Rulindo: Resitora idafite isuku mu murenge wa Shyorongi yafunzwe
Muri gahunda yo kurwanya umwanda mu mazu acururizwamo ibyo kurya bitetse mu karere ka Rulindo, umuyobozi w’aka karere Kangwagye Justus yafunze resitora yakoreraga mu kagari ka Bugaragara umurenge wa Shyorongi, biturutse ku isuku nke yarangwaga muri iyi resitora.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko hafashwe umwanzuro wo gufunga iyi resitora bitewe n’umwanda uharangwa kuko bari bamaze imyaka itatu basaba nyiri iyi resitora kujya agirira isuku iyi resitora ye, ariko nyirukubwirwa ntabihe agaciro.

Uyu muyobozi asobanura ko tariki 29/03/2014 bafashe umwanzuro wo kuba bafunze iyi nzu mu gihe kingana n’icyumweru, yakwisubiraho bakamufungurira agakomeza imirimo ye nk’uko bisanzwe.
Si ubuyobozi gusa kandi buhangayikishijwe n’umwanda ugaragara muri iyi nzu icuruza ibyo kurya bitetse, kuko n’abaturanyi ndetse n’umuyobozi w’umudugudu wa Nyarushinya Mugambira Evariste iyi resitora iherereyemo, nabo bemeza ko iyi resitora ibabangamiye bitewe n’umwanda iyisohokamo.

Uyu muyobozi w’umudugudu avuga ko bari bamaze igihe kinini uyu mucuruzi bamwiyama ku bijyanye n’umwanda wo muri resitora ye ariko ngo akavunira ibiti mu matwi, none bigeze n’aho umuyobozi w’akarere yiyiziye gufunga iyi resitora.
Umuyobozi w’akarere wafunze iyi resitora yabwiye umuyobozi w’uyu mudugudu ko bazamufungurira akongera gukora mu gihe azaba yagaragaje ko atazongera kugira umwanda muri iyi nzu acururizamo.

Nyiri iyi resitora w’umudamu, we akaba atashatse kugira icyo atangaza kuri iki kibazo ndetse habe no kubumbura umunwa we.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|