alphonse, arasobanura byinshi kuri ubu buryo bwa vasectomie.

Ese Vasectomie ni iki, ikorwa ite?

Dr Butoyi avuga ko uburyo bwa vasectomie ari uguhagarika intanga ngabo ntizibashe kujya mu masohoro.

Ati “Ubusanzwe intanga ngabo zikorerwa mu dusabo tw’intangangabo (testicules), kuri two haturukaho imiyoboro (canaux deferents) ari zo zitwara intanga ngabo (spermatosoides) zikajya guhura n’amatembabuzi yakorewe kuvubura bita glandes seminales na prostate. Iyo rero bafunze iyo miyoboro ntabwo intanga ngabo ziba zigifite inzira zinyuramo, zirahagarara ku buryo iyo umugabo asohoye, asohora amatembabuzi atarimo intanga, bitandukanye no gukona nk’uko bamwe babizi”.

Ese icyo gikorwa (operation) ntikibabaza? Nticyatuma se igihe umugabo agikorewe byamufata igihe cyo kurwara no kuryama?

Dr Butoyi asubiza ko uko kubagwa cyangwa operation ari akantu gato cyane.

Ati “Bifata iminota hagati ya 15 na 30 iyo bidatinze kugira ngo umuganganga abikore yitonze atiruka. Umugabo uyikorewe ahita ahaguruka akagenda, ubundi agahabwa imiti yoroheje igabanya ububabare nka paracetamol na brufen.

Ese umugabo ashobora gukorerwa Vasectomie afite imyaka ingahe cyangwa abyaye kangahe?

Dr. Butoyi avuga ko biva ku bwumvikane bw’abashakanye.

Ati “Ntibisaba imyaka runaka, bituruka gusa ku bwumvikane bw’umugabo n’umugore, bitewe n’umubare w’abana ntarengwa mwifuza kubyara.Icyakora bitewe n’imyumvire ya kinyafurika, baba batekereza ko hari igihe bazakenera kubyara nyuma yo kuboneza urubyaro mu gihe runaka, abenshi bakunze kubikora nyuma y’imyaka 40, kuko ari uburyo bwa burundu, ariko bitabujije ko wakora vasectomie ku myaka 20, 30, no kuzamura, waba ubyaye rimwe, kabiri cga se gatatu, bitewe n’uko mubyifuza”.

Ese umaze kuboneza urubyaro mu buryo wa vasectomie atangira gukora imibonano idakingiye mu gihe kingana gute?

Gukorerwa Vasectomie ntibivuze ko umugabo ahita atangira gukora imibonano idakingiye nk’uko Dr Butoyi abisobanura.

Agira ati “Ushobora gutera inda, bisaba gutegereza igihe cy’ibyumweru 12 (amezi 3). Ni byiza rero kwifata cyangwa ugakoresha agakingirizo”.

Nta ngaruka Vasectomie yagira ku mugabo wayikorewe cyangwa no ku mubano w’abashakanye?

Nta ngaruka n’imwe iba ku mugabo wakorewe vasectomie.

Dr. Butoyi abisobanura agira ati “Umugabo arasohora nk’uko bisanzwe, ubushake bwe bukomeza uko bisanzwe, ikiba cyabayeho nk’uko natangiye mbivuga, ni uko aho tuba twafunze aho intanga zinjirira zijya mu masohoro gusa, bityo umugabo agasohora amatembabuzi atagira intanga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ko rimwe narimwe kuboneza kubagire bijya bibagiraho ingaruka abagabo ntazijya zibabaho?

2,ko Muganga avuze ko yemerewe imibonano nyuma yamezi3 ubwo nyuma yaho ho ntibishoboka ko ntabwo iyo mpanuka yabaho

Nshimiyimana Hassan yanditse ku itariki ya: 8-09-2022  →  Musubize

Mudushakire amakuru Turabyifuza ariko abenshi mu bagabo ntituzi aho kuboneza urubyaro byaburundu ku bagabo bikorerwa.Mudufashe

Elias yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Mudushakire amakuru Turabyifuza ariko abenshi mu bagabo ntituzi aho kuboneza urubyaro byaburundu ku bagabo bikorerwa.Mudufashe

Elias yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Kera bajyaga bavuga ngo kwigisha Matabo n’uguta inyuma ya Huye,hashize imyaka myinshyi bigishya abantu ibyo kwifungisha Burundu Ku bagabo ariko ubona ibisobanuro bidahagije, urugero Abagabo benshyi barabyifuza pe! Ariko bakabura uwaba yarabikoze akaba amaze imyaka myinshyi abikorewe ngo Abamare ubwoba kuko abenshyi babigishya ntawigeze kubikorerwa n’uwabikorewe nta gihe kinini amaze kuburyo bakwemera ko atazaba ikiremba? Dore Inama nziza mushake Abagabo bamaze imyaka irenga 25 bifungishize Burundu mu gihe cya ONAPO nimusanga bagishobora gutera Akabariro babe Aribo baba Abakangurambaga muri Bagenzi babo, Maze murebe Uko Abagabo icyaburaga ari ubahamiriza wanabikoze akaba amaze iyo myaka urushinge rutararyama, n’igituma Abagabo benshyi babyifuza n’ibi bibazo byateye by’abakobwa babagerekaho abana ngo babafashye kungufu babater’inda, hamwe n’abana b’inshoreke, nyamuna nimwitabaze abamaze kugira mo uburambe tumenye Neza ko ntamyaka runaka ishira umuntu akaba inkone,

Cyizere yanditse ku itariki ya: 25-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka